Ayo magambo ntituri buyagarukeho, gusa icyita rusange ni inyigisho isobanura ibijyanye n’imyuka mibi, aho uyu mukozi w’Imana yakomoje ku baforomo n’ababyaza. Urebye neza, birasa n’aho rugikubita abayumvise bahise babona ko ateye ibuye ku karere, n’ikimenyimenyi, muzarebe uburyo umusemuzi we yasimbukaga amagambo amwe n’amwe!
Reka tugaruke ku mvano y’aya magambo. Aya magambo n’impamvu yayo nta shiti ni ipfundo muzi riri mu matorero y’abitwa abarokore. Ni byo bakora umurimo ukomeye w’Imana, ariko hari akantu kamwe kabaye icyita rusange muri aya matorero ko kutagira umurongo uhamye w’imikorere. Ubu utangiye kuvuga uti, uyu nawe arapinga abakozi b’Imana? Ndabapinga se mbahora iki kandi nanjye ariho ababyeyi banjye babarizwa, ibyo ntitubipfe.
Icyo nkundira politiki n’abanyapolitiki rero ni cyo nangira abigisha benshi b’abarokore. Nta murongo. Ese ntimubona ukuntu abayobozi b’igihugu baba bafite imbaraga n’ubudahangarwa, ariko bajya kuvuga imbwirwaruhame, bakavuga ibintu banditse, byanditse ku mpapuro, yewe kugeza n’aho n’iyo akadomo kamwisobye asubira inyuma? Ngira ngo muzi bamwe bajya basoma bakarenga n’impapuro nako bakibagirwa ko imbwirwaruhame zageze ku musozo!
Abarokore rero aho tubera akaga, ibyo ntitubikozwa, nta murongo, tuvuga ibitujemo, ari naho usanga akenshi ururimi rwagobwe cyangwa amarangamutima yatuganje tukavuga ibiterekeranye cyangwa ibidakwiriye, yewe n’ukuri kwinshi cyangwa kudakenewe.
Ikindi mu kirokore, nta rutangira, umuntu avuga atatekereje ibyo avuga, atanga ubuhamya atatekereje ku ngaruka, atatekereje icyo ababwakira basesengura cyangwa bakuramo. Amarangamutima akunze kutuganza.
Apôtre wacu rero, iyo aza kuba yari yateguye inyigisho neza, ayifite yanditse ijambo ku rindi, ntiyari kuba yanditse ibaruwa isaba imbabazi. Yari kuba yabitekerejeho, ni nayo mpamvu buriya ugututse mu nyandiko, aba aguhamije, si kimwe n’upfuye kuvuga.
Abarokore dukwiriye kwigira ku banyapolitiki, tugategura ibyo tugiye gukora cyangwa kuvuga, hanyuma kandi tukemera ko turi bwirengere ingaruka ku biri buvemo byose.
Reka tuve mu mvugo no mu bikorwa. Uzasanga hamwe amaturo anyerezwa cyangwa akoreshwa ibidakwiriye, ibeshye rero ubikore mu mafaranga ya Leta, RIB igutwara bugicya, ariko muri Church, yewe ukoramo ukiyongeza. Nta mikorere ihamye dufite tubyemere. Pasiteri ni we Mana. Kandi n’iyo ushatse kugira icyo ubaza nk’umunyamuryango w’itorero bahita bajya kukwicaza inyuma kandi ntawe ukubwiye icyo uzize nawe ukisobanurira cyangwa mwuka akagusobanurira.
Ubwo tuvuze ingaruka, ubu bamwe bati urisimbukuruje ushatse kumvikanisha ko hari ingaruka ririya jambo ry’umunota umwe rizagira ku mukozi w’Imana? Si njye ubigena, ariko nta nduru ivugira ubusa ku musozi.
