00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwerekanye ko rwiteguye gukumira Ebola ku kibuga cy’indege

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 22 November 2014 saa 06:23
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yatangaje ko mu mezi atanu ashize icyorezo cya Ebola kigeze muri Afurika y’Uburengerazuba u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ku buryo rufite itsinda ry’ubutabazi bwihuse ryiteguye kurinda Abanyarwanda no kuba ryagoboka ibindi bihugu.
Icyakora Minisitiri Binagwaho avuga ko ibyo bidahagije, akaba ariyo mpamvu kuri uyu wa Gatandatu iryo tsinda rigizwe n’abantu 183 ryakoze umwitozo wo kureba koko niba ryiteguye bihagije.
Uyu mwitozo wabereye ku Kibuga (…)

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yatangaje ko mu mezi atanu ashize icyorezo cya Ebola kigeze muri Afurika y’Uburengerazuba u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ku buryo rufite itsinda ry’ubutabazi bwihuse ryiteguye kurinda Abanyarwanda no kuba ryagoboka ibindi bihugu.

Icyakora Minisitiri Binagwaho avuga ko ibyo bidahagije, akaba ariyo mpamvu kuri uyu wa Gatandatu iryo tsinda rigizwe n’abantu 183 ryakoze umwitozo wo kureba koko niba ryiteguye bihagije.

Uyu mwitozo wabereye ku Kibuga cy’indege i Kanombe wagaragaje igisa n’umukino aho umusirikare uvuye mu butumwa bw’amahoro yazanywe n’indege ya Rwandair iturutse mu gihugu kiswe "Archipellago" basanga arwaye Ebola. Akiri mu ndege umupilote yahamagaye abari ku kibuga cy’indege ababwira ko afite umurwayi uri kuruka ndetse no kuva amaraso mu mazuru.

Muri uyu mwitozo bagaragaza uwo murwayi ageze ku kibuga cy’indega agahita ajyanwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe kandi abo bari kumwe bagashyirwa mu kato ahari ikigo cyabugenewe i Remera urenze i Rutongo.

Atangiza uyu mwitozo, Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho yagize ati “Uyu mwitozo ugamije kugenzura niba ibyo tumaze amezi atanu dukora byose nk’itsinda rishinzwe gushyiraho ingamba zihamye zo gukumira Ebola biri mu buryo byose”.

Minisitiri w’ubuzima yavuze ko muri aya mezi atanu ashize inzego zashinzwe gushyiraho ingamba zo gukumira Ebola arizo Ingabo, Polisi, Minisante, Mininfra, Minaloc, Midimar, ikigo gishinzwe indege za gisivile, urwego rw’abinjira n’abasohoka, bakoze ibishoboka byose bigisha abaturage banashyiraho ingamba zihamye zo kuyirwanya.

Dr Binagwaho yakomeje asobanura ko byari bikenewe kugenzura niba iri tsinda riri ku mwanya wa mbere mu kuba ryarinda abanyarwanda mu gihe Ebola igaragaye mu gihugu cyangwa rigiye gufasha ibihugu by’abavandimwe byazahajwe nayo ryiteguye.

Bitewe n’uko 10% by’abicwa na Ebola mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba ari abakozi bo mu nzego z’ubuzima ngo byari ngombwa kumenya niba iri tsinda ryarahawe ubumenyi bukwiye kandi ryiteguye neza kurinda abaturage kandi naryo ritiyibagiwe.

Minisitiri w’Ubuzima yagize ati “Ni ngombwa kureba niba ubumenyi bahawe, ingamba zashyizweho haba ku kibuga cya Kanombe, ku bitaro bya gisirikare, mu byumba by’akato, niba ibyangombwa byose biri mu mwanya, niba byose byarumvikanye uko bikwiye n’uko bigomba gukorwa”.

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba, we yavuze uko uyu mwitozo wiswe “Twirinde twiteguye” uje nyuma y’icyumweru cy’amahugurwa akomeye (intensive trainings) ku bijyanye no gupima icyorezo cya Ebola, kugikumira, kwita ku barwayi ba Ebola no gukoresha ibikoresho byo kuyirinda.

Iri tsinda ry’ubutabazi bwihuse rigizwe n’abantu 183 bigabanyijemo amatsinda arindwi agizwe n’atanu y’abasirikare n’amatsinda abiri y’abapolisi biteguye guhangana na Ebola iramutse igeze ku butaka bw’u Rwanda no kuba bajya gutabara mu mahanga.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CSP Twahirwa Celestin, yavuze ko muri iri tsinda harimo abaganga, abaforomo, abatekinisiye bize ibijyanye no kurengera ibidukikije n’izindi nzobere mu gukurikirana umurwayi wa Ebola.

Mu ngamba zashyizweho mu gukumira Ebola harimo kugenzura abantu bava mu mahanga, aho abamaze iminsi 21 bari mu bihugu bya Sierra Leone, Liberia na Guinea Conakry batemererwa kwinjira mu Rwanda naho abaturage bavuye muri ibyo bihugu bagashyirwa mu kato k’iminsi 22.

Mu zindi harimo guhugurwa kw’abakozi ibihumbi 3 na 400 b’inzego z’ubuzima, kuba buri bitaro by’Akarere n’Ibigo Nderabuzima byegereye imipaka bifite abaganga bahuguwe ku ndwara ya Ebola ndetse n’ibyumba byabugenewe byashyirwamo umuntu baketseho ibimenyetso by’iyo ndwara ndetse n’umurongo wa telephone utishyuzwa 1110 wabarizaho amakuru n’inama kuri ebola.

By’umwihariko ku rwego rw’igihugu Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe bifite ibyumba byinshi bishobora kwakira abarwayi ba Ebola mu gihe bagaragaye.

Nyuma y’uyu mwitozo, Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko iri tsinda ryiteguye neza, ariko arisaba kongera umuvuduko mu bikorwa.

Uwafatwaga nk'umurwayi wazanywe n'indege yahise ajyanwa ku bitaro
Abagenzi bapimwa
N'uwishwe na Ebola itsinda ryitoje uko ryamushyingura
Abaganga ku bitaro bya Kanombe bagaragaje ko ibikoresho byabarinda u Rwanda rubifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages