U Rwanda nk’igihugu cy’urugero rw’ibishoboka cyiyemeje kuba igicumbi cy’ubukerarugendo rwarabikoze birakunda. Ubu mu Mujyi wa Kigali hari Pariki ya Nyandungu ikomeje gufasha abatari bake kuruhuka no gusubiza ubwenge ku murongo.
Iyi pariki kandi iherutse gushyirwa ku rutonde rwa TripAdvisor nka hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo ku Isi.
Mu 2016 ni bwo hatangiye umushinga wo kuvugurura igishanga cya Nyandungu kikagirwa ahantu nyaburanga ari bwo hahinduwe Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Tourism Park].
Icyari umushinga cyabaye impamo ndetse uretse kuruhura abantu isigaye igira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda. Yinjiza miliyoni 360 Frw mu mwaka.
Iki gishanga mbere y’uko gitangira kuvugururwa cyakorerwagamo ubuhinzi, ubworozi ndetse hari abagikoreshaga nk’ikimoteri cyo kumenamo imyanda, bigatuma cyangirika.
Uko gufatwa nabi kwatumye cyibasirwa n’imyuzure y’amazi ava ku misozi igikikije arimo ay’imvura n’ava n’abaturage.
Imirimo yo kugitunganya yarangiye mu 2022 ari na bwo hafunguwe Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu.
Pariki ya Nyandungu ubu iri kuri hegitari zirenga 121, ziherereye mu Mirenge ya Ndera mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro. Iri hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15.
Ifungurwa yari igizwe n’ibice bitanu, bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi.
Ibindi bitatu ni byo bisurwa byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.
Yabarurwagamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi ariko ubu harimo arenga 200 arimo inyange n’izindi ndetse hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo, ifumberi, inzobe n’izindi.
Nyandungu ubu ni pariki igizwe n’ibiti birenga ibihumbi 25 bivuye ku bihumbi 17. Ibyinshi muri byo ni ibiti gakondo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyitwa Regional Research Centre for Integrated Development (RCID) bwagaragaje ko mu myaka ibiri ishize ibinyabuzima bibarizwa muri Pariki ya Nyandungu byiyongereye hafi kwikuba kabiri kuko ibiti byiyongereyeho amoko arenga 250 mu gihe inyoni zo ziyongereyeho amoko agera kuri 75.
Uko imyaka ishira indi ikaza ni ko umubare w’abasura iyi pariki ugenda wiyongera. Bijyana kandi n’amafaranga yinjiza kuko mu 2025 yasuwe n’abantu barenga ibihumbi 111, yinjiza arenga miliyoni 360 Frw, mu gihe mu 2024 yasuwe n’abarenga ibihumbi 76, yinjiza miliyoni 158 Frw.
Akarusho k’iyi pariki ni uko abarenga 70% by’abayisura ari Abanyarwanda, kandi si ahantu witwaza ibyo kurya n’ibindi kuko muri iyi pariki harimo ‘restaurant’ yakira abantu ku buryo ushobora gutembera iyi pariki ufite icyo kunywa wahakuye.
Mu rwego gukomeza gukurura ba mukerarugendo muri iyi pariki hagenda hongerwamo ibintu bitandukanye aho nyuma y’amagare, hongewemo na scouters, utumodoka duto dutembereza abantu n’ibindi.
Hongewemo kandi imikino itandukanye irimo ‘high ropes course’ wo kugenda ku biti biziritse ku migozi, kugenda ku biraro bisa n’ibidakomeye n’indi myinshi nka chess.
Abana na bo baributswe kuko iyi pariki yashyizwemo ibikinisho by’abana bitandukanye bibafasha kwizihirwa no gusura iyi parike.
Harimo amaduka atandukanye acuruza ibintu bikorerwa mu Rwanda nk’imyenda, ibikapu, ibikinisho bitandukanye nk’ibyo guhuzahuza udupapuro duto kugeza tuvuyemo ishusho runaka nk’ikarita ya Afurika n’ibindi.
Si ibyo gusa iyi pariki isigaye ifite ubusitani butandukanye bwo kwakiriramo ibirori ariko ibyo birori bikaba ibitangiza ikirere n’ibidukikije.
Muri ubwo busitani harimo ubwitiriwe papa John Paul II, wasomeye misa muri iki gishanga mu 1990 ubwo yasuraga u Rwanda, kuko ari ho hari imbuga nini yajyamo abantu benshi. Hari kandi ubwahariwe imyitozo ngororamubiri nka yoga n’ibindi.
Nyandungu kandi uretse kuba wahasura ukahagirira ibihe byiza ni n’ahantu ho kuruhukira kuko hagiye hari intebe hirya no hino muri iyo pariki aho wicara mu mahumbezi y’ibiti n’ibiyaga bito by’ibikorano biyigize ukaba wahasomera nk’ibitabo, kwicara ukitekerezaho cyangwa ibindi bintu bigusaba kuba uri ahantu hatuje.
Hagiye kongerwamo izindi nyamaswa
Umuyobozi wa Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu, Kambogo Ildephonse, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko nubwo iyi pariki yafunguwe ariko imirimo yo kuyivugurura itararangira kuko bateganya gushyiramo n’inyamaswa.
Ati “Twahereye mu gukora ubushakashatsi ngo turebe ni izihe nyamaswa zijyanye n’iyi pariki ndetse n’izabasha kuhaba. Twahereye ku kureba niba impala, sitatungas, n’izindi nyamabere nto zabasha kuba hano. Ubushakashatsi bwarangiye muri Mata ubu tugiye kureba uko twatangira kuzizana.”
Akomeza agaragaza ko hari icyizere ko izizashyirwa muri iyi pariki zizabasha kubaha kuko izo basanzwe bafite zororoka neza kandi nta bindi bibazo ziragira, ahubwo ko igisigaye ari kureba ibikoresho bizahashyirwa bizazifasha kuba muri iyi pariki.
Yavuze ko kandi atari inyamanswa gusa ahubwo ko gukomeza gukurura ba mukerarugendo bagiye gushyiramo zipline ndetse n’igikuta cyo kurira ku bantu bakunda kurira imisozi.
Mu 2024 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, cyatangaje ko kigiye kwagura iyi Pariki ikongerwaho ubuso bwa hegitari 43.
Mu bushakashatsi buheruka byagaragaye ko ibimera ari byo byiyongereye cyane kuko mu 2023 byari amoko 258 mu gihe mu 2025 basanze amaze kuba 523.
Amoko y’ibindi binyabuzima by’inyamaswa na yo yariyongereye kuko nk’amoko y’inyoni yavuye kuri 83 agera ku moko 158.
Harimo nk’ibikururanda byiyongereyeho amoko icyenda aba 11, amafi yiyongereyeho amoko abiri aba arindwi, inyamabere ziyongereyeho amoko abiri aba 13 n’ibindi bitandukanye byagiye byiyongera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!