Leta y’u Rwanda iratangira mu cyumweru gitaha kugurisha impapuro z’agaciro-faranga za miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda, ngo ibone ayo gukoresha mu bikorwa by’iterambere.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yasobanuye ko amafaranga azaboneka muri izo mpapuro azubakwamo ibikorwa-remezo birimo imihanda, kongera amashanyarazi.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko aya mafaranga ntaho ahuriye n’umushinga runaka, ahubwo azunganira ingengo y’imari.
Izi mpapuro z’agaciro-faranga leta ntizazijyana ku isoko ry’irwotamasimbi, zizagurirwa mu Rwanda. Tariki ya 27 Kanama, abashoramari bazatangira kuzipiganirwa, baba Abanyarwanda, abatuye mu karere n’abanyamahanga bashaka kuzishoramo imari. Ushaka kwigurira amake ni ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.
Abanyarwanda basabwe kwitabira iki gikorwa
Aya mafaranga agiye kuguzwa abaturage mu rwego rwo kugabanya imyenda ifatwa mu mahanga, kandi nabo bakabona inyungu yakwijyanirwa n’abanyamahanga.
Yagize ati “Ni ishoramari nk’uko urikora ahandi hose, leta izayabishyura n’inyungu. Ni kimwe n’amafaranga ari muri banki. Turashaka ko Abanyarwanda babaho neza bitabira ishoramari kuko bazabonamo inyungu.”
Gatete yakomeje avuga ko iki gikorwa cyitabirwa kuko icyakozwe muri Gashyantare 2014nabwo kitabiriwe.
Abagura izi mpapuro z’agaciro-faranga bazajya bahabwa inyungu nyuma y’amezi atandatu, amafaranga yabo bayasubizwa nyuma y’imyaka iatanu.
U Rwanda ntirwarenzwe n’umwenda
U Rwanda ruracyafite amahirwe yo kuguza hanze amafaranga rwakoresha kuko rutari rwageza kuri 50% asabwa ngo igihugu cyo kongera kuguza, mu mwaka wa 2013 rwari rufite umwenda ungana na 27,8% by’umusaruro w’igihugu bingana na miliyari 2,068 by’amadolari y’Amerika; 77,5% by’uyu mwenda byaturutse hanze y’igihugu naho 22,5% bituruka mu Rwanda.
Kugeza ubu muri miliyari 43,5 yatanzwe mu mwaka wa 2008 yari afite igihe cy’imyaka itanu, bivuze ko azarangira kwishyurwa mu mwaka wa 2014 leta yishyura ku nyungu ya 11, 5%; isigaje kwishyura asaga miliyari 18,5.
Hirya no hino mu turere, Banki Nkuru y’Igihugu hamwe n’Isoko ry’Imari n’Imigabane bafatanyije na Minisitere y’Igenamigambi bikomeje gusobanurira abaturage, babashishikariza kwitabira gushora imari mu kugura impapuro z’agaciro-franga Leta yashyize ku isoko.



















TANGA IGITEKEREZO