Kanziga wari umugore wa Habyarimana yavugwagaho kwica agakiza, ndetse akagira uruhare rukomeye mu byemezo bya politiki byafatwaga mu gihugu, nubwo nta nshingano yemewe n’amategeko yari afite.
Nk’uko byagaragajwe mu nyandiko zitandukanye, amakuru y’ubutasi n’ubuhamya bw’abari mu nzego z’umutekano n’ibyatangajwe n’ibinyamakuru icyo gihe, Kanziga ntiyafatwaga nk’umugore wa Perezida gusa, ahubwo yari umuyobozi utavugirwamo.
Ibaruwa yo ku wa 24 Kamena 1994 Lt Col Uwihoreye Charles wari umwofisiye mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) yandikiye Col René Galinié wari Umujyanama muri Ambasade y’u Bufaransa ushinzwe umutekano, yavuze ko mu Kazu byagaragaraga ko Habyarimana ari we wari ku ruhembe, Kanziga agakurikiraho, ariko ibikorwa by’uyu mugore byagaragazaga imbaraga zirenze izo.
Amateka agaragaza ko Kanziga n’abo mu muryango we barimo Col Elie Sagatwa na Protais Zigiranyirazo wamenyekanye nka ‘Monsieur Z’ bageze ku rwego batari bagishaka kuvugirwamo na Habyarimana ndetse bakaba banamukumira mu bikorwa bimwe na bimwe.
Inkuru imwe yatangaje benshi ni iy’igihe Habyarimana yajyaga kuri Hôtel Rebero l’Horizon tariki ya 27 Gashyantare 1994 ariko agakumirwa n’abashinzwe umutekano, bamusubiza ko bamwemerera kwinjira nibahabwa uburenganzira na Kanziga na basaza be.
Icyo gihe Kanziga na basaza be bakoreraga muri iyi hoteli ya Habyarimana inama yo gukusanya amafaranga yo gufasha Interahamwe zashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwo munsi hakusanyijwe miliyoni 3 Frw.
Inyandiko yahishuwe n’ikinyamakuru Mediapart na Radio France muri Gashyantare 2019, igaragaza ko hari abofisiye bakomeye muri Ex-FAR bari begereye cyane Kanziga na Zigiranyirazo, bari bararemye itsinda ryitwa “Colonels de Madame”.
Aba basirikare havugwamo Col Sagatwa, Col Théoneste Bagosora, Lt Col Nsengiyumva Anatole, Lt Col Nkundiye, Lt Col Tharcisse Renzaho, Col Serubuga Laurent na Col Rwagafilita Pierre Célestin.
Tariki ya 9 Nzeri 2026, i Paris mu Bufaransa habaye ikiganiro ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana cyateguwe n’ikinyamakuru Le Nouvel Obs, cyitabirwa na Marc Trévidic warikozeho iperereza, umwanditsi Michel Bussi, abanyamakuru Patrick de Saint-Exupéry na Colette Braeckman ndetse na François Graner wo mu Muryango Survie.
Umunyamakuru Colette Braeckman wakoreye mu Karere k’Ibiyaga Bigari igihe kinini, yagaragaje ko asobanukiwe neza uko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwubakitse ndetse n’uko u Rwanda rwari ruhagaze mbere y’ihanurwa ry’iyi ndege.
Colette Braeckman uri mu bwanditsi bukuru bw’ikinyamakuru Le Soir yavuze ko mu minsi ya mbere y’urugamba rw’ingabo za RPA rwo kubohora u Rwanda rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990, yageze muri iki gihugu muri gahunda yo gukurikirana uko umutekano wari uhagaze.
Yagize ati "Kuva mu ntangiriro z’imyaka ya 1990 nakoreye ingendo nyinshi zishoboka mu Rwanda kubera ko nari mpari intambara itangira. Nabonye abantu bafungiwe muri sitade ya Kigali, mbere yo guhura na Perezida Habyarimana, wambwiye ati ‘Yego, hari ibibazo byinshi by’ubukungu’. Icyo gihe twari dutegereje gusura abantu, igihugu kidafite amafaranga menshi."
Uyu munyamakuru yakomeje ati "Hanyuma rero icyantunguye ni uko Perezida Habyarimana yanyeretse umugore we, akambwira ati ‘Uyu ni umugore wanjye, akaba ari we muyobozi nyakuri w’iki gihugu’. Hari mu myaka ya 1990, hashize iminsi mike hatangiye intambara yo mu Ukwakira."
Lt Col Uwihoreye witabye Imana mu 2009 yagaragarije Col Galinié ko nyuma y’urupfu rwa Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, Agathe Kanziga yabaye umuyobozi w’u Rwanda byeruye.
Mbere yo guhungishwa n’u Bufaransa, Kanziga avugwaho gutanga amabwiriza yo kwica abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi n’Abatutsi bari baturanye i Kanombe.
Mu banyapolitiki bishwe ku ibwiriza rya Kanziga harimo Uwilingiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe, Ndasingwa Landouald wari Minisitiri w’Imibereho y’Abaturage, Boniface Ngulinzira wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nzamurambaho Frederic wari Minisitiri w’Ubuhinzi na Rucogoza Faustin wari Minisitiri w’Ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!