Ingaruka akavuyo nk’aka kagira ku matorero
Nubwo nta bushakashatsi nakoze ariko muzasanga aya matorero afite ikibazo cyo kugenda atakaza abantu twakwita impuguke n’abanyamafaranga. Aba bari mu ba mbere aya matorero yakuruye akigera mu gihugu. Ariko uko abantu bagenda basesengura inyigisho n’amakosa agenda akorwa no gutakaza umwimerere aya matorero yatangiranye kandi nta kimenyetso ko bizakosorwa, icyiciro cy’abo bantu kigenda cyisohokera, bamwe bakabivamo bikitwa ko basengera mu ngo zabo cyangwa abandi bakigira muri ya matorero bahozemo n’andi y’abanyamahanga aba afite gahunda n’inzego zifatika zidashingiye ku muntu umwe.
Aya matorero kenshi uzasanga abasigayemo benshi ari urubyiruko rudafite byinshi rusesengura cyangwa abasaza n’abakecuru bakuru n’abandi bakennye bafite ubwihebe.
Ikindi gihombo kandi kirenze kubura abakirisitu, ni amaturo. Hambere aha mu matorero rwose gutura byari nk’isiganwa, ariko imvugo nk’izi n’imikorere mibi bigenda bituma abakirisitu bacika intege, bagatangira gutura binangira kuko baba batangiye gutakariza icyizere abashumba babo. Icyo gihe itorero naryo ritangira gushaka amaturo nk’iryayataye, si ugushyira ku nkeke abakirisitu rikiva inyuma.
Ibi bigisohoka, hari umwe mu bantu twaganiriye ambwira ko agiye gusubira muri Kiliziya Gatolika, ambwira uburyo ngo Abapadiri bigisha inyigisho bateguye aho kuvuga ibibari mu mutwe. Yavuze ati “ni ikigaragaza ko aba bantu baba bazi neza ko batagomba kuvuga ibyo bishakiye. Twe abarokore byaratwihishe”.
Bibiliya ivuga ko tuzababonera ku mbuto bera! Ni byo koko. Ejo bund leta ihagurukira insengero, mwabonye ibyavumbutsemo. Abari bamaze igihe bavuga ko ari abakozi b’Imana, batangiye kwemera ko hari aho babeshyaga bashaka amaramuko, yewe bamwe kamere irabanganza, ubu basigaye birirwa ku karubanda batukana ngo Komanyoko n’ibindi bitutsi nyandagazi.
Amafaranga abantu bitanga mu nsengero akoreshwa ate? Ajya he?
Uramutse ushaka kureba urugero rwa nyuma rushoboka rw’uburakari bw’umupasiteri mu matorero amwe n’amwe ( si bose) wabaza imikoreshereze y’amafaranga mu itorero urimo.
Uyu munsi barabyuka bati muzane amafaranga yo kubaka igikorwa iki n’iki, maze ubukangurambaga bugakorwa, za anvelope zigatangwa, nimero za MoMo zigakora akazi n’ubundi buryo bwose, maze ukazategereza igikorwa ugaheba. Kandi ibi ntibitera isoni abantu kugaruka nanone bagatangiza ubundi bukangurambaga bwo kwaka amafaranga batabanje no gusobanura aho aya mbere yagiye. Kandi ibi si amaturo n’ibyacumi! Oya, ni amafaranga aba yaragenewe ibikorwa runaka byitwa iby’iterambere.
Icyizere cyo kuyobora abantu gutya ntacyo bikanga bagikura he? Ibi birahura n’ibyo maze iminsi numva ku bandi bakozi b’Imana, bayobora abakirisitu buhumyi. Umuntu akabyuka mu gitondo agahinduka Bishop, akabwira abakirisitu ati muhaguruke bagahaguruka, muryame, bakarambabarara, nta n’umwe watinyuka kumubaza ibiri kuba.
Ibi ni nako bigenda mu kwaka abantu amafaranga kuko babizi neza ko ntawakopfora ngo arabaza imikoreshereze y’amafaranga yatanze.
N’uko rero aho tubera icyago, itorero ryabaye irifatirana abantu mu ntege nke, Pasiteri w’Umujene aba ashaka “kurya abana”, umukuru nawe, yihengekana abagore baje kumutakira bamubwira ibibazo by’urugo, uw’umugore nawe akigisha abandi ashingiye ku ntege nke n’ibindi nk’ibyo. Abapasiteri bateye inda abagore b’abandi aho muri Kigali, murabazi, kandi abo bagore bari bagiye gutakambira Imana.
Kutagira abajyanama, imwe mu mpamvu amatorero akomeje gukora amabara
Kirazira kikaziririzwa ko umuntu yaba ayobora abandi atagira umuntu n’umwe umugira inama, akamwibutsa aho yatannye. Nimvuga umujyanama ntabwo mvuga bamwe ba baringa bitwa abajyanama b’itorero nyamara batagira ijambo abenshi batazi n’aho ibyemezo bifatirwa; aba amatorero menshi arabagira.
Itorero riba rigomba kuba rifite abantu bashobora kwicaza umuyobozi aho bibaye ngombwa bakamwereka ibitagenda neza n’aho yatannye. Ariko ikibazo mu matorero, umuyobozi wayo bamufata nk’Imana ku buryo ntawumwegera ngo abe yamwereka aho yakosheje ndetse n’ubigerageje arabizira byanze bikunze.
Bakumvisha ko nubaza cyangwa ugahakana ibyo umushumba wawe avuze uba ukoze ikosa ryo kutemera ubutumwa bw’Imana kandi bakakumvisha ko bizakugiraho ingaruka. Iyo urwaye ibicurane bavuga ko ari ibihano by’Imana bitangiye kukugeraho nyamara bo bagira ibyago bakavuga ko ari Satani naho wowe ngo ni Imana iguhannye kuko hari ibyo utemeye bavuze.
Icyo cyoba cyatashye benshi barimo n’abajijutse ku buryo ntawugira icyo yibazaho mu byo bavuze byose. N’iyo babwiwe ibintu bakumva ataribyo, mu busanzwe baremera bakabikora birinda kudahura n’ “ibihano by’Imana”.
Bamwe muri aba bavugatumwa mubona hanze aha bahagurutse rwose bafite umuhamagaro ndetse bafite ibintu byinshi bikomeye bakoze, bafite n’ababatangira ubuhamya ariko byaje kwicwa no kutagira umurongo, nta mategeko, nta bajyanama b’ukuri, umushumba arabyuka yaba yasenze akigisha ibyo, yaba amaze iminsi adasenga akavuga ibimujemo, ni uko abo abwira ati “Yesu ashimwe” bakamira bunguri kuko “umukozi w’Imana yavuganye nayo”.
Abitwa abakirisitu babo nabo bakabaye babafasha babagera imbere bagatitira kuko babafata nka barumuna b’Imana.
Igihe kirageze ngo abarokore bahumuke, basenge bashikamye, bamenye gutandukanya icyiza n’ikibi. Hanyuma ikiruta byose, basenge Imana bareke abantu, bareke guhindura abakozi b’Imana utugirwamana. Bariya badufasha kwegerana n’Imana ariko si bo Mana.
Ikibazo gikomeye cyane kugeza uyu munsi ni uko amatorero ameze nk’afite ubudahangarwa, ni gake abazwa ibyo akora (accountability). Gusa ibi bakabaye babifata nk’amahirwe aho kubigenderaho bakora amakosa yakabaye akumirwa.
Niba bimeze gutya ku mukozi w’Imana w’i Kigali no muri Amerika i Boston, Imana ni yo izi ibiri kubera muri za Nyakarenzo na Nkotsi!
Ubwo rero, nusoma hagati y’imirongo hejuru aha, urabona imvano y’iyi rwaserera. Mwuka abijyemo, tubyumve tutumvirana!


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!