Mu gihe hategurwa ingengo y’imari ya 2013 -2014, u Rwanda rurifuza kuyongera ikava kuri tiriyari 1,3 ikagera kuri tiriyali1,6.
Kampeta Sayinzoga, Umunyamabanga uhorahoraho muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, mu kiganiro n’abanyamakuru ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 8 Gicurasi 2013, yatangaje ko kwiyongera kw’ingengo y’imari ari icyifuzo cyatekerejweho, ariko umushinga wayo uzabanza kwemezwa n’abagize Inteko Ishinga amategeko.
Mu bizatuma amafaranga akenewe mu ngengo y’imari aboneka, Kampeta yatangaje ko hazibandwa mu kongera umubare w’ibicuruzwa byoherezwa hanze, cyane cyane ibituruka ku buhinzi. Ibyo byose bikazatuma u Rwanda rukomeza kwigira rudategereje inkunga z’amahanga.
Tusabe Richard, Komiseri muri RRA ushinzwe abakiriya, yavuze ko amafaranga yinjizwaga mu misoro aziyongera, kuko hazanozwa uburyo imisoro yatangwaga.
Akomeza avuga ko ubu hari imashini 500, kandi hazatumizwa n’izindi, ku buryo abacuruzi bose batanga umusoro ku nyungu bazajya bakoresha utumashini bose ku buryo ntawabona uko akwepa umusoro.
Ingengo y’imari ya tiriyali 1,6 niyemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko izatangira gukoreshwa muri Nyakanga.



















TANGA IGITEKEREZO