Bwabigaragarije urukiko kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, ubwo bwasobanuraga uburyo Ingabire n’abandi icyenda bareganwa bakoze icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda cyangwa gucura umugambi wo guteza imvururu muri rubanda.
Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko ibyo rubifitiye ibimenyetso, bufungura ijwi buhamya ko ari iry’ikiganiro Ingabire yagiranye na Ntamuhanga Cassien muri Gicurasi 2020, ubwo Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Nk’uko bwabigaragaje, umugambi w’imyigaragambyo wacuzwe mu gihe Ingabire yateguraga uburyo yateza uburakari mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bari bategereje imfashanyo y’ibiribwa mu gihe cy’iki cyorezo.
Umushinjacyaha yasobanuye ko mu gihe Umujyi wa Kigali wari gusohora itangazo rihamagarira abaturage kujya gufata ibi biribwa, Ingabire na we yari gusohora irindi risa na ryo kugira ngo abaturage bajye kuri site zitandukanye n’iza nyazo, babure ibiribwa, barakare.
Umugabo uganira na Ingabire yumvikana avuga ko bafite abamotari batatu “bazi kumotara”, Ingabire amusubiza ko bafata abamotari 10 bagaturuka Nyabugogo, abandi 10 bagaturuka i Remera, abandi 10 bagaturuka ku Muhima, 10 bagaturuka i Nyamirambo, bose bakagera kuri 50.
Ingabire yumvikana avuga ko aba bakwiyungwaho n’abandi baturutse hirya no hino, noneho bahagera hakagera “Ikimodoka kirimo haut-parleur”, kigapfira kuri rond-point, nyuma y’umwanya muto kigacuranga indirimbo ya Kizito Mihigo, ati “Ugahita ukubitamo uwo muziki”.
Ijwi rimwumvikanisha avuga ko ibyo bimaze kuba, imihanda igana kuri rond-point nini yo mu mujyi rwagati yafungwa, hagasigara gusa ujya kuri Hôtel Mille Collines na UTC, abantu bagahurura bajya kureba icyabaye.
Uganira na Ingabire avuga ko iki kintu cyaba gikomeye cyane, bityo ko gisaba kwitonda, ariko yunganira Ingabire ko imodoka bakoresha mu myigaragambyo yaba imeze nka “cya cargo gitwara amafi”.
Ati “Imodoka yaba ifite ikintu cya cargo, gifunze neza cyane. Noneho harimo nka generator, simbizi.”
Ingabire yumvikana avuga ko saa tatu ari bwo imyigaragambyo yatangira, imodoka iparitse hafi aho nka Sainte-Famille, yagera muri rond-point “ikahakwamira”, imihanda igafungwa.
Yavuze ko mu gihe iyi modoka yapfira aho, abantu bashungereye, hagombaga kuba harimo abazi ikigomba gukorwa, hagacurangwa imwe mu ndirimbo zishyushye cyane za “Nyakwigendera” Kizito Mihigo.
Umugabo uvugana na Ingabire yumvikanaga agaragaza impungenge zo kuba imodoka yakwifashishwa yaba ifite ibirango ku buryo byakoroha gutahura nyirayo.
Ingabire yumvikana avuga ko icyo kintu cyategurwa neza muri Nyakanga 2020, atari icyo gutegurwa “mu cyumweru gitaha”, avuga ko Isi itangiye gukanguka.
Nyuma yo kumvisha urukiko iri jwi, Umushinjacyaha yagize ati “Ngira ngo mwabyumvise. Ngira ngo ntabwo yahakana ko amajwi avuga muri iyo audio ari aye. Mwumvise ari no gupanga imyigaragambyo muri rond-point hariya mu mujyi hagati.”
Umushinjacyaha yavuze ko iki kimenyetso ari ingenzi nubwo iyi myigaragambyo yateguwe mu buryo burimo ubuswa.
Ubushinjacyaha bushinja Ingabire na bagenzi be ibyaha birindwi birimo gushyiraho, gutunganya cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi; kugirira nabi ubutegetsi buriho; guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara.
Tariki ya 18, iya 21 n’iya 22 Nzeri, urukiko rwahaye Ubushinjacyaha umwanya wo gusobanura uko ibi byaha byakozwe. Biteganyijwe ko ku wa 23 Nzeri 2026, buzerekana ibimenyetso birimo amajwi, amashusho ndetse n’inyandiko.
Nyuma yo kumva Ubushinjacyaha, Urukiko Rukuru ruzagena igihe abaregwa bazatangira kwiregurira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!