00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aimable, izina ry’umusore utuje

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 March 2016 saa 07:19
Yasuwe :

Bavuga ko izina ariryo muntu , Aimable ni izina rifite inkomoko mu Kilatini rikaba risobanura umuntu ushimishije.

Bimwe mu biranga ba Aimable

Aimable usanga ari umuntu ushimishije mu byo akora ndetse haba no kumureba, abantu bahita bamwishimira.

Yitwara mu buryo butandukanye bitewe n’uwo bari kumwe, iyo ari mu bantu bashabutse usanga ameze nkabo, iyo ageze mu batuje nabwo ugira ngo ni marayika.

Usanga agaragara neza ndetse igihagarararo cye kikajyana no gufata ibyemezo binoze kandi birimo ubwenge.

Aho uzasanga ba Aimable hose ku Isi , uzasanga bakunda gutuza no kuba bonyine.

Ni umuntu uzi kwakira abantu, akitwararika kandi akamenya kuganira n’abantu b’ingeri zose.

Akunda kwiga akaminuza ndetse no kuba umunyedini utajenjetse, mu muryango we, usanga atuje kandi azi kuwitaho cyane.

Mu rukundo, Aimable ntavuga ibintu byinshi , uwo bakundana aba agomba kureba ku byo amukorera kurenza ibyo amubwira


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages