Miliyoni z’impinja muri Afurika zavutse ku babyeyi bafite virusi itera SIDA, zarinzwe kuvukana virusi itera zifashijwe n’imiti ivura ibyuririzi yatanzwe kuri uyu mugabane.
Nubwo mu myaka icumi ishize abantu bibazaga ko byari inzozi kugira kurokora izo mpinja, umushinga (PEPFAR) ugamije kurwanya byihutirwa virusi itera SIDA wafashije guhangana n’iki cyorezo.
Nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabitangaje, mu kwizihiza ku nshuro ya kabiri iki gikorwa ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2013, i Washington, umuhuzabikorwa wa PEPFAR Eric Goosby yavuze ko mu myaka icumi ishize buri wese yibazaga ku kibazo cya virusi itera SIDA nyamara ngo nyuma yo gutanga imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi yafashije kumanura umubare w’abana banduzwa n’ababyeyi babo bavuka cyangwa abandurira mu konka ku buryo bavuye kuri 30% bakagera kuri 2%.
Yakomeje agira ati “Byibura impinja zirenga ibihumbi 430 zivuka buri mwaka ziba zifite virusi itera SIDA. Guhera ubu kugeza muri 2015 umushinga wacu ugamije kugabanya umubare w’abandura kandi ugafasha na ba nyina gukomeza kubaho. Ni muri urwo rwego dushaka kugabanya uyu mubare hagasigara ibihumbi 30 ku mwaka.”
Goosby yakomeje avuga ko ibibazo bahura nabyo biri mu bihugu 36 bigoye kugera mu bice by’icyaro, mu bihugu bikennye.
PEPFR yashinzwe na George W. Bush wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo ku isi hapfa abantu bagera kuri miliyoni n’ibihumbi 700 buri mwaka bishwe na SIDA, PEPFR ufasha abarenga miliyoni eshanu ku isi.



















TANGA IGITEKEREZO