Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gusiramura abakuze mu bitaro by’i Kanombe hakoreshejwe impeta “Prepex” kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Ugushyingo 2013.
Mu gihe mbere abajyaga kwisiramuza byasabaga ko babagwa bakanadodwa, ubu buryo bushya bwo gusiramura hakoreshejwe “ prepex” nta kubagwa kubaho, bashyirwa iyo mpeta ku gitsina uruhu rwo gukuraho rukikuraho.
Minisitiri Binagwaho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko iyi gahunda itangijwe ku mugaragaro nk’uburyo bushya bwo gusiramura hakoreshejwe impeta buzafasha kugabanya ubwandu bw’indwara ya SIDA.
Dr Binagwaho yagize ati “Iyi gahunda nshya dutangije ku mugaragaro yo gusiramura hakoresheje impeta ije mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda benshi kwandura indwara ya sida no n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kugabanya impfu ziterwa n’iyo ndwara.”
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu wisiramuje agakora imibonano mpuzabitsina n’uwanduye afite amahirwe menshi kutandura kurusha utarisiramuje, kuko umutwe w’igitsina gisiramuye kiba gikomeye ku buyo kidakomereka ku buryo bworoshye.
Dr Leon Ngeruka ukorera mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe yavuze ko ubu buryo ari bwiza cyane kuko uwasiramuwe bidashobora kumubuza kwikorera akazi ke nk’ibisanzwe nk’uko byagaragaye mu myaka itatu ishize mu igeragezwa.
Yagize ati “Ubu buryo bwo gusiramura hakoreshejwe impeta twatangiye kubukoresha kuva mu mwaka wa 2010 , kuva muri icyo igihe tumaze gusiramura abantu bagera ku bihumbi 7,600 , gusa, byagaragaye ko nta kibazo cyabwo kuko ni bwiza cyane, uwabukoresheje ntibunamubuza kwikorera akazi ke nk’uko bisanzwe.”
Yakomeje avuga ko umuntu ashyirwaho impeta ku buryo mu minsi irindwi agahu ke kavaho, mu mbere y’ibyumweru bitandatu akaba yakize, bitandukanye n’abasiramuza ku buryo busanzwe bwo kubaga.
Gatsibage Girbert utuye i Kanombe yatanze ubuhamya wasiramuwe hakoreshejwe uburyo bw’impeta, avuga ko ari bwiza cyane bwamunogeye.
Yagize ati“Njye uburyo bwaranshimishije nta minsi myinshi namaze ntarakira kandi nshyirwaho iyo mpeta nakomeje akazi kanjye nk’ibisanzwe.”
Ubu buryo bwo gusiramura abantu bakuru hakoreshejwe impeta Dr Ngeruka avuga ko nyuma yo guha iyi serivise abakuze, ubu buryo buzanageragezwa mu gusiramura abana bato, n’ababa bakivuka.
Iyi gahunda ya Minisiteri y’ubuzima yo gusiramura biteganyijwe ko mu mwaka wa 2016 hazaba hamaze gusiramurwa abagera ku bihumbi 700 bari hagati y’imyaka 15- 49.
Yahamagariye abantu bose kwitabira iyi gahunda yo kwisiramuza kuko ari ubuntu.
Ubu buryo bushya bwo gusiramura hakoreshejwe impeta u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere butangijwemo ku mugaragaro.
Kugira igitsina gisiramuye mu Rwanda biri kugenda bitera imbere kuko ari na bumwe mu buryo bwo kugira isuku y’igitsina.



















TANGA IGITEKEREZO