Nshimiyimana Augustin wari uzwi nka ‘Colonel Bora Manasse’ akiri muri FDLR, avuga ko uyu mutwe ufite ubuyobozi bukuru ku rwego rwa gisirikare n’urwa politiki kugeza ku rwego rwo hasi rumeze nk’urw’intara.
Col Bora yavuze ko ku rwego rwa gisirikare ruzwi nka FDLR/FOCA, uyu mutwe uyoborwa na Ntawunguka Pacifique uzwi nka General Omega, akaba yungirijwe na Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Kolomboka.
Yasobanuye kandi ko FDLR/FOCA ifite ubuyobozi w’ishami rishinzwe abakozi buzwi nka J1, ubushinzwe iperereza (J2), ubushinzwe ibikorwa buzwi nka J3, ubushinzwe ibikoresho (J4) n’ubushinzwe igenamigambi buzwi nka J5.
Ati “J1 ni Emile Ruterimbere, J2 ni Uwimbabazi Sebastien bakunze kwita Kimenyi, J3 ni uwo bita Nzabanita Lucien, J4 ni uwo bita Gaterura, J5 ni uwo bita Nouvelle. Ni uko cyubatse mu cyicaro gikuru.”
Uko FDLR itegura ibikorwa byayo bya gisirikare
Col Bora yasobanuye ko FDLR ifite imitwe itandukanye y’abarwanyi banyanyagiye mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko hari imitwe yayo ibarizwa muri Kalehe no mu bindi bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, muri Pariki ya Virunga ndetse no mu gace ka Pinga muri Teritwari ya Walikale.
Muri FDLR kandi harimo umutwe wihariye w’abarwanyi uzwi nka CRAP. Col Bora yasobanuye ko uyoborwa na Guillaume Rurakabije.
Yavuze kandi ko hari inzego zo hasi zizwi nka Su-Segiteri zirimo iyitwa Canaan na Sinai, aho imwe iyoborwa na Gustave Omega, indi ikayoborwa na Gustave Kubwayo uzwi nka Sirkoof.
Col Bora yasobanuye ko FDLR yashyizeho urwego rwihariye rushinzwe gushaka no kwinjiza abarwanyi, rwitwa Groupement des Écoles.
Uru rwego, nk’uko yakomeje abisobanura, rushinzwe gushakisha abarwanyi mu Banyarwanda bahungiye muri RDC, ababakomokaho ndetse no mu Banye-Congo.
Gusa yavuze ko uru rwego rutakiri gukora neza nk’uko byahoze kubera ko ibice rwakoreragamo byagiye bigabwaho ibitero na AFC/M23.
Ati “Muri iyi minsi M23 iri kurasira muri turiya duce, ntabwo igikora ariko irahari. Yitwa Groupement des Écoles, ishinzwe gushakisha abasirikare kugira ngo bongere imbaraga.”
Imiyoborere ya politiki muri FDLR
Uretse inzego za gisirikare, Col Bora yavuze ko FDLR ifite n’ubuyobozi bwa politiki bugenzura ibikorwa by’umutwe muri rusange.
Ku rwego rwa politiki, Perezida wa FDLR ni Byiringiro Victor uzwi nka Gaston Iyamuremye cyangwa Rumuri.
Muri uru rwego harimo kandi Komiseri Busogo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Rukorera ushinzwe ubukangurambaga, ndetse na Cure Ngoma ushinzwe iperereza akaba n’Umuvugizi w’uyu umutwe.
Hari kandi Umujyanama wihariye mu bya gisirikare, Colonel Binego, mu gihe Mihigo Cyrille uzwi nka Henganze, ashinzwe iperereza rya gisirikare n’irya gisivile.
Binego yabaye Burugumesitiri wa Komini Satinsyi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Col Bora yavuze ko mu nzego zo hasi za FDLR harimo ibyo yise “Committee Regional”, asobanura ko zisa n’inzego z’ubuyobozi bw’intara.
Ati “Nabagereranya na Guverineri ushinzwe kumenya ibibazo by’impunzi hasi, agakora raporo, akabyohereza muri komiseriya ibashinzwe cyangwa se bakabyohereza kwa Rumuri, ibibananiye bakabyohereza i Kinshasa.”
FDLR imaze imyaka myinshi ikorera mu burasirazuba bwa RDC, aho ishinjwa guhungabanya umutekano w’akarere.
Uyu mutwe washinzwe, Interahamwe n’abasirikare n’abayobozi bo mu rwego rwa politiki bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye muri RDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!