Mu kiganiro n’ikinyamakuru Yaga Burundi, Ndayishimiye yakomeje gushimangira ko yari akwiye gufunga umupaka w’igihugu cyabo n’u Rwanda mu rwego rwo gukumira abakwambuka bajya kugihungabanya.
Yagize ati "U Rwanda ntitwumvikana ku byerekeye abagizi na babi baza gutera u Burundi. Ni ukuvuga u Rwanda rurabafungurira, bo bakaza gutera u Burundi. Nta gihe u Burundi burafungurira umuntu ajya gutera u Rwanda."
Kuva mu mpera 2023 ubwo ibi birego bya Ndayishimiye byatangiraga, u Rwanda rwabiteye utwatsi, rusobanura ko nta gihe rwigeze rukorana n’abarwanya ubutegetsi bwe, rwibutsa Leta y’u Burundi.
Umunyamakuru yabajije Ndayishimiye niba igihugu cye kidashobora kwicungira umutekano mu gihe imipaka ifunguye, agaragaza ko atabyizera mu gihe hari urujya n’uruza, kuko hari igihe baca mu rihumye inzego z’umutekano zabo, bagatera u Burundi.
Ati "Abarundi miliyoni 12 tubatondeshe kuva hariya ku Ruhwa, turebe ko bagera i Muyinga hakabura irembo risigara. Uburyo ducunga, uzabimenya umunsi baje. Twafungura, wasanga barimo baragutera hano nyine."
Nubwo Ndayishimiye avuga ko nta bigeze batera u Rwanda baturutse mu Burundi, ni kenshi abitwaje intwaro bo mu mitwe irimo FLN baturutse mu ishyamba rya Kibira, bakagaba ibitero mu bice byo mu majyepfo y’uburengerazuba, bakica abaturage.
Ibi bitero birimo ibyo abarwanyi ba FLN bagabye mu mirenge ya Nyabimata na Kitabi mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu 2018 na 2019, baturutse mu Burundi.
Muri Gicurasi 2021, bagabye ikindi mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, basubizwa inyuma.
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abarwanyi ba FLN bateye muri Bweyeye baturutse mu gace ka Giturashyamba, Komini Mabayi mu Burundi, ubwo basubizwaga inyuma bambuka umugezi wa Ruhwa, basubira muri Kibira.
Abarwanyi ba FLN bari bafite ibikoresho bifite ibirango by’ingabo z’u Burundi, bishimangira ko impande zombi zakoranaga icyo gihe mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri Gicurasi 2022, FLN na bwo yari iturutse mu Burundi, yagabye igitero kuri bisi yari itwaye abagenzi yanyuraga muri Pariki ya Nyungwe, yica abaturage babiri. Abarwanyi bakomeje gukorera muri Kibira mu bwisanzure.
Hari abarwanyi ba RED Tabara binjiye muri Kibira baturutse muri RDC, bahangana n’ingabo z’u Burundi muri Nzeri 2020. Mu guhunga, 19 bayobeye muri Pariki ya Nyungwe, bafatwa n’abasirikare b’u Rwanda bari ku burinzi.
Mu Ukwakira 2021, u Rwanda rwashyikirije u Burundi aba barwanyi, rushimangira ko rudashobora gucumbikira abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cy’abaturanyi. Icyo gihe Ndayishimiye yari amaze umwaka n’amezi atatu ku butegetsi.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko ubwo umubano w’ibihugu byombi wazambaga mu mpera za 2023, u Burundi bwongeye gushyira imbaraga mu bufatanye n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo FLN.
Uretse FLN, u Burundi bunakorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, cyane cyane mu gihe bihanganye n’ihuriro AFC/M23 rikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ariko bikanavugwa ko binakomeje gutegura umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!