00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihugu ntabwo cyaba ingwate - Perezida Kagame avuga ku bashaka kugoreka amateka

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 27 June 2026 saa 12:37
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kuba ingwate y’abantu bashaka kugoreka amateka yarwo, cyangwa kuyumva no kuyasobanura uko bishakiye, aho kuyashingira ku kuri, ibimenyetso n’amasomo igihugu gikwiye kubakiraho.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu Intare Arena, aho we na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika.

Ni ibiganiro byagarutse ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uruhare rw’abayiteguye n’abayishyize mu bikorwa n’Urugamba rwo kuyihagarika rwagejeje ku kubohora igihugu kikongera kubaka icyizere cy’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’igihugu nk’u Rwanda atajya avugwaho rumwe na bose, kuko abantu bayarebera mu ndorerwamo zitandukanye bitewe n’uruhare bayagizemo, inyungu bari bafite cyangwa isano bafitanye n’ibyabaye.

Yagize ati “Amateka y’igihugu nk’icyacu n’ibyo twanyuzemo, harimo byinshi abantu ndetse bahindura bikaba uko bitari biri cyangwa bikwiriye kuba. Bibamo impaka nyinshi birumvikana, bifite ishingiro kuko uko umuntu yumvise bimwe si ko undi abyumva, bitewe n’uruhare abantu baba barabigizemo cyangwa babifitemo, bitewe n’inyungu biba byarahereyeho wenda mbere, n’iyo byaza kugaragara nyuma ko mu by’ukuri izo zitari inyungu zikwiriye gutuma abantu bakora ibintu bimwe mu mateka.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwemera kuba ingwate y'abantu bashaka gusobanura amateka y'igihugu mu buryo bwabo

Perezida Kagame yavuze ko mu mpaka ku mateka haba harimo byinshi birimo ipfunwe, kwanga kwemera uruhare umuntu yagize, cyangwa gutinya ko ukuri kwagera ku bandi bafitanye isano n’ibyabaye.

Ati “Haba harimo byinshi. Haba harimo ipfunwe, ukumva abantu aho bisanze uruhare bagize cyangwa bagiranye isano na rwo, ukumva badashaka kubisubiramo. Na byo bifite inshingiro. Ariko igifite ishingiro kurusha, ni ukugerageza kubirenga abantu bagashakisha uko twagenda twegeranya ibintu bikavamo ukuri twashingiraho dukora ibindi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ukuri kutagomba gusubizwa inyuma, cyane cyane iyo gushyigikiwe n’ibimenyetso cyangwa n’ubuhamya bw’abagize uruhare mu byabaye.

Yagize ati “Hari n’ukuri ubundi kutasubizwa inyuma cyangwa kutasubirwaho, kubera ibimenyetso. Cyangwa se harimo n’ibyo bimenyetso abantu bamwe biyemerera bati ‘‘Ibi ni byo! Ibyo navuzweho, ibyo mvugwaho ni byo.’’”

Perezida Kagame yavuze ko iyo umuntu ubwe yemeye uruhare yagize, impaka ziba zikwiye guhagarara, ahubwo abantu bakavanamo isomo ribafasha kugera ku mpinduka nziza.

Ati “Nyir’ubwite iyo akubwiye atyo, izindi mpaka ziba iz’iki? Aho kugira ngo uvane isomo aho, noneho iryo somo ridufashe kugera ku bindi twifuza. Impaka nyinshi rero zikunze kuba, ni ba bandi aho kugira ngo avuge ati ‘‘Ibyavuzwe, ibyamvuzweho ni byo kandi niteguye guhera kuri ibyo nkahinduka, nkaba umuntu muzima kurushaho.’’”

Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bakomeza kwinangira, bagashaka ko amateka ahindurwa cyangwa asobanurwa uko babyifuza, ariko ashimangira ko igihugu kidashobora kubigwamo bugwate.

Yagize ati “Benshi barinangira na none ku mpamvu navuze, na byo byumvikane. Ariko ntabwo igihugu gishobora kuba ingwate. N’iyo igihugu cyemeye ibintu bimwe kikabanza kigatanga umwanya kugira ngo abantu bagerageze bumve neza kurusha uko bumvaga, uwo mwanya rwose uratangwa, ukwiriye no gutangwa. Ariko bikwiye kugira aho bigarukira.”

Yakomeje agira ati “Igihugu ntabwo cyaba ingwate ku bantu bo bashaka kugira ngo amateka abe uko bayashaka cyangwa uko bashaka kuyumva, kutari uko akwiriye kuba ari. Izo mpaka zose zikwiriye kubona umwanya zikaba, ubushakashatsi buba, ibintu byinshi biba biganisha ku gushakisha ukuri, rwose bikwiye umwanya uhagije.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwatanze umwanya uhagije wo kuganira ku mateka, gukora ubushakashatsi no gushakisha ukuri, ariko ko uwo mwanya udakwiye gukoreshwa nabi ngo ube inzira yo kugoreka amateka cyangwa kuyobya abantu.

Ati “Kandi ngira ngo imyaka tumaze uwo mwanya waratanzwe cyangwa warabonetse, cyeretse kuba twawukoresha nabi gusa. Ariko na none nk’abantu, turi abantu, abantu bagira ibibazo turabizi.”

Yagaragaje ko rimwe na rimwe abantu banga ukuri atari uko batakuzi, ahubwo ari uko gushobora kugera ku bantu bafitanye isano na bo, yaba iy’amaraso, iy’ubucuti, iy’imyemerere cyangwa iy’inyungu basangiye.

Yagize ati “Mu mico isanzwe, ku bindi, umuntu ni umuntu agira uko avuga mu mutima we ati ‘‘Hari uwo bavuga ufite ikibazo, ibintu bibi byahereyeho’’, kubera ko ari we, ari umuvandimwe, ko ari inshuti, n’iyo yaba afite ibimenyetso na we ubwe, nk’umuntu kenshi ashakisha uko yarengera wa muntu cya cyaha ntikimufate, ntikibe cyo ndetse agashaka no kubwira abandi ko atari cyo.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwemera kuba ingwate y'abantu bashaka gusobanura amateka y'igihugu mu buryo bwabo

Perezida Kagame yavuze ko hari n’abarwanya ukuri kuko bazi ko kwemera icyaha cyakozwe bishobora kubagarukaho cyangwa bikabashyira mu itsinda ry’abafite aho bahuriye nacyo.

Ati “Hari n’ubikora, kubera ko icyo cyaha nicyemerwa n’iyo byaba biturutse ku buhamya, gifite ukuntu kizazenguruka na we kikagira uko kimugeraho. Rero abikumira hakiri kare. Ni ukuvuga ngo umuntu X mfitanye isano na we, uregwa ibintu ibi, isano mvuga ntabwo ari iy’amaraso gusa. Hariho isano aho abantu bahurira bijyanye n’imyemerere yabo, uko bemera.”

Yakomeje ati “Noneho akarwanya kwa kuri, kugira ngo akize wa muntu wenda rimwe na rimwe yumva ari inshuti, ari umuvandimwe, amukize icyaha cye kumufata. Impamvu ikaba kubihuza ngo bitaba, kugira ngo bitazazenguruka bakavuga bati ‘‘Ariko burya nawe ni uko?’’ cyangwa se bikaba kuvuga ngo n’ubundi icyo bita icyaha n’abo gifata abo ari bo bose, njyewe uzi ubundi ko ntakemera?”

Aha ni ho Perezida Kagame yahereye agaragaza ko ikibazo gikomeye atari gusa ukwirengagiza ukuri, ahubwo ari n’imyumvire ishobora kugera aho ihakana ko icyaha cyabayeho, cyangwa ikumvikanisha ko uwishwe yari akwiye kwicwa.

Yagize ati “Niba ari umuntu wishwe, bigasa nk’aho uvuze ngo ‘‘Yari akwiye kuba apfa n’ubundi! Ubundi kuki yabaho?’’ ibi rero abantu twebwe Abanyarwanda, byabayeho, tugomba kwishakamo uburyo n’ibisubizo byanze bikunze.”

Perezida Kagame yavuze ko ku Rwanda, amateka mabi adashobora kwirengagizwa cyangwa ngo anyurwe iruhande, ahubwo ko Abanyarwanda bafite inshingano yo kuyemera uko ari, bakayakuramo amasomo yo kubaka igihugu gitandukanye n’icyo ayo mateka mabi yashakaga kubakururiramo.

Ati “Cyane cyane ariko ndavuga mvuga u Rwanda, ni rwo ndimo ni rwo mbamo ndi Umunyarwanda. Hari abandi bishobora kuba bidafite icyo bibwiye, bashobora kubaho batyo bati ‘‘Twibereho uko twabayeho nyine uko turi ho.’’ Birashoboka ubwo ni ahandi [...] Mu Rwanda, u Rwanda rwacu n’amateka yacu, icyo tuvuga ni ukuvuga ngo ‘‘Twagize amateka mabi pe, mabi ariko nta kubinyura iruhande.”

Yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rwagize amateka mabi, atari yo Abanyarwanda bakwiye kwemera ko abasobanura cyangwa ngo abe ari yo agena uko bagomba kubaho uyu munsi.
Perezida Kagame yavuze ko igihugu kigeze ku rwego rwo kumenya ibyo gihagazeho, ku buryo Abanyarwanda bakwiye kubishingiraho ndetse byaba ngombwa bakabipfira.

Ati “Ibyo ni byo twaberaho, ni na byo twapfira biramutse ari ngombwa. Umuntu aberaho icyo yemera kigeze kuri urwo rwego, cyangwa se wanagipfira. Ni ho u Rwanda rugeze. Ni ho rugeze, ndagira ngo mvuge ngo ‘Ku babishaka n’abatabishaka!’ Abatabishaka turaguhendahenda, ibaze ukuntu twinginga ariko! Turinginga bikarambirana, ariko bikwiye kugera aho bihagarara.”

Yashimangiye ko hari aho kuganiriza, gusobanurira no kwihanganira abanze kumva bigera bikarangira, cyane cyane iyo bigaragaye ko bishobora gusubiza igihugu mu mateka mabi cyanyuzemo.

Ati “Iyo ubonye bigeze ahantu bigiye gufata indi sura ishobora gusubiza abantu mu mateka tuzi mabi, ‘Apana’! Ukata umurongo pe! Uwurenga akabyishyura. Ntacyo twishisha kuri icyo rwose!”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages