00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Victoire ashaka ko ibyo aregwa biteshwa agaciro; ashingira ku ki?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 October 2026 saa 01:38
Yasuwe :

Abanyamategeko ba Ingabire Umuhoza Victoire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda basabye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko rwatesha agaciro ikirego gikubiyemo ibyaha ashinjwa.

Me Gatera Gashabana uri mu banyamategeko batatu bunganira Ingabire, yavuze ko urukiko rwa Afurika rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwagize umukiliya we umwere ku byaha yahamijwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu 2013.

Uyu munyamategeko yavuze ko mu kirego gikubiyemo ibyaha birindwi bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, Ubushinjacyaha butigeze busobanura Ingabire nk’uwagizwe umwere n’urukiko rwa Afurika.

Yasobanuriye urukiko ko uruhande Ubushinjacyaha bwafashe rugaragaza ko bwirengagije inshingano bufite yo gushaka ibimenyetso bishinja n’ibishinjura, bityo ko ikirego cyabwo gikwiye guteshwa agaciro.

Ati “Tukaba dusanga Ubushinjacyaha mu gushingira ku murongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga, bwirengagiza inshingano zabwo zo guharanira inyungu za rubanda mu rwego rwo kumenya niba iki cyemezo cyarigeze gishyirwa mu bikorwa. Bwateshutse ku nshingano zisaba gushaka ibimenyetso bishinja n’ibishinjura.”

Yakomeje ati "Ni muri urwo rwego, dushingiye kuri izo nenge, tubasaba ko mwazatesha agaciro iki kirego, hashingiwe kuri ziriya ngingo z’amategeko, cyane cyane imyandikire y’ikirego ijyanye n’imyitwarire ye mu buzima busanzwe, aho Ubushinjacyaha bumugaragaza nk’umuntu wakatiwe burundu kandi ibyemezo Ubushinjacyaha bushingiraho byaramaganywe mu buryo bugaragarira buri muntu wese.”

Me Gatera yasobanuye Ingabire nk’umunyapolitiki wavukiye mu Rwanda, wagize umurava udasanzwe mu gukemura ibibazo mu Rwanda n’ahandi hatandukanye.

Mu bimenyetso Ubushinjacyaha bwerekanye mu rukiko harimo icy’ikiganiro Ingabire yagiranye n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien muri Gicurasi 2020 bavuga ibijyanye n’imyigaragambyo kuri rond-point nini mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu wa 6 Ukwakira, Me Gatera yavuze ko itegeko riteganya ko uretse ibyaha bidasaza, ikirego cy’ikurikiranacyaha gisaza mu myaka 10 iyo ari icyaha cy’ubugome, imyaka itatu ku byaha bikomeye n’umwaka umwe ku byaha byoroheje.

Yasobanuye ko Ingabire yabajijwe ku kiganiro cyerekeye ku myigaragambyo yagiranye na Ntamuhanga mu 2025, hashize imyaka itanu kibaye, agaragaza ko icyaha cyo kwigaragambya cyangwa gukoresha inama bitemewe n’amategeko gihanishwa igifungo kitarenze amezi atandatu.

Ati "Ni icyaha muzasanga mu cyiciro cy’ibyaha byitwa ko byoroheje nk’uko biteganywa n’ingingo ya 19 y’itegeko rihana ibyaha n’ibihano muri rusange."

Uyu munyamategeko kandi yavuze ko kuva Ingabire yafungurwa mu 2018 hashingiwe ku mbabazi za Perezida, atigeze abaho mu buzima bwite kuko yumvirijwe kenshi, agaragaza ko biteye ubwoba.

Mu iburanisha ry’uyu munsi kandi, Me Gatera yagaragaje ko ubuhamya bw’abantu bane barimo Nzabandora Boniface ufatwa nk’umutangabuhamya w’imena, Munyabugingo Gaston, Uwimana Nkusi Agnes na Nsengimana Théoneste bwateshwa agaciro.

Uyu munyamategeko yagaragaje ko aba batangabuhamya bose batatanze ubuhamya bw’ibyo bazi, ahubwo ko batanze ibitekerezo bishinja umukiliya we, Ingabire Victoire.

Kuri Nzabandora Boniface, Me Gatera agaragaje ko uyu mutangabugamya yari afitanye na Ingabire isano y’ubutegekane, aba n’umurwanashyaka wa DALFA Umurinzi kandi ko yabyiyemereye.

Me Gatera yavuze ko Nzabandora yabaye umunyamabanga wa Ingabire mu gihe Ingabire yari Perezida w’ishyaka DALFA Umurinzi.

Me Gatera yavuze ko inzego zagombaga kubanza gukurikirana kugira ngo zimenye icyateye Nzabandora kuva kwa Ingabire.

Ingabire aherutse gusobanurira urukiko ko yirukanye Nzabandora mu rugo rwe kubera ko umupolisi yari yamusabye kujya amuha amakuru y’ibiruberamo, bityo ko yamugiriye inzika.

Me Gatera yavuze ko itegeko riteganya ko umuntu wese, ku bw’inabi, wivanga mu mibereho y’undi bwite, akoresheje kumviriza amajwi, aba akoze icyaha.

Ati “Ubushinjacyaha ahubwo bwakagombye kumukurikirana kuba yarakoze icyaha nk’icyo.”

Uyu munyamategeko yavuze ko iyo umutangabuhamya ari we urubanza rushingiyeho, ibimenyetso n’ubuhamya bwe biba bikwiye gusuzumwa mu buryo bwitondewe.

Urubanza ruzakomeza ku wa 7 Ukwakira 2026, saa tatu za mu gitondo.

Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha birindwi bifitanye isano n'umugambi wo guhirika ubutegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages