Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko amasezerano ya Washington yasinywe n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari umusingi w’amahoro n’iterambere rirambye mu karere, kandi ko kugira ngo atange umusaruro bisaba gusenya umutwe wa FDLR.
Yavuze ko aya masezerano yubakiye ku biganiro bya Luanda byayoborwaga na Angola kuva mu 2022 kugeza mu mpera za 2024, aho u Rwanda na RDC byumvikanye ku mushinga wa ‘CONOPS’ ugamije gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Yagize ati "Amasezerano ya Washington mu by’ukuri ashingiye kuri gahunda y’ibikorwa twemeranyijeho i Luanda yo kurandura umutwe wa FDLR w’abagize uruhare muri Jenoside kugira ngo u Rwanda rukureho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho."
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nta nenge cyangwa icyuho kiri mu masezerano y’amahoro ya Washington, bityo ko igikenewe ari ukuyashyira mu bikorwa nta guca ku ruhande.
Ati “Amasezerano ubwayo arihagije. Icyo dukeneye ni ukuyashyira mu bikorwa. Ntabwo dukeneye kongera kuyaganiraho bundi bushya kuko twemera ibiyagize.”
FDLR ntiyasinye amasezerano ya Washington
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rubona ko ikibazo cya FDLR ari kimwe mu by’ingenzi bigomba gukemurwa n’amasezerano ya Washington kugira ngo akarere kagire amahoro n’iterambere.
Yamaganye amasezerano Leta ya RDC yagiranye na FDLR avuga ko uyu mutwe witeguye kurambika intwaro, ugasubizwa mu buzima busanzwe, asobanura ko uyu mutwe winjijwe mu ngabo za RDC.
Yagize ati "FDLR igomba kurandurwa nk’uko amasezerano ya Washington abiteganya. Ni ikibazo kigomba gukemurwa n’amasezerano ya Washington, si uruhande rwasinye amasezerano. Kandi FDLR ikorana n’ingabo za RDC, yinjijwe mu ngabo za RDC.”
Akomeza ati "Twabonye itangazo, FDLR yandikiye Leta ya RDC, nyuma Leta ya RDC isubiza umuyobozi wa FDLR. Ni urwenya. Uko tubibona ni uko aya ari amayeri yo gutinza ibintu adashobora kujijisha umuntu. Kandi si ubwa mbere bibaye."
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko muri Werurwe 2024, Dr. Christophe Lutundula wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC yavuze ko igihugu cye kigiye gutanga umushinga wo gusenya FDLR, ariko nyuma y’iminsi ine gusa akavuga ko atazi aho abarwanyi b’uyu mutwe bari.
Tariki ya 29 Werurwe 2026, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC, Lt Jacques Ndulu Ychaligonza, yagiye mu Mujyi wa Kisangani mu muhango wiswe uwo gutangiza ibikorwa byo gusenya FDLR, ariko kugeza ubu nta kirakorwa.
Nyuma y’iminsi ibiri, kajugujugu z’ingabo za RDC zajyaniye FDLR intwaro zigera kuri 700, amasasu n’amafaranga muri Teritwari ya Walikale nk’uko Minisitiri Nduhungirehe yabisobanuye.
Ati “Bafite indimi ebyiri bamenyereweho. Ubu bari kugerageza ubundi buryo bwo gutinza ibintu, bwo gutangaza amasezerano yo kugerageza guhindura amazamu. Kubera ko hari ibisabwa bitagomba kwemerwa ku mutwe w’abajenosideri ugerageza gushaka urubuga rwa politiki mu Rwanda.”
Hakenewe ubushake bwa politiki
Minisitiri Nduhungirehe abona ko kuba umwaka wararenze amasezerano y’amahoro ya Washington ataratanga umusaruro byatewe n’ubushake buke bwa Leta ya RDC bwo kuyubahiriza.
Nyuma y’aya masezerano, habaye inama nyinshi zihuza intumwa z’ibihugu byombi zari zigamije kurebera hamwe ibyubahirijwe n’ibitari byubahirizwa ndetse n’imbogamizi zagiye zibamo.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari indi nama iteganyijwe i Geneve mu Busuwisi, ariko ko mu gihe Leta ya RDC nta bushake ifite bwo gusenya FDLR, n’iyo haba inama igihumbi nta musaruro zishobora gutanga.
Ati “Inama ziri kuba, twakora inama igihugu ariko icyo dukeneye ni ugukemura ikintu kimwe cyatuma dutera intambwe ijya imbere. Igikenewe si ugukora inama nyinshi, icyo dushaka ni ukugaragaza ubushake bwa politiki bwo gushyira mu bikorwa ibyo twasinye.”
Yagaragaje ko n’ubu, Leta ya RDC igishyigikira FDLR, ikayiha intwaro, inayiha ubufasha bwa politiki, kandi ko idashobora kubeshya ko itazi aho abarwanyi b’uyu mutwe baherereye.
Ati “Kubera ko bari ku gitutu cy’ikibazo kizwi cyanditswe ku rupapuro, rugashyirwamo umukono na Perezida wa Congo, ubu bari kugerageza amayeri yo gutinza ibintu, yo gusinya amasezerano yo gutinza gusenya FDLR kubera ko bazi aho FDLR iri, bakorana na bo, bazi aho imitwe yayo iri.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rwamenyesheje umuhuza, Amerika, ko igikenewe ari umusaruro ufatika, aho gusinya amasezerano mashya cyangwa gushyiraho gahunda zigamije gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!