00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abinjiye mu Rwanda batangiye gupimwa Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 August 2018 saa 01:23
Yasuwe :

U Rwanda rwatangiye gupima Ebola abantu binjiye mu gihugu nyuma y’iminsi mike iki cyorezo cyongeye kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi gahunda yo kugenzura abinjiye mu gihugu ni ukugira ngo hizerwe neza ko nta muntu ufite iki cyorezo winjiye mu gihugu nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Malick Kayumba.

Yagize ati “Twahise tubitangira ku wa Kane. Twakoze imipaka yose ya RDC, dukora n’imipaka yose ya Uganda. Impamvu twakoze no ku ruhande rwa Uganda, ni uko ifite ahantu henshi hahuye na Congo, ntabwo twakwizera ko bari kubikora nk’uko turi kubikora ku buryo iki cyorezo gishobora guturuka muri RDC, kikinjira muri Uganda kikaza na hano iwacu tutabizi. Ku mutekano w’abanyarwanda twifuje kureba hose, abantu tukabapima.”

Kayumba yakomeje avuga ko umuntu wese ufite umuriro wa dogere 37.5 kuzamura, ashyirwa mu kato akajyanwa ku kigo nderabuzima kiri hafi aho akorerwa isuzuma ryisumbuyeho.

Umwe mu bagenzi wari winjiye mu Rwanda aturutse i Goma, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, ko abakozi bashinzwe iby’ubuzima bafata ibipimo bigaragaza umuriro w’abagenzi, bakababaza ingendo zabo ziheruka hanyuma bakareba niba nta bimenyetso bya Ebola bagaragaza.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Guverinoma ya RDC yatangaje ko ibizamini bya laboratwari by’ibanze byagaragaje ko hari icyorezo cya Ebola mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aya makuru yaje hadashize n’icyumweru Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu itangaje ko iki cyorezo cyari mu Ntara ya Equateur iri mu bilometero 2500 uvuye muri Kivu y’Amajyaruguru kitakiharangwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisiteri y’Ubuzima yahumurije abanyarwanda, ivuga ko yiteguye mu buryo bwose guhangana n’icyo cyorezo igihe cyaba kigeze mu Rwanda.

Yagize iti “Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’izindi nzego irahumuriza abanyarwanda n’abandi bose bagenderera u Rwanda kuko yiteguye bihagije kandi ko hafashwe ingamba zo gukumira icyo cyorezo.”

Ebola ni indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.

Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abanyarwanda kwita ku isuku bagira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune; kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Ebola, gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.

Ku mipaka yose ya RDC n'u Rwanda, hari gupimwa Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages