Bamwe mu bagabo bisiramuje bavuga ko nyuma yo kwitabira iyi gahunda batagikora imibonano mpuzabitsina nka mbere. Bamwe bavuga ko ibitsina byabo byakakaye abandi bakemeza ko ubushake bwo gutera akabariro bwagabanutse.
Abahanga mu by’ubuvuzi bo bamagana imyumvire mibi ya bene abo bagabo ituma hari bagenzi babo batinya kwisiramuza kandi nta kintu na kimwe gihinduka ku warangije kubikora.
Bamwe mu bagabo bo mu turere dutandukanye tw’igihugu bahinduriwe amazina baganiriye na IGIHE, bavuga ko bishimira iki gikorwa ariko kandi ngo hari abo byagizeho ingaruka ku bijyanye n’ubuzima bw’abashakanye.
Niyonsaba uri mu kigero cy’imyaka 55 avuga uko nyuma yo kwisiramuza igitsina cye cyakakaye:
”Igitsina cyarakakaye rwose! Iyo ndimo gutera akabariro nta cyo numva habe na busa, kandi byose byatangiye nyuma yo kwisiramuza, kuko mbere nari mutaraga”.
Kalisa nawe ngo yumva hari icyahindutse, ati ”Narisiramuje kubera ko bari batubwiye ko byongerera umuntu amahirwe yo kutandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko rero iyo ndimo gutera akabariro mba numva nta buryohe nka mbere”.
Kayijuka w’imyaka 35 na we yagize ati” Nta matembabuzi nkigira, kandi byaje nyuma”.
Dr. Sabin Nsanzimana umuhuzabikorwa ushinzwe ishami rishinzwe virusi itera SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima-RBC, yamaganiye kure abavuga ko kwisiramuza bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abashakanye nubwo bagenda babyumva mu buryo butandukanye.
Dr. Nsazimana yagize ati” Twarabyumvise ko hari abagabo bavuga ko babuze amatembabuzi mu gitsina nyuma yo kwisiramuza ariko si byo, ni ikibazo cy’imvumvire".
Yakomeje agira ati "Twabikozeho ubushakashatsi mu bitaro bya CHUB, ariko usanga ari nk’umugabo 1% ufite icyo kibazo kuko hari n’abatubwiraga ko ahubwo nyuma yo gusiramurwa bumva bashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane kuruta uko bayishakaga mbere”.
Dr Nsanzimana yakomeje avuga ko igikorwa cyo gusiramura abagabo mu gihugu kuva muri 2012 kigenda neza kugeza ubu.
Yagize ati ”Guhera mu mwaka wa 2012 ubwo twatangizaga gahunda yo gushishikariza abagabo kwisiramuza, dusanga iki gikorwa kigenda neza kandi intego twihaye yo kuba mu mwaka wa 2015 tuzaba tumaze gusiramura abagabo ibihumbi 800 tubona ko izagerwaho”.
Akomeza avuga ko uburyo bushya bwo gusiramura abagabo hakoreshejwe agapira bita “Prepex” bwatumye iki gikorwa cyihuta kandi kikarushaho kwitabirwa hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati”Uburyo bwa “Prepex” ni uburyo bwihuta budakenera ikinya cyangwa kubaga, navuga ko bwatangiranye n’uyu mwaka wa 2014.”
Dr Nsanzimana yakomeje avuga ko kwisiramuza bidatanga icyizere 100% cyo kuba uwabikoze atakwandura indwara zandurira mu bibonano mpuzabitsina cyangwa SIDA kuko atari urukingo, ahubwo ari uburyo bwiyongera ku bwari busanzwe mu kwirinda virusi itera SIDA hamwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kugeza ubu ngo hamaze gusiramurwa abagabo basaga ibihumbi magana atatu mu turere twose tw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO