00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubufatanye bwa FDLR na Jambo ntibukiri ibanga?

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 8 August 2026 saa 07:49
Yasuwe :

Ubutumwa bushya bw’umuryango Jambo ASBL ku masezerano yo gushyira intwaro hasi no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bwashimangiye ko impande zombi zifitanye umubano wihariye kandi weruye.

Jambo ASBL yashingiwe mu Bubiligi mu 2008. Igizwe ahanini n’abana b’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahuje umurongo wo guhakana uruhare rw’ababyeyi babo muri aya mateka mabi no kuyapfobya.

Uyu muryango umaze igihe uvuga ko ukorera ubuvugizi impunzi z’Abanyarwanda no gushaka uburyo zataha mu gihugu mu buryo bwubahiriza amategeko mpuzamahanga, nyamara nta gihe u Rwanda rwigeze rukumira abashaka gutaha.

Uretse kwakira abasivili, u Rwanda runakira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC nka FDLR, bagahabwa amahugurwa n’ibindi bibafasha kwiteza imbere, bakabana mu mahoro n’abo basanze.

Leta ya RDC iherutse gutangaza ko yagiranye na FDLR amasezerano yo kurambika intwaro kw’abarwanyi b’uyu mutwe no kubasubiza mu buzima busanzwe. U Rwanda rwarayamaganye, rugaragaza ko ari uburyo bwo kuyobya uburari kuko impande zombi zigikorana.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati “Ntabwo tubyizeye kuko tubona ibiri kuba. Kandi turabizi ko ubuyobozi bwa FDLR budahangayitse ko izasenywa. Ntabwo bufite ubwoba bw’uko bwakoherezwa mu Rwanda kubera ko burabizi ko bushyigikiwe na RDC.”

U Rwanda rwibutsa Leta ya RDC ko amasezerano yagiranye na FDLR adateganywa n’amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyiye i Washington muri Kamena n’Ukuboza 2025, yashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 6 Kanama, Jambo ASBL yo yatangaje ko yakiriye neza amasezerano yasinywe hagati ya FDLR na Leta ya RDC, ivuga ko ari “intambwe ikomeye ya politiki” mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington.

Uyu muryango wavuze ko nta mahoro arambye ashobora kuboneka mu karere hadakemuwe ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, kandi ngo abahunze nyuma ya Jenoside bakwiye kubona uko bataha ku bushake, mu mutekano kandi mu buryo bubahesha icyubahiro.

Ubutumwa bwa Jambo busa n’ubuherutse gutangazwa n’Umuvugizi wa FDLR mu rwego rwa politiki, Cure Ngoma, ubwo yasobanuraga bimwe mu bigize amasezerano uyu mutwe wagiranye na Leta ya RDC.

FDLR yagiye ivuga ko ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda kiri mu byatumye ukomeza ibikorwa byawo, ushyira imbere igitekerezo cy’uko hakenewe igisubizo cya politiki mbere yo kuwusenyaho burundu.

Abasesenguzi b’ikibazo cy’umutekano mu karere bagaragaza ko FDLR yakunze gukoresha ikibazo cy’impunzi yafashe bugwate nk’uburyo bwo gukomeza kubaho, mu gihe Leta y’u Rwanda ishimangira ko uyu mutwe ugomba gusenywa.

Mu gihe FDLR yabonaga ko ishobora gusenywa, yakoze ibishoboka byose mu gufata bugwate Abanyarwanda bashatse gutaha, bamwe muri bo, cyane cyane urubyiruko n’abana b’abahungu, ibinjiza mu gisirikare cyayo ku ngufu.

Aho ihuriro AFC/M23 rifatiye ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru birimo Umujyi wa Goma, ryabohoye Abanyarwanda benshi bari barafashwe bugwate na FDLR, ribafasha gutaha mu Rwanda.

Jambo yagaragaje ko yababajwe n’ibikorwa bya AFC/M23 byo gufasha aba Banyarwanda gutaha; mu buryo busa n’aho ihangayishijwe n’uko urwitwazo rwo kubaho kwa FDLR rushobora gushira.

Uyu muryango wasabye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) n’abashinzwe ubutumwa bw’amahoro bw’uyu muryango muri RDC (MONUSCO) ko byarinda aba Banyarwanda gucyurwa mu buryo wise agahato.

Icyo Jambo yirengagije ni uko UNCHR na MONUSCO byagize uruhare mu bikorwa byo gucyura aba Banyarwanda; ibyashimangiye ko nta gikorwa kitubahirije amategeko mpuzamahanga cyigeze kibaho.

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye ibitero byinshi ku Rwanda unakorera ubugizi bwa nabi muri RDC imyaka myinshi kandi abo muri Leta y’i Kinshasa barabyemera.

Igiteye impungenge kurushaho, ni ingengabitekerezo ya Jenoside abashinze FDLR n’abo bayoboye binjiranye muri RDC, n’ubu bakaba bakomeje kuyikwirakwiza mu karere; bigaragara ko bagifite umugambi wo gusubiramo Jenoside.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ikibazo cya FDLR kitagomba gufatwa nk’ikibazo cy’impunzi, ahubwo ko ari ikibazo cy’umutekano kubera uruhare uyu mutwe ugira mu guhungabanya umutekano w’akarere.

Makolo yahamije ko abarwanyi ba FDLR atari impunzi, ahubwo ko ari abitwaje intwaro bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bamaranye imyaka myinshi, kuko abashinze uyu mutwe ari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Aba ntabwo ari impunzi. FDLR si impunzi. Ni abarwanyi bitwaje intwaro bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Jambo ASBL yunze mu ijambo rya FDLR, bishimangira ubufatanye buri hagati y'impande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages