00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manda ya gatatu ku kabi n’akeza no gukomeza kubera FDLR umubyeyi: Imigambi ya Tshisekedi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 July 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Nubwo imikoranire y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na FDLR ari ibanga rizwi na bose, cyakabaye igisebo kuba Intumwa yihariye ya Perezida Felix Tshisekedi izenguruka ibihugu umunani bya Afurika n’u Burayi mu kwezi kumwe, igenzwa gusa no gutanga ubutumwa bw’uwo mutwe w’iterabwoba.

Hagati ya taliki 13 na 26 Nyakanga 2026, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe kw’Akarere muri RDC akaba n’Intumwa ya Tshisekedi yihariye, Floribert Anzuluni, yakoze ingendo zimuhuza n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ba Togo, Uganda, u Burundi, Tanzania, u Bubiligi, u Bufaransa, Afurika y’Epfo, na Guinée équatoriale.

Byinshi muri ibyo bihugu byasobanuye ko yahageze atwaye ubutumwa bw’ibanga bugenewe abayobozi babyo bwoherejwe na Tshisekedi, kugeza ubwo Jeune Afrique yatangaje ko bose agenda abereka ibaruwa yasinywe na Perezida wa FDLR, Byiringiro Victor, ikubiyemo uko uwo mutwe wifuza ko gahunda yo kuwusenya yagenda.

Byumvikane neza, Perezida wa FDLR yandikiye Tshisekedi mu buryo butaziguye, hanyuma Tshisekedi afata iyo baruwa ayiha intumwa ye yihariye ngo igende iyigeza ku bakuru b’ibyo bihugu yasuye, byiganjemo ibifite ijambo mu miryango mpuzamahanga nka AU, SADC, EAC, EU, na ECCAS.

Nk’aho ibyo bidahagije, hategurwa ikiganiro n’abanyamakuru cyo guha ishingiro iyo misiyo; aho ku wa 28 Nyakanga 2026 Floribert Anzuluni na Patrick Muyaya uvugira ubutegetsi bwa Tshisekedi babwiye itangazamakuru ko iyo baruwa ya FDLR ishimangira ko RDC ishyize ingufu mu kubahiriza amasezerano yasinyiwe i Washingiton ku wa 4 Ukuboza 2025.

Nyamara aya masezerano ashingiye ku gusenya FDLR kwa RDC kuzakurikirwa no koroshya ingamba z’ubwirinzi ku Rwanda.

Nta na hamwe ateganya ko FDLR igomba kugishwa inama y’uko ibintu bigenda kuko ntabwo ifatwa nka rumwe mu mpande zayasinye, ahubwo iri mu byo amasezerano agamije kurimbura ngo haboneke amahoro.

Igitangaje, n’ibyo bihugu byamwakiye ntibyamugaragarije ko ari imyitwarire igayitse, itagombye kuranga imikorere ya Leta nzima. Ahari bibona RDC ishobora kuba iberwa n’urubwa.

FDLR yashinzwe n’abasirikare ndetse n’Interahamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yafatiwe ibihano na Amerika, Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’Ubumwe bw’u Burayi.

Kugaragariza amahanga ko Tshisekedi avugana mu buryo butaziguye n’abayobozi ba FDLR, kugeza n’aho yohereza intumwa ye yihariye ngo ivugire uwo mutwe mu gihe RDC yasabwaga kuba yawusenye mu minsi 90 nyuma y’amasezerano y’amahoro, byumvikanisha ko Tshisekedi akiryohewe no kubera FDLR umubyeyi.

Raporo ya 2026 y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri RDC yagaragaje ko abayobozi b’igisirikare no mu butegetsi ba RDC basezeranyije FDLR ko bazakora ibishoboka byose bakayikingira ikibaba, ko idakwiye guterwa ubwoba n’amasezerano ya Washington yo kuyirandura.

Nyuma y’iyo raporo yasohotse muri Kamena, hagaragaye amakuru ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bagenda binjizwa mu mitwe itandukanye igize Wazalendo, hagamijwe guhisha umubare nyakuri w’abarwanyi ba FDLR n’aho baherereye.

Muyaya na Anzuluni babwiye abanyamakuru ko mu bice bitandatu by’ingenzi FDLR ifitemo ibirindiro, aho RDC igenzura ari hamwe gusa muri Walikale, ahandi hatanu hari mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.

Iyi ni ingingo ubutegetsi bwa Tshisekedi buzamura iteka, iyo bubajijwe impamvu budasenya FDLR uko byagenwe. Hari n’ubwo bibagirwa bakavuga ko FDLR itabaho ahubwo ari urwitwazo u Rwanda ruhimba, ubundi bakavuga ko uwo mutwe ugizwe n’abashaje batabasha guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Icyo bavuze none si cyo basubiramo ejo.

Ikigaragara ni kimwe, ni uko Tshisekedi ashaka kwigaragaza nk’ushaka kugeza RDC ku mahoro, kandi atiteranyije na FDLR asanzwe aha intwaro n’amafaranga na yo ikamurasira AFC/M23 mu gihe Ingabo z’Igihugu (FARDC) zahunze cyangwa zanze kurwana kubera kwamburwa imishahara.

Kuba Tshisekedi ayoboye igihugu gifite ibibazo uruhuri nta mpaka bigibwaho. Ariko se mu myaka umunani amaze ku butegetsi hari nibura kimwe muri byo yaba yarakemuye? Oya.

Yasanze kuba byagumaho cyangwa bikazamba kurusha ari cyo cyonyine cyamuha kugumana icyubahiro afite uyu munsi.

Mu gihe abura imyaka ibiri ngo manda ye ya kabiri ari na yo ya nyuma yemererwa n’Itegeko Nshinga igere ku musozo, Tshisekedi ari ku gitutu cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bihurije muri yiswe “Coalition article 64 (C64)” barahiriye kutamuha agahenge igihe cyose atarahagarika umushinga yatangije wo guhindura Itegeko Nshinga ngo abashe kuguma ku butegetsi.

Nyuma y’imyigarambyo yo ku wa 12 Kamena 2026 yarasiwemo Martin Fayulu na Delly Sesanga bagakomereka bikomeye, Tshisekedi yasabye abayobozi b’amadini ngo bajye kumwingingira abayobozi b’ihuriro C64 bahagarike imyigaragambyo simusiga yari iteganyijwe ku wa 22 Nyakanga 2026 mu gihugu hose no muri diaspora, ngo habanze habe ibiganiro bidaheza.

Ihuriro C64 ryemeye icyo cyifuzo rirayisubika, gusa riha Tshisekedi nyirantarengwa ya 15 Kanama 2026, ko naba atarakoresha ibyo biganiro ngo anagaragaze icyo agiye gukora ku busabe bwabo bwo guhagarika umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga, bazayisubukura nta kabuza.

Nk’uko asanzwe abigenza akigira nk’aho ashaka ibiganiro kugira ngo abashe gucuma igihe iyo abona igitutu kimubanye cyinshi, Tshisekedi akomeje kurerega Ihuriro C64 nyamara umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga awugeze igati.

Ku wa 28 Nyakanga 2026, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje ko umushinga wo gutora referandumu yo kurivugurura utanyuranyije na ryo. Iyi ni yo ntambwe yaburaga nyuma y’uko abadepite n’abasenateri bemeje iyo referandumu, ifatwa nk’ikiraro rukumbi kigeza Tshisekedi ku kuzaba ku butegetsi kugeza igihe yifuza.

Nubwo ajya ku butegetsi muri Muatarama 2019 yavugaga ko icyo azakora mbere ari uguharanira amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, umutekano muke urushaho kuzamba umunsi ku munsi muri icyo gice cy’igihugu ni wo yaje kugira urwitwazo rwo guhindura Itegeko Nshinga no gushaka manda ya gatatu.

Imyaka umunani yose Tshisekedi amaze asimburanya inzitwazo ku gituma adasohoza amasezerano yahaye abamutoye mu 2018, ubwo Fayulu yamutsindaga ariko amajwi ye akibwa, abasesenguzi bavuga ko ihagije ngo Abanye-Congo babone ko ntacyo yabagezaho.

Inyota y’ubutegetsi no gushyigikira ingengabitekerezo ya FDLR yo kwanga Abatutsi ni byo bimuraza ishinga amanywa n’ijoro.

Tshisekedi akomeje gupfunda imitwe hose agamije gushaka icyafasha FLDR yiyemeje kubera umubyeyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages