Bwambere abana b’ingagi bashoboye gutegura umutego w’abahigi


Yanditswe kuya 19-07-2012 - Saa 15:51' na Théogène Ishimwe

Umwana w’ingagi witwa Rwema n’undi witwa Dukore bateguye umutego bari batezwe muri Pariki y’Ibirunga mu ntangiriro z’iki Cyumweru.

Nk’uko tubikesha National Geographic, nyuma yuko hari hashize iminsi umutego w’abahigi wishe umwana w’ingagi wabanaga n’abo babiri, kuwa Kabiri izo ngagi zagendeye hamwe gushaka no gutegura imitego mu ishyamba zisanzwe zibamo .

“Ibi rwose ni ubwa mbere bibayeho kubona ingagi z’abana zikora ibintu nk’ibi, sinzi niba hari ahandi ku Isi byabaye kubona ingagi z’abana zitegura imitego. Nitwe dufite ingagi nyinshi z’ishyamba buriya nari butangare cyane iyo haza kuba hari undi muntu wabonye ibintu nk’ibi’’. Ibi ni ibivugwa na Vecellio ushinzwe guhuza gahunda ku birebana n’ingagi muri Pariki y’Ibirunga.

Ku wa Kabiri umukozi ukurikirana inyamazwa witwa Ndayambaje John yarabutswe umutego uri hafi y’ingagi mu muryango wa ‘Kuryama’ ashaka kuwegera ngo awutegure, ariko ingagi yari hafi aho yitwa Vubu irasakuza cyane, bituma Ndayambaje atahegera.

Akokanya abana babiri b’ingagi aribo Rwema (y’ingabo), na Dukore (y’ingore) zose zifite imyaka ine, zirukanka zisatira umutego.

Nk’uko Ndayambaje n’abandi bakerarugendo bari kumwe babibonaga, Rwema yasimbukiye ku ishami ry’igiti rihinnye rikoze umutego (nk’uko babigenza batega), irarivuna, mu gihe Dukore yo yegereye akantu kameze nk’akaziga inyamaswa ifatwamo iyo umutego ushibutse, maze irahategura.

Urebye umuvuduko ibyo byose byabayemo, byatumye Vecellio akeka ko atari ubwa mbere abana b’ingagi bategura imitego. Agira ati : “Zari ziyizeye cyane , zabonye ikigomba gukorwa , ziragikora, ubundi zirigendera’’.

Ingagi Rwema na Dukore bategura umutego

Ingagi zo mu bwoko bwitwa ‘’Kuryama’’ zakunze gufatwa mu mitego nk’iyo, niyo mpamvu abo bana babiri b’ingagi babimenye ko hari imitego bashobora gufatwamo, akaba ariyo mpamvu bagiye bakayitegura.

Abahigi bahiga inyamaswa bashaka inyama zo kurya, bashyize ibihumbi by’imitego muri Pariki y’Ibirunga, aho ingagi z’ishyamba ziba. Iyo mitego iba igamije gufata impongo n’izindi nyamaswa, ariko rimwe na rimwe igafata ingagi.

Ingagi zikuze ziba zifite ubushobozi bwo kwikura mu mutego, ariko akenshi izikiri nto nti zibishobora.

Mu cyumweru gishize umwana w’ingagi witwa Ngwino yari yafashwe mu mutego, yaje kubonwa nyuma n’abakozi b’ikigo cya Karisoke gikururikirana ingagi, bayibonye yishwe n’ibikomere yatewe no gufatwa mu mutego. Urutugu rwayo rwari rwangiritse cyane igihe yageragezaga kwivana mu mutego, ndetse umugozi w’umutego wari winjiye cyane mu kuguru kwayo.

Nk’uko bivugwa n’umukozi ushinzwe guhuza gahunda ku birebana n’ingagi witwa Vicellio, abahigi basa nk’aho nta nyungu baba bafite ku ngagi. Ndetse n’inyamaswa nto zakagombye kuborohera kuzitwara kugurishwa barazihorera.

Abakozi b’ikigo cya Karisoke bakunze kugenda mu ishyamba bareba imitego kugirango bayitegure, mu rwego rwo kurinda ingagi ibyago byo gufatwa, dore ko Ikigega Mpuzamahanga kita ku bidukikije (IUCN) kivuga ko ingagi ziri kugabanuka ku Isi.

IBITEKEREZO
Hari ibyo bita " gukora cyane " n'ibindi bita " gukora bwengye " aribyo muri America bita " work hard " na " work smart ". iwacu mu Rwanda bakora cyane, ariko haragyeze ko bakora bwengye, cyangwa se bakore cyane na bwengye, ariko bahagarikye gukora cyane byonyine. Ubaze amafaranga ahomba iyo Ingagyi ipfuye iguye mu mutego w'abashimusi, usanga igyihombo ari kinini kuruta kugura " mobile camera ". Natanze igyitekyerezo ngyiha Rwanda Turism Agency, cyo ku gura ama Camera mobile mato mato, maze bakayashyira hirya no hino muri park, hanyuma hakaba umuntu umwe uba wicaye mu kazu ahantu runaka, maze agakora monitoring na scan. Nta nubwo byatwara ama dorari 1000, nta nubwo bigombera electricity cg cables. Ariko abo nandikiye ntabwo bansubije. Ayo ma Camera mato mato ya mobile ushobora gushyira ahantu h'ubuso bugari ukahacunga, aboneka ahantu henshi muri America nko muri : Best Buy, na Radio Shack, na Walmart. Rwose Abanyarwanda mwumve akamaro ko kujyana n'igihe, mujye muba imbere y'igihe. Get ahead of time, work smart and not hard, if not, please do both ( work hard and work smart )
Musubize1er.09.2012 saa 23:39
VFW
Ariko abanyamakuru b'Igihe musigaye mukora mute ? ahambere mwanditse Vecellio, ahandi ngo Vicellio, nta rindi zina agira, ni umuki ? Ikindi IUCN yabaye ikigega ryari ? Sha mujye mukora ubushakashatsi mbere yo kwandika inkuru.
Musubize20.08.2012 saa 15:00
igihefriend
birashimishije pe !!
Musubize10.08.2012 saa 08:42
mh
Kuryama ntago ari ubwoko ni umuryango w'ingagi !!! abanyamakuru mujye mumenya ibyo mwandika ntimukabe aba profane !!
Musubize23.07.2012 saa 11:22
######
Nibyiza ariko ibyo zakoze ntabwo aribwo bwa mbere bibaye , Ingagi zisanzwe zitegura imitego , kuba umutego wateguwe n'abana nibyo byatangaje abantu , ariko ndumva ntagitangaza kirimo kuba Ingagi nkuru(zifite imyaka ingahe ???????) zibikora ntampamvu nimwe utwana tutabikora . Amasaha abakozi bamara bakurikirana Ingagi ntabwo yabafasha kumenya ibyo Ingagi zikora byose. Nk'umushakashatsi ntabwo wahitawemeza ko ari bwo bibabye bwa mbere , ahubwo wavuga ko ari bwa mbere bibaye , ahubwo wavuga ko aribwo bwambere mubibonye . Ahubwo ndabona Barushimusi bameze nabi kuba mucyumweru gishize Ingagi imwe yarishwe n'umutego none n'uyumunsi hakaba habonetse indi mitego mu muryango w'Ingagi n'ikibazo gikomeye mwongere umurego mukubarwanya . Umwana w'Ingagi wapfuye wari muri Groupe Inshuti none se babanaga naba gute ? Abakurikirana iyo miryango badusobanurire . Abashinzwe kubungabunga PNV bajye batanga amakuru nyayo kuko hari ibintu byinshi byandikwa ku mibereho y'Ingagi bitaribyo. BM
Musubize20.07.2012 saa 02:12
MB
ntabwo ari abantu ni inyamaswa, mwari kuvuga ngo "zirimo gutegura imitegura imitego".
Musubize20.07.2012 saa 02:01
####
Iz'Iwacu,kimwe n'iz'aka karere k'ibirunga zo zariyongereye nk'uko bigaragazwa n'ibarura ry'azo yabaye mu mwaka wa 2010.
Musubize20.07.2012 saa 01:54
Burabyo
wow ! congratulations to our cousins
Musubize20.07.2012 saa 01:20
Bwana Kintu Muntu
ariko rwema yasaga nirusha dukore amayeri ndabarahiye
Musubize19.07.2012 saa 18:18
etienne
Zakoze cyane ko zashoboye kwikiz'umwanzi zabaye intwari zirakaduha madovize.
Musubize19.07.2012 saa 09:36
Kaduha
HA HA HA HA... Nyabuna mujye mutugezaho n'amakuru y'IBYONDI muri NYUNGWE National Park !!!
Musubize19.07.2012 saa 09:06
C

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!