Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 5 Kanama 2026, hagati ya EIB na Guverinoma y’u Rwanda yari ihagarariwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Ayo mafaranga azafasha mu bikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibidukikije, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere imibereho y’abaturage batuye mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda.
Uyu mushinga uzibanda cyane ku bice bikunze kwibasirwa n’ibiza birimo imyuzure, inkangu n’isuri, aho uzashyirwa mu turere twa Gakenke, Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Muhanga.
Abaturage basaga miliyoni 2,3 batuye muri utwo turere ni bo bazagerwaho n’inyungu z’uyu mushinga binyuze mu bikorwa byo kugabanya ibyago by’ibiza, gusubiranya ahangiritse, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu bitangiza ibidukikije.
Umushinga VCRP uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire y’Umutungo Kamere w’Amazi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere.
Umushinga VCRP ufite agaciro karenga miliyoni 300 z’Amadolari (arenga miliyari 435,6 Frw), ugizwe n’ibyiciro bine by’ingenzi birimo kurwanya imyuzure, kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, gusubiranya ubutaka bwangiritse no kongerera abaturage ubumenyi mu guhangana n’ibiza.
Mu rwego rwo gukumira imyuzure, hashyizweho uburyo bwo gukurikirana imigezi n’amazi yayo, aho sitasiyo zigera kuri 15 zamaze gushyirwa mu bice bya Vunga kugira ngo zipime uko amazi agenda yiyongera, umuvuduko wayo n’ingano yayo.
Hazakorwa kandi ibikorwa byo gusana ubutaka bwangiritse birimo gutera amashyamba, guca amaterasi no gufasha abahinzi gukoresha neza amazi mu mirima yabo.
Muri gahunda yo gusubiranya ibidukikije, hateganyijwe gutera amashyamba kuri hegitari 1.177, guteza imbere ubuhinzi buvanze n’amashyamba kuri hegitari 10.388 no gusana hegitari 2.955 z’amashyamba yangiritse.
Pariki y’Ibirunga izagurwa
Kimwe mu bice by’ingenzi by’uyu mushinga ni ukwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho hazongerwaho ubuso bwa hegitari 3.740 ku busanzwe bungana na hegitari hafi 16.000.
Uku kwagurwa kuzatuma pariki yiyongeraho hafi 23%, hagamijwe kurushaho kurinda ibinyabuzima biyibarizwamo no kugabanya amakimbirane ashobora kubaho hagati y’abantu n’inyamaswa.
Abaturage batuye mu bice bizomekwa kuri pariki bazimurwa, aho bazahabwa ingurane cyangwa bagafashwa kwimukira mu midugudu yubatswe hubahirijwe amahame yo kurengera ibidukikije.
Mu cyiciro cya mbere hateganyijwe kubakwa umudugudu w’icyitegererezo utangiza ibidukikije uzakira imiryango 510.
Abaturage bazimurwa kandi bazahabwa amahugurwa mu buhinzi bugezweho.
Muri rusange, uyu mushinga ugamije kugabanya ingaruka z’ibiza, kurengera umutungo kamere w’u Rwanda no gufasha abaturage kubona imibereho irambye mu buryo budahungabanya ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!