Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ubukungu bw’Igihugu bwazamutseho 7.8 mu gihembwe gishize (Nyakanga, Kanama na Nzeri) ugeranyije n’umwaka ushize.
Mu kugereranya n’uko bwari buhagaze iki gihe mu 2013, imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare(NISR) kuri uyu wa Gatatu igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse bukava kuri miliyari 1,233 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2013 bugera kuri miliyari 1,393 mu gihembwe cya gatatu cya 2014.
Mu isesengura ryakozwe na NISR, ubukungu ubuhinzi bwinjije bwazamutseho 6% , ubw’inganda buzamukaho 4%, naho ubwa serivisi buzamukaho 10% .
Muri iki gihembwe, NISR yasobanuye ko kuzamuka k’urwego rw’ubuhinzi byatewe n’ umusaruro w’ibiribwa wazamutseho 7%.
U Rwanda rwizeye kuzagera ku ntego rwihaye y’uko mu mwaka 2014 ubukungu bwarwo buzazamuka ku kigero cya 6%. Umuyobozi wa NISR, Yusuf Murangwa, akabishingira ku kuba ku gihembwe cya mbere bwarazamutse ku gipimo cya 7.5%, icya kabiri 6.1% naho mu gihembwe kirangiye buzamukaho 7.8.
Murangwa yatangaje ko ubukungu bwinjijwe n’inganda bwamanutseho 5 %, asobanura ko bitoroshye kubisobanura kuko biterwa n’igihe, hari ubwo inganda ziba zirimo gutunganya ariko zitaragurisha.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi isobanura ko na none ubukungu bw’inganda bwagabanutse bitewe n’uko muri icyo gihe inganda zatumije ibintu mu mahanga, kuko iyi raporo yagaragajwe ari iy’amezi atatu.
Iyi Minisiteri ivuga ko izagira igihe cyo kwiga ku mibare y’ibi byatangajwe maze igatanga ishusho nyayo.
Mu rwego rwa Serivise, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete, yatangaje ko kugeza ubu buhagaze neza kuko n’inguzanyo mu mabanki ziri gutangwa ku bwinshi.
Imibare ituruka muri Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko gutanga inguzanyo mu mabanki byazamutse ku kigero cya 42.2 % ugereranyije n’umwaka ushize.
Minisitiri Gatete yifuza ko kwizigamira byakomeza gutera imbere, yaba kubitsa mu mabanki, kugura imigabane, n’ubundi buryo butandukanye.
Ati"Uko ubitsa menshi, niko ugira ubushobozi bwo kubona menshi yo gushora mu mishinga."
Imibare igaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda bw’umwaka wose wa 2014 izashyirwa ahagaragara muri Werurwe 2015, hamaze kugaragazwa iy’igihembwe cya kane cy’uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO