00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Dr. Sidi Ould Tah baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na AfDB

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Dr. Sidi Ould Tah, bagirana ibiganiro bitandukanye bigamije guteza imbere iterambere u Rwanda na Afurika.

Mu itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byashyize hanze, havugwamo ko Perezida Kagame na Dr. Sidi Ould Tah bahuye nyuma y’Inama ya Africa Mindset Reset Forum’ igiye kumara iminsi ibiri ibera i Kigali.

Riti “Baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda n’iyi banki, ndetse banungurana ibitekerezo ku byihutirwa mu guteza imbere ishoramari, ubukungu no kwihutisha iterambere rya Afurika.”

Iyi nama yateguwe n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (African School of Governance) ryashinzwe n’abarimo Perezida Kagame.

Banki y’Amajyambere ya Afurika igira uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda. Nko mu 2024 yari imaze kurutera inkunga ya miliyari 3,1$ mu mishinga 96 itandukanye.

Icyo gihe muri rusange, iyi banki byagaragaraga ko ikorana n’ibihugu 54 bya Afurika na 27 byo hanze yayo.

Kuva mu 1964 kugeza mu 2024 yari imaze gutanga miliyari 112,5$ nk’inkunga cyangwa inguzanyo, yakoreshejwe mu mishinga 5588 irimo 239 yemejwe, 1002 yari igishyirwa mu bikorwa 4130 yasojwe, mu bihugu bitandukanye.

AfDB iteganya no gushora asaga miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda mu myaka itatu iri imbere.

Iyi gahunda iri mu rwego rwo kongera uburinganire mu mishinga iyi banki ishyiramo amafaranga mu Rwanda, kuko kugeza ubu igice kinini cy’umutungo wayo wiyemeje gushora mu gihugu kiganje ku bikorwa remezo, rungana 87%.

Mu bikorwa byitabwaho cyane harimo iby’amazi n’isuku bifata 34% by’umutungo wose, bikurikirwa n’ingufu zihariye 30%, imishinga ihuriweho n’inzego zitandukanye yihariye 11%, urwego rw’imari rwihariye 10%, na ho ubwikorezi bukagira 9%.

Ku rundi ruhande, ubuhinzi, itumanaho, iterambere ry’imibereho myiza n’iterambere ry’imijyi byose hamwe bifata 6% gusa by’agaciro k’imishinga ya AfDB mu Rwanda.

Perezida Kagame na Dr. Sidi Ould Tah baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na AfDB
Perezida Kagame na Dr. Sidi Ould Tah baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na AfDB

Special pages