00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaha 10 byakozwe cyane mu Rwanda mu 2025/26

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 6 September 2026 saa 07:37
Yasuwe :

Ubujura no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni byo byaha byagaragaye cyane mu Rwanda mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26. Byombi byihariye hafi kimwe cya kabiri cy’amadosiye y’ibyaha 10 byakiriwe cyane n’Ubushinjacyaha Bukuru.

Iyi mibare yatangajwe ku wa 4 Nzeri 2026, ubwo hasozwaga umwaka w’ubucamanza wa 2025/26, hanatangizwa ku mugaragaro uwa 2026/27.

Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko mu 2025/26 bwakiriye amadosiye 71.276, akurikiranywemo abantu 91.128. Muri yo, 68.232 yarakemuwe, bingana na 95,7%.

Ubujura bwaje ku mwanya wa mbere mu byaha byagaragaye cyane. Amadosiye yabwo yashyikirijwe Ubushinjacyaha yari 16.554, angana na 26% by’amadosiye y’ibyaha 10 byakiriwe cyane.

Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byakurikiyeho n’amadosiye 14.435, angana na 23%.

Ibyaha byombi byihariye amadosiye 30.989, ni ukuvuga 49% by’amadosiye y’ibyaha 10 byakiriwe cyane muri uwo mwaka.

Nubwo bimeze bityo, Ubushinjacyaha Bukuru bwagaragaje ko amadosiye y’ubujura n’ayo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake yagabanutseho hafi 9.000 ugereranyije n’umwaka w’ubucamanza wa 2024/25.

Ku mwanya wa gatatu haje gukubita cyangwa gukomeretsa bitagambiriwe, ahakiriwe amadosiye 6.466, angana na 10%.

Ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge byaje ku mwanya wa kane n’amadosiye 4.689, angana na 7%. Gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha birenze igipimo cyemewe byagize amadosiye 4.327, na yo angana na 7%.

Gusambanya byakurikiyeho n’amadosiye 4.133, angana na 7%, mu gihe ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho hakiriwe amadosiye 4.054, angana na 6%.

Ku cyaha cy’ubuhemu, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 3.795, angana na 6%, mu gihe ayo guhoza ku nkeke uwo bashakanye yari 2.810, angana na 4%.
Gutwara ikinyabiziga udafite uruhushya rwo gutwara ni cyo cyaha cyaje ku mwanya wa 10, n’amadosiye 1.438, angana na 2%.

Muri rusange, ibi byaha 10 byihariye amadosiye 62.701, angana na 88% by’amadosiye yose yakiriwe n’Ubushinjacyaha Bukuru mu mwaka ushize.

Umubare w’amadosiye yose yakiriwe mu 2025/26 wagabanutseho 7.213, uva ku 78.489 yari yakiriwe mu 2024/25 ugera kuri 71.276, bingana n’igabanuka rya 9,2%.

Ubushinjacyaha Bukuru bwavuze ko iri gabanuka ryatewe n’ivugururwa ry’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, ryahaye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ububasha bwo kurangiza amadosiye y’ibyaha byoroheje rutayohereje mu Bushinjacyaha.

Muri uwo mwaka kandi, abantu 32.231, bangana na 40% by’abakurikiranyweho ibyaha, bari bafite imyaka iri hagati ya 18 na 30.

Umujyi wa Kigali ni wo wagize amadosiye menshi yashyikirijwe Ubushinjacyaha, kuko wari ufite 19.067, angana na 26,8% by’amadosiye yose yo mu gihugu.

Intara y’Iburasirazuba yakurikiyeho n’amadosiye 17.910, angana na 25,1%. Intara y’Amajyepfo yari ifite 12.790 (17,9%), iy’Uburengerazuba ikagira 11.259 (15,8%), naho iy’Amajyaruguru ikaza inyuma n’amadosiye 8.470 (11,9%).

Hari kandi amadosiye 1.780, angana na 2,5%, yakiriwe ariko ntihagaragazwa aho ibyaha byakorewe.

Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba byihariye 51,9% by’amadosiye yose y’ibyaha mu gihugu mu mwaka w’ubucamanza warangiye ku wa 30 Kamena 2026.

Ubujura no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni byo byaha byagaragaye cyane mu Rwanda mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages