00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Albert, izina ry’umuhungu w’umunyamurava

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 March 2021 saa 08:12
Yasuwe :

Albert ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rikaba rikomoka mu Budage aho riva ku ijambo ry’Ikidage Al et bert risobanura icyitegererezo, umunyacyubahiro cyangwa umuhanga.

Albert arangwa no kugira umurava, gukora cyane ndetse no kuba rwiyemezamirimo. Kwigenga biri mu miterere ye kuko akunda kurangwa no guharanira kuba umuyobozi mu bihe byose.

Ni wa muntu udapfa kuva ku izima ku bitekerezo bye. Afite ubushobozi buhambaye bwo kwisanisha n’ahantu ageze, kandi ni wa muntu wita cyane ku bantu bari kumwe kandi akabasha kubereka urukundo.

Hari bamwe mu bantu babaye ibyamamare ku isi bitwa ba Albert harimo nka Albert Camus umwanditsi w’ibitabo wanditse nka Le Malentendu na La Pesta, hari kandi igikomangoma cyo muri Monaco Albert de Mun.

Undi muntu wamenyekanye witwaga iri zina ni umuhanga mu bugenge Albert Einstein n’abandi.

Albert Einstein ni umwe mu bahanga bakomeye isi yagize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .