00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Ibibazo mu ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli bishobora kuzagira ingaruka ku Rwanda

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 13 May 2013 saa 01:55
Yasuwe :

Ibibazo by’ubukungu butifashe neza mu ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli, Petroleum Refineries Ltd (KPRL), rukorera i Mombasa muri Kenya bishobora gutera ibura rya Peteroli n’ibiyikomokaho mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere.
Kenya Petroleum Refineries Ltd (KPRL), rusa nk’aho ari rwo rwihariye isoko ryo gucuruza ibikomoka kuri peteroli mu karere, ku wa Gatanu w’icyumweru gishije rwatangaje ko mu minsi ya vuba rushobora kubura ubushobozi bwo gutunganya ibikomoka kuri peteroli (…)

Ibibazo by’ubukungu butifashe neza mu ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli, Petroleum Refineries Ltd (KPRL), rukorera i Mombasa muri Kenya bishobora gutera ibura rya Peteroli n’ibiyikomokaho mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere.

Kenya Petroleum Refineries Ltd (KPRL), rusa nk’aho ari rwo rwihariye isoko ryo gucuruza ibikomoka kuri peteroli mu karere, ku wa Gatanu w’icyumweru gishije rwatangaje ko mu minsi ya vuba rushobora kubura ubushobozi bwo gutunganya ibikomoka kuri peteroli kubera ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi.

Ibibazo by’ubukungu byatangiye ubwo havukaga ubwumvikane buke hagati y’uruganda rwa KPRL n’abagura bakanagurisha peteroli yamaze gutunganywa barushinja kuba rudafite ubushobozi bwo gutunganya peteroli ihagije.

Uruganda rwa KPRL rwavuze ko abo bacuruzi barufatiye ingamba zo guhagarika kugura peteroli yarwo bituma ibikorwa by’uruganda bibangamirwa binateza igihombo.

Ibi kandi byanatumye abagura bakanagurisha peteroli bafata umwanzuro wo kujya kugura Peteroli itunganyije ahandi, kuko ngo iyatunganyijwe na KPRL ibahenda kurusha iyo bizaniye bayikuye hanze.

Abo bacuruzi bavuga ko Peteroli yatunganyijwe na KPRL litiro imwe yayo irenzaho amashilingi ya kenya 10 ugereranyije n’iyatumijwe hanze.

Ikinyamakuru New Vision kivuga ko ubwumvikane buke buramutse bukomeje byatuma mu kwezi kwa Nyakanga 2013, KPRL ishobora gufunga imiryango.

Urwo ruganda ruramutse rudakomeje gukora, bishobora kugira ingaruka ku Rwanda kuko ibikomoka kuri peteroli ariho byaturukaga. Ibyo bivuze ko Ibikomoka kuri peteroli biramutse bigabanutse ku isoko rya Kenya byatuma habaho kwiyongera ku igiciro cyabyo, kigira n’ingaruka ku bicuruzwa bindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages