00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutekano wa ba mukerarugendo ni wose mu Kinigi bishimiye u Rwanda

Yanditswe na

Frank Mihigo

Kuya 6 December 2012 saa 12:13
Yasuwe :

Nyuma y’aho umutwe wa FDLR utereye mu gace k’ibirunga mu Kinigi ahakunda kugendererwa na ba mukerarugendo, abahatembereye bavuga ko batuje nta kibazo gihari kandi ko bishimiye cyane uko basanze u Rwanda.
Umwe muri ba mukerarugendo waturutse muri Amerika, Dirk Leopold n’umugore we Emily Sisneroz batangarije IGIHE ko bamaze iminsi mu Rwanda basura za Parike, kandi umutekano wabo ukaba nta cyawuhungabanyije, bakaba banafite icyizere ko bitazanaba kuko basanze Abanyarwanda bagira urugwiro ku (…)

Nyuma y’aho umutwe wa FDLR utereye mu gace k’ibirunga mu Kinigi ahakunda kugendererwa na ba mukerarugendo, abahatembereye bavuga ko batuje nta kibazo gihari kandi ko bishimiye cyane uko basanze u Rwanda.

Umwe muri ba mukerarugendo waturutse muri Amerika, Dirk Leopold n’umugore we Emily Sisneroz batangarije IGIHE ko bamaze iminsi mu Rwanda basura za Parike, kandi umutekano wabo ukaba nta cyawuhungabanyije, bakaba banafite icyizere ko bitazanaba kuko basanze Abanyarwanda bagira urugwiro ku buryo batakekaga.

Emily Sisneroz by’umwihariko we n’ubwo abana n’umugabo we muri America, akomoka muri Singapour yatangarije IGIHE ko mbere y’uko baza mu Rwanda yabibwiye iwabo baramubuza ngo nta mutekano uri mu Rwanda ahantu habereye jenoside, ati “Iwacu bagize impungenge cyane,
ariko umugabo wanjye amfasha gutinyuka kuko azi ko nkunda ingagi kandi we yanyumvishaga ko nta kibazo gihari n’ubwo atahaherukaga”.

Abajijwe icyo we yiboneye azabwira ab’iwabo nasubirayo, Emily yadutangarije ko yabonye bwa mbere mu banyarwanda ari urugwiro, ikindi ngo n’umutekano n’isuku atakekaga.

Ariko Emily yanenze ko hari aho yageze akabona abana bato bagendesha ibirenge mu byondo kandi abakuru akabona basirimutse kandi ibyiza byose byagakwiye guhera ku bana bato.

Dirk we yavuze ko ibivugwa ku batazi u Rwanda ari abanyapolitiki babivuga kandi we Atari umunyapolitiki.

Undi mukerarugendo, Daniel Kagan yadutangariza ko mu bihugu yasuye by’Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda rwamunejeje cyane ku buryo yumva azagarukana vuba n’inshuti ze, ati “Mu Rwanda hari umutekano, abantu basabana, icyirere cyiza cyane, gusa mfite amatsiko yo kujya kureba ingagi mu gitondo maze nkatuza(yaganiriye na IGIHE bucya ajya kuzireba)”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yemeza ko nta mukerarugendo wigeze ahungabanywa n’igitero cya FDLR, ndetse ko abasabye gusura ibirunga nta numwe wari wabihindura ngo yisubire, ati “umutekano sinavuga ko utahungabanyeho kuko hishwe umwe mu bacunga pariki ubu turi kukiriyo kimara icyumweru, ibi ariko ntibibuza ko abaturage bakomeje ibikorwa by’amajyambere ndetse nta bwoba bafite kuko bagira uruhare runini mu kwicungira umutekano. Abavuga ko nta wo dufite nibashishikare twe tuhatuye turawufite.

Urwego rw’Ubukerarugendo ruba ruhanzwe amaso, kuko rwinjiriza igihugu amadovize atagira ingano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages