00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda yungutse miliyari 5,4 Frw mu mezi atatu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 May 2025 saa 12:00
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda yatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2025 yungutse miliyari 5,4 Frw nyuma yo kwishyura imisoro.

Imibare y’iyi banki igaragaza ko inyungu yabonye mu mezi atatu ya mbere ya 2025 yazamutseho 14% ugereranyije n’igihe nk’icyo muri 2024.

Kugeza muri Werurwe 2025 umutungo rusange wa I&M Bank Rwanda wari miliyari 910Frw. Ni izamuka rya 11% ugereranyije n’umutungo yari ifite kugeza muri Werurwe 2024.

Muri rusange iyi banki yatanze inguzanyo za miliyari 397,3Frw, zingana n’izamuka rya 12% kuva mu mpera za 2024. Amafaranga abakiliya babikije yo yazamutseho 13% agera kuri miliyari 745,4 Frw ugerananyije n’igihembwe cya kane cya 2024.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko igihembwe cya mbere cya 2025 cyasize iyi banki ihagaze neza.

Ati “Uko twitwaye mu gihembwe cya mbere byubakiye ku musingi ukomeye washyizweho mu 2024. Twatangiye kubona inyungu ziva mu gushora mu ikoranabuhanga rigamije gufasha abakiliya, kunoza imikorere, n’uburyo bwa serivisi za banki zirambye.”

Yakomeje avuga ko “Kwiyongera kw’inguzanyo dutanga ndetse n’amafaranga abitswe n’abakiliya bigaragaza icyizere abakiliya badufitiye, by’umwihariko mu rwego rw’ibigo bito n’ibiciriritse n’abakiliya ku giti cyabo. Gahunda zitandukanye nka Karame na Ryoshya Iwawe zadufashije gushimangira umubano wacu n’abakiliya no kwagura umubare w’abakiliya tugeraho.”

Benjamin Mutimura yagaragaje ko iyi banki izakomeza kwita ku bijyanye na serivisi zitangwa hifashishijwe ikorabuhanga no kwagura ibikorwa hagamijwe guhindura ubuzima bwa benshi.

I&M Bank Rwanda yashinzwe mu 1963, ikaba ari yo imaze imyaka myinshi mu Rwanda. Yashyizwe ku isoko ry’imari n’imigabane muri Werurwe 2017. Ubu ikorera mu bindi bihugu birimo Kenya, Tanzania, ibirwa bya Maurice na Uganda.

I&M Bank Rwanda yungutse miliyari 5,4 Frw mu mezi atatu
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko igihembwe cya mbere cya 2025 cyasize iyi banki ihagaze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages