U Rwanda ntirwanyuzwe na gato no kuba Banki y’Isi yarushyize ku mwanya wa 46 ruvuye kuwa 32 umwaka ushize mu buryo ibihugu byorohereza ishoramari nk’uko raporo y’iyi banki “Doing Business 2015” ibigaragaza.
Icyatumye u Rwanda rusubira inyuma ho amanota 13 ngo ni uburyo (methodology) Banki y’Isi yakoresheje itanga amanota bwahindutse nk’uko byasobanuwe na Carolyn Turk uyihagarariye mu Rwanda.
Nubwo u Rwanda rutasobanukiwe n’umwanya rwashyizweho, Carolyn avuga ko iyo ubwo buryo bwakoreshejwe uyu mwaka buza gukoreshwa mu mwaka ushize, u Rwanda rwari kuza ku mwanya wa 48, bivuze ko umwanya rwajeho ubu nta kibazo uteye kuko ngo hari byinshi rwavuguruye.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yatangaje ko atanyuzwe na gato n’uyu mwanya u Rwanda rwashyizweho ngo kuko hakozwe ibigomba gukorwa byose ndetse n’amavugururwa ngo ibintu birusheho kugenda neza muri urwo rwego.
Yagize ati“Ntitwumva neza ibyakozwe n’umwanya u Rwanda ruriho kuko twakoze ibyagombaga gukorwa, hakorwa n’amavugururwa menshi twohereza raporo ariko mu gihe dutegereje igisubizo cy’uko duhagaze tubwirwa ko uburyo ibihugu bisuzumwa byasubiwemo ariko ntiturabyumva neza n’uburyo byagize ingaruka ku mwanya u Rwanda ruriho.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko bitumvikana na gato ukuntu nko mu gutangiza ubucuruzi u Rwanda rwavuye ku mwanya wa munani rukaza ku mwanya 112.
Ati “Kuvuga ngo umwaka ushize u Rwanda rwari urwa umunani ku isi mu gutangira ubucuruzi (start business) ubu ukavuga ngo wahinduye uburyo bw’isuzuma (methodology) rukaza ku mwanya w’112 ntiwambwira ko ari methodologie yabiteye...ntiwasobanura uko ibintu byasubiye inyuma gutyo ntiturabyumva tuzaka ibisobanuro.”
Minisitiri Kanimba yavuze ko n’Abanyarwanda bakora ubucuruzi bazi amavugururwa yakozwe kandi bayishimira.
Nubwo u Rwanda rwashyizwe kuri uwo mwanya ngo rukomeje gutera imbere mu buryo rworoshya ikorwa ry’ubucuruzi.
Iyi raporo ya Banki y’Isi ishima byinshi byakozwe n’u Rwanda nko kuba ikoranabuhanga ryarashyizwemo ingufu mu korohereza abakora ubucuruzi guhabwa serivisi bakenera batavuye aho bari, kuba kwaka inguzanyo bitagoye no kubona ibyangobwa by’ubuta n’ibindi.
Nko mu kwaka inguzanyo, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 13 ruza ku mwanya wa kane ku isi, mu gihe kubona ibyangombwa byo kubaka rwabaye urwa 34 ruvuye ku mwanya wa 85, mu gukemura ibibazo bigaragara u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 137 ruza kuri 101.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere( RDB), Francis Gatare, yavuze ko amavugururwa yagiye akorwa muri urwo rwego mu myaka ishize yatumye u Rwanda rukomeza kuza mu myanya myiza, aho mu mwaka wa 2008 rwavuye ku mwanya wa 150 ku rwego rw’isi ubu rukaba ruri kuwa 46.
Gatare yemeza ko kuba u Rwanda rwasubiye inyuma bitazatuma abashoramari baseta ibirenge mu gukomeza kuza gushora imari mu Rwanda, agahumuriza abikorera ko ibi bidakwiye kubaca intege.
Ibi bishingiwe ko nubwo u Rwanda rwasubiye inyuma ho amanota 15 ari urwa gatatu ku muri Afurika nyuma ya Mauritius iza ku mwanya wa mbere na Afurika y’Epfo iri kuwa kabiri.
Muri ibi bihugu, rwasubiyeho inyuma umwanya umwe kuko raporo ya Banki y’Isi yari yararushyize ku mwanya wa kabiri umwaka ushize. U Rwanda kandi ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba mu korohereza ishoramari.
Raporo ya “Doing Business” isuzuma buri mwaka igendeye ku ngingo 10 zigaragaza impinduka mu byiciro bitandukanye mu mikorere y’ikigo runaka kuva gishinzwe, mu mikorere yacyo, uko cyishyura imisoro n’ibibazo bitandukanye gihura nabyo.
Ni ku nshuro ya 12 iyi raporo ikorwa aho yarebaga ku bukungu bw’ibihugu 189 byo ku Isi.
Amafoto/ Gentil



















TANGA IGITEKEREZO