eKash yatangijwe ku rwego rw’igihugu ku wa 14 Nyakanga 2026, igamije korohereza Abanyarwanda n’abaturarwanda bakoresha serivisi z’imari koherezanya no kwakira amafaranga hagati ya konti zo muri banki zitandukanye.
Mu itangazo BNR yasohoye ku wa 5 Kanama 2026, yavuze ko kuva eKash yatangira gukora, umubare w’ibikorwa byo kwishyura cyangwa kohererezanya amafaranga bimaze kuyikorerwaho birenga miliyoni 10,5, aho 98,6% byabyo byagenze neza.
BNR yatangaje ko muri icyo gihe abakiliya banyujije kuri eKash amafaranga arenga miliyari 960 Frw.
Yagize iti “Kuva yatangizwa, eKash imaze gukorerwaho ibikorwa birenga miliyoni 10.5, aho ibikorwa byagenze neza bingana na 98,6%. Muri icyo gihe, abakiliya bahererekanyije amafaranga arenga miliyari 960 Frw.”
Uretse ubwiyongere bw’ibikorwa byakozwe, umubare w’abakoresha serivisi zo kwishyurana hagati y’ibigo by’imari bitandukanye na wo warazamutse ku buryo bugaragara.
BNR yavuze ko abakoresha izo serivisi bavuye ku 740.787 mu gihe nk’icyo cyo muri Kamena, bagera ku 1.971.522 mu mpera za Nyakanga 2026, bingana n’ubwiyongere bwa 166%.
Iyi banki yavuze ko yishimira uburyo abaturage bakiriye eKash ndetse ko ibitekerezo by’abakiliya byagize uruhare mu gukomeza kunoza imikorere y’iyi serivisi.
Yagize iti “BNR irashimira abaturage ku bw’icyizere bakomeje kugaragaza kuri eKash n’ibitekerezo byubaka batanga, byafashije mu kumenya aho hakenewe kunozwa kurushaho.”
Nubwo ibikorwa byinshi byagenze neza, hari abakiliya bagaragaje ko bahuye n’ubukererwe cyangwa ibikorwa byo kohereza amafaranga bikanga mu minsi ya mbere nyuma y’itangira rya eKash.
BNR yavuze ko ibyo bibazo bikomeje gukurikiranwa n’ibigo by’imari bifatanyije n’abatanyabikorwa muri iyi gahunda ya eKash, hagamijwe kongera imikorere y’iyi serivisi no korohereza abayikoresha.
Mu rwego rwo gufasha abaturage gusobanukirwa n’imikorere ya eKash, BNR yatangiye ubukangurambaga bugamije gusobanura impinduka zazanywe n’ubu buryo bushya bwo kwishyurana.
eKash ituma umukiliya ashobora kohereza amafaranga hagati ya konti zo muri banki zitandukanye, kohereza amafaranga ava kuri konti ya banki ajya kuri telefone ngendanwa no kuva kuri telefone ajya kuri konti ya banki.
BNR yavuze ko amafaranga menshi umuntu ashobora kohereza mu gikorwa kimwe cya eKash angana na miliyoni 10 Frw, mu gihe amafaranga umuntu acibwa igihe akoresheje iyi serivisi atagomba kurenga 20 Frw kuri buri gikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!