Kuri uyu wa 28 Nzeri 2026, urubanza rwa Ingabire n’abandi icyenda bareganwa ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, basubiye mu rukiko, kugira ngo biregure, nyuma y’iminsi ine Ubushinjacyaha busobanura ibyo bubashinja.
Kuri Ingabire by’umwihariko, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yashinze FDU Inkingi aba n’Umuyobozi wayo, bugaragaza ko iri shyaka ryinjiye mu ihuriro P5 rigizwe n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ryagize uruhare mu bitero byagabwe mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Ingabire yabaye mu mutwe RDR (Rassemblement Démocratique pour le Retour de Réfugiés) washingiwe muri Zaïre, ufite intego zo gutera u Rwanda kugira ngo impunzi z’Abanyarwanda zibone gutaha.
Ingabire yabwiye urukiko ko ibi bigamije kwerekana ko ari umunyabyaha kuva akivuka, asobanura ko atigeze aba muri RDR yari ifite intego yo gucyura impunzi, ari na yo yahindutse ALiR, nyuma igahinduka FDLR, asobanura ko yabaye mu yindi RDR (Rassemblement Republicain pour la Démocratie au Rwanda).
Yasobanuye ko yayoboye FDU Inkingi kugeza tariki ya 14 Ukwakira 2010 ubwo yafungwaga, agaragaza ko adakwiye kubazwa ibyo iri shyaka ryakoze mu gihe yari mu igorero, kuva icyo gihe kugeza muri Nzeri 2018 ubwo yafungurwaga nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida.
Ingabire yasabye kutaburanishwa nk’uwasubiyemo ibyaha, agaragaza ko igihano yakatiwe mu 2013 yakijuririye Urukiko rwa Afurika rushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, rumugire umwere, runategeka ko ahabwa indishyi z’arenga miliyoni 60 Frw.
Yabwiye urukiko ko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega ari ibyo kuva mu 2017 ubwo yari mu igororero, asobanura ko umuntu utari mu igororero atemerewe gukora politiki.
Ati “N’Ubushinjacyaha burabizi ko umuntu ufunzwe adakora politiki.”
Yavuze ko P5 yashinzwe igizwe n’imitwe irimo FDU Inkingi, yashinzwe muri Kamena 2016 mu gihe yari mu igororero, agaragaza ko atagize uruhare mu ishingwa ryayo.
Ingabire yasobanuye ko ubwo yafungurwaga muri Nzeri 2018, yasanze muri FDU Inkingi barakoze amakosa yo kuvanga ubuyobozi bwayo, hajyamo abo mu Rwanda no hanze kandi yaragombaga gukorera imbere mu gihugu gusa.
Ahamya ko amategeko n’amahame bigenga FDU Inkingi bitemeraga ko iri shyaka ryakwinjira mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro nka P5 iyoborwa mu rwego rwa gisirikare na Kayumba Nyamwasa wahoze mu ngabo z’u Rwanda.
Ku gitero cyagabwe i Musanze mu Ukwakira 2019, Ingabire yavuze ko nta ruhare yakigizemo, asobanura ko ari umwe mu bafashe iya mbere mu kucyamagana kuko ngo icyo gihe yanasohoye itangazo ribigaragaza.
Ubushinjacyaha buherutse kubwira urukiko ko Ingabire yashinze ishyaka DALFA Umurinzi mu 2019 mu rwego rwo kwitandukanya n’uruhare rwa FDU Inkingi muri iki gitero, nyamara ngo imikorere y’aya mashyaka yakomeje kuba imwe.
Bwagaragaje ko Ingabire yari afite intego yo gukuraho ubutegetsi yifashishije intwaro, abonye binaniranye, ahitamo gukoresha inzira itarimo ubugizi bwa nabi cyangwa kumena amaraso zirimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Ingabire yavuze ko nk’umunyapolitiki, umubyeyi akaba n’umukirisitu, yemera ko uburyo bukwiye bwo guhindura ubutegetsi ari ubutarimo kumena amaraso, bwubahiriza amahame ya demokarasi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari amahugurwa yitabiriwe n’abiganjemo abayoboke ba DALFA Umurinzi yiswe ayo kwiga Icyongereza, ariko biza kugaragara ko abayateguye bari bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Bwagaragaje ko Nsabimana Sylvain yari ayoboye itsinda ry’abitabiriye aya mahugurwa ryari mu Rwanda, uwitwa Assumpta uba mu Busuwisi ayoboye iriba mu mahanga, Ingabire akaba umuhuzabikorwa w’amatsinda yombi.
Ingabire yasobanuye ko abitabiriye aya mahugurwa ubwabo biyemereye ko bayitabiriye ku giti cyabo, kuko ngo ibyo byashimangiwe n’umutangabuhamya Nzabandora Boniface mu buhamya yatangiye mu Rukiko Rukuru mu iburanisha ryabaye mbere.
Yabwiye urukiko ko nta kimenyetso kigaragaza ko abantu 26 bitabiriye aya mahugurwa hari aho bahuriye n’ishyaka DALFA Umurinzi, kandi ko nta kigaragaza ko yayitabiriye cyangwa ngo agire aho ahurira na yo.
Iburanisha ryarangiye saa sita n’iminota 54, urukiko rwanzura ko urubanza ruzakomeza tariki ya 1 Ukwakira 2026, ubwo Ingabire Victoire azaba akomeje kwiregura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!