00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingagi zonyine zinjirije u Rwanda miliyoni 46$ mu mezi atatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 September 2026 saa 04:16
Yasuwe :

Ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi bukomeje kuba imwe mu nkingi zikomeye z’amafaranga ava mu basura u Rwanda, aho mu gihembwe cya kabiri cya 2026 bwonyine bwafashije kwinjiza hafi miliyoni $45,7, ni ukuvuga arenga miliyari 65 Frw.

Raporo ya Travel Expenditure Survey 2026 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko hagati ya Mata na Kamena 2026, amafaranga yinjijwe n’ingendo z’ikiruhuko yakozwe n’abashyitsi baje mu Rwanda n’indege yari miliyoni 57,6$.

Muri ayo mafaranga, raporo ivuga ko 79,4% yari afitanye isano n’ubukerarugendo bw’ingagi. Iyo ubaze 79,4% bya miliyoni 57,6$, ubona miliyoni 45,7$.

Ibi bivuze ko ubukerarugendo bw’ingagi bwagize uruhare rwa hafi 28% mu mafaranga yose u Rwanda rwinjije muri serivisi z’ingendo mu gihembwe cya kabiri cya 2026, kuko yose hamwe yari miliyoni 161,8$.

Icyakora, aya miliyoni 45,7$ ntabwo ari amafaranga yavuye mu kugura impushya zo gusura ingagi gusa. NISR ibara amafaranga yose umushyitsi akoresha mu Rwanda, arimo ayo gucumbika, amafunguro n’ibinyobwa, ingendo imbere mu gihugu, guhaha, imyidagaduro, gusura ahantu nyaburanga n’izindi serivisi.

Ni ukuvuga ko umushyitsi usura ingagi atinjiriza igihugu amafaranga binyuze ku ruhushya gusa, ahubwo anayinjiza muri hoteli, restaurant, imodoka zimutwara, ibicuruzwa agura n’izindi serivisi akenera mu gihe ari mu Rwanda.

Abasuye ingagi barenze ibihumbi bitandatu

Imibare y’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2026, abashyitsi 6.023 binjiye mu Rwanda n’indege bagaragaje ko impamvu yabo y’urugendo yari ijyanye no gusura ingagi.

Muri bo, abaturutse muri Amerika y’Amajyaruguru ni bo bari benshi, bagera ku 3.469, bakurikirwa n’abaturutse i Burayi bari 1.008. Abaturutse mu bindi bice by’Isi bari 590, abo mu bindi bihugu bya Afurika bari 412, abo muri Afurika y’Iburasirazuba 294 naho abo muri Aziya bari 250.

Iyi mibare igaragaza uburyo isoko rya Amerika y’Amajyaruguru rikomeje kugira uburemere mu bukerarugendo bw’u Rwanda.

Muri rusange, abashyitsi baturutse muri Amerika y’Amajyaruguru ni na bo basize amafaranga menshi kurusha abandi bakoze ingendo z’indege mu Rwanda muri icyo gihembwe, aho bakoresheje miliyoni 40,2$. Abaturutse i Burayi bakoresheje miliyoni 27,7$, abo mu bindi bihugu bya Afurika bakoresha miliyoni 27,1$ naho abo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bakoresha miliyoni $22,2.

Ubukerarugendo bukomeje kuza ku isonga

Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ingendo z’ikiruhuko n’ubukerarugendo ni zo zinjirije u Rwanda amafaranga menshi kurusha izindi mpamvu z’ingendo.

Zinjije miliyoni 59,7$, zingana na 36,9% by’amafaranga yose yinjiye muri serivisi z’ingendo. Gusura inshuti n’imiryango byinjije miliyoni 45,5$, naho ingendo z’akazi n’ubucuruzi zinjiza miliyoni 40,2$.

Mu bakoresheje indege gusa, abari mu kiruhuko bakoresheje miliyoni 57,6$, abasura inshuti n’imiryango bakoresha miliyoni 37,3$, naho abari mu bw’akazi bakoresha miliyoni 33,1$.

Imibare ya NISR igaragaza kandi ko muri rusange u Rwanda rwinjije miliyoni 161,8$ muri serivisi z’ingendo mu gihembwe cya kabiri cya 2026, zivuye kuri miliyoni 151,4$ mu gihembwe cya mbere.

Umubare munini w’abasura u Rwanda baba bagenzwa no kureba ingagi. Abenshi ni abaturuka muri Amerika ya Ruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages