00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushikiwabo afite amahirwe yose- Nduhungirehe ku ihatana ku buyobozi bwa OIF

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 August 2026 saa 01:38
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo afite amahirwe yose yo kongera gutsindira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.

Mushikiwabo uyobora uyu muryango kuva muri Mutarama 2019 ahatanye na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Bâ wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș wo muri Roumanie.

Abahatanye na we nka Juliana na Cioloș bakoze inshingano zitandukanye mu bihugu byabo ndetse no ku rwego mpuzamahanga, ibyo bikaba biri mu byatumye batera intambwe igana ku kuyobora uyu muryango kuko bibonamo ubushobozi n’ubunararibonye.

Bâ na we yakoze inshingano zitandukanye muri Guverinoma ya Mauritanie, irimo kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’urubyiruko, kuva mu 2024 aba intumwa yihariye ya Perezida ishinzwe gukurikiranira ibijyanye na OIF.

Mu kiganiro na Igicaniro TV, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Mushikiwabo afite amahirwe yose yo kongera gutorwa kubera byinshi yagejeje kuri uyu muryango mu rwego rwa rwa politiki ndetse n’imari.

Yagize ati "Louise Mushikiwabo afite amahirwe yose yo kongera gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie kubera ko yavuguruye byimazeyo uyu muryango mu miyoborere yawo ijyanye na politiki ndetse n’ijyanye n’imiyoborere y’imari."

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Mushikiwabo yasanze OIF yugarijwe n’ibibazo, arabikemura, yongerera uyu muryango imbaraga, ndetse aha icyerekezo kizima imishinga yawo irimo guteza imbere urubyiruko n’abagore.

Ati "Kuko umuryango wari ufite ibibazo mbere y’uko aza ariko byose yarabivuguruye, umuryango awongerera ingufu, n’imishinga ayiha icyerekezo…Uyu muryango yawuteje imbere ku buryo bugaragara.”

Tariki ya 30 Kamena 2026, Mushikiwabo n’abandi bakandida bahataniye uyu mwanya bagiye i Paris mu Bufaransa, bamurikira abaminisitiri bo muri uyu muryango imishinga bawuteganyiriza mu gihe baba batowe.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko icyagaragaye mu gikorwa cyo kumurika imigabo n’imigambi y’abahatanira kuyobora OIF, Mushikiwabo yahize abandi kuko ibyo yakoze byivugiraga kandi ko afite imishinga ifatika.

Ati "Icyagaragaye mu baminisitiri ndetse n’impuguke zigenga ni uko Mushikiwabo ari we waje imbere kurusha abandi bose kubera ko ibyo yakoze byarivugiraga kandi n’imishinga yari afite irafatika kandi ijyanye n’icyerekezo Francophonie igomba guhabwa."

Ibihugu bifite abakandida bahatanira kuyobora OIF bikomeje kubamamaza, aho bisaba iby’inshuti kuzabatora. Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuri Mushikiwabo, kumwamamaza biri kugenda neza.

Ati "N’ibikorwa byo kumwamamaza turimo dukora biragenda neza, tukaba twizera nta shiti ko azegukana intsinzi.”

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF azabera mu nama ya 20 y’uyu muryango izahuriza abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge mu Ugushyingo 2026.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko Louise Mushikiwabo afite amahirwe yose yo gutsinda amatora yo kuyobora OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages