00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo Ndikuriyo yateganyije i Kigali rwaciye igikuba mu butegetsi bw’u Burundi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 September 2026 saa 09:55
Yasuwe :

Urugendo Perezida w’ikipe ya Aigle Noir FC, Révérien Ndikuriyo, yateganyije kugirira i Kigali rwateje impaka mu buyobozi bukuru bw’u Burundi, aho bivugwa ko Perezida Évariste Ndayishimiye yamutegetse kutayiherekeza mu Rwanda.

Ndikuriyo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, yateganyaga kujyana na Aigle Noir FC i Kigali mu mukino w’ijonjora rya CAF Champions League izahuriramo na Al-Hilal yo muri Sudani.

Iby’uru ruzinduko yabimenyesheje abanyamakuru tariki ya 22 Kanama 2026, ubwo baganiraga ku bikorwa by’ishyaka CNDD-FDD, ndetse n’ibindi birebana n’ubuzima bw’igihugu.

Ati “None i Kigali mutekereza ko mpatinya? Erega njyewe ndi umwofisiye! Mutekereza ko hari umuriro utazima? Ni uko ntazi uko akazi gateguye kuko tugategura umunsi ku munsi. None ibisiga [Aigle] byanjye byajya gutondagurira inshinga i Kigali, nkareka kujyayo kwishima? Iby’akazi byonyine ni byo byambuza kujyayo.”

Amakuru ava mu bantu bazi iki kibazo avuga ko uruzinduko rwa Ndikuriyo rwari kumara iminsi ine rwateye impungenge Perezida Ndayishimiye kubera umwuka mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Bivugwa ko Ndayishimiye yabajije Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi impamvu ari ngombwa kujyana n’ikipe ye mu Rwanda, amutegeka kutajya i Kigali.

Nubwo ibivugwa ari urugendo rwo gushyigikira iyi kipe, abasesenguzi babona ko uburemere bwa Ndikuriyo muri politiki y’u Burundi ari bwo bwatumye ruba ikibazo gikomeye.

Bamwe mu banyamuryango ba CNDD-FDD n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko Ndikuriyo ari mu bafite ijambo rikomeye bafite ubushobozi bwo guhangana na Perezida Ndayishimiye.

Abantu bamwe bavuga ko afite abayoboke benshi mu nzego zo hasi z’ishyaka, ku buryo ibikorwa bye n’ingendo ze bikurikiranwa cyane n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Ni muri urwo rwego, kuba yarateganyaga kumara iminsi i Kigali byafashwe nk’ikintu kirenze urugendo rw’umupira w’amaguru, bikareberwa mu ndorerwamo ya politiki.

Umubano w’u Burundi n’u Rwanda ukomeje kuba mubi

Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda umaze igihe warazambye.

Leta y’u Burundi yafunze imipaka yo ku butaka ihuza ibihugu byombi nyuma yo gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa Gitega. U Rwanda rwahakanye ibi birego.

Uyu mwuka mubi watumye imibanire y’ibihugu byombi igira ingaruka ku ngendo z’abantu, ubucuruzi n’ibindi bikorwa byambukiranya imipaka.

Abasesenguzi bavuga ko kuba umuntu ukomeye muri CNDD-FDD yajya kumara iminsi i Kigali bishobora kuba byaragaragaye nk’ikibazo cya politiki aho kuba urugendo rusanzwe.

Urugendo rwa Ndikuriyo i Kigali rwagaragaje uburyo amakimbirane hagati y’u Burundi n’u Rwanda ashobora kugera no mu nzego zitari iza politiki gusa, ahubwo ko yagera mu mikino n’ubucuruzi.

Mu 2024, Dynamo BBC yo mu Burundi yanze kwambara imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’, ibisabwe n’ishyirahamwe rya Basketball muri iki gihugu (FEBABU) kubera umwuka mubi wari ukomeje gututumba hagati y’ibi bihhugu.

Dynamo BBC yari yitabiriye shampiyona ya Basketball muri Afurika (BAL), yatewe mpaga kuko itashoboraga gukina itambaye ibirango by’umuterankunga mukuru, irasezererwa.

Révérien Ndikuriyo ni Perezida akaba na nyiri Aigle Noir FC
Révérien Ndikuriyo yashatse guherekeza Aigle Noir i Kigali nka Perezida wayo ariko Ndayishimiye aramubuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages