Izafunzwe ni Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel yo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo na Nengo Eden Park Hotel yo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
RDB yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isuzuma ryakozwe hagamijwe kugenzura iyubahirizwa ry’ibisabwa mu bukerarugendo n’amahoteri.
Ibyo bisabwa birebana n’imicungire y’amahoteli, umutekano rusange, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, ireme rya serivisi n’ibindi bigenderwaho mu kwakira abashyitsi.
Gufunga izi hoteli by’agateganyo bigamije kuziha umwanya wo gukosora ibibazo byagaragajwe mu mikorere yazo. RDB yavuze ko izi hoteli zitemerewe gukomeza ibikorwa byose birebana na hoteli n’ubukerarugendo mu gihe bitaruzuza ibisabwa.
RDB yasobanuye zizemererwa kongera gukora ari uko zagaragaje ko zakosoye amakosa yagaragaye kandi nyuma yo kongera kugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Mu 2024, mu Rwanda harimo hoteli 1.460 n’ibyumba 25.330. Uyu mubare wagiye uzamuka umwaka ku wundi uhereye mu 2018.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu 2018 mu gihugu habarizwagamo hoteli 669 zifite ibyumba 13.802.
Mu 2019 hoteli mu Rwanda zageze kuri 836 zibarirwa ibyumba 16.113, mu 2020 zigera kuri 870 zibarirwa ibyumba 17.078. Mu 2021 zariyongereye zigera kuri 911 zifite ibyumba 18.201.
Iyi mibare yakomeje kwiyongera kubera ko mu 2022 hoteli zo mu Rwanda zageze kuri 1.189 n’ibyumba biriyongera cyane bigera kuri 21.232.
Icyakora mu 2023 umubare wa hoteli wagabanyutseho gato kuko zari 1.175 zifite ibyumba 21.217, gusa mu 2024 zongera kuzamuka zigera kuri 1.460 n’ibyumba 25.330.
Iyi raporo igaragaza ko uturere tubarizwamo hoteli nyinshi ari uturi mu Mujyi wa Kigali ndetse n’udukunze gusurwa na ba mukerarugendo batandukanye baba baje kureba ibyiza bitatse u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!