Hashize igihe kirenga umwaka u Rwanda na RDC bisinyiye amasezerano y’amahoro i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Leta ya Kinshasa yari yaremeye gusenya FDLR mu minsi 90, u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi, ariko ntiyigeze ibyubahiriza.
Nyuma y’igitutu cyinshi cy’u Rwanda, Leta ya RDC yagiranye na FDLR amasezerano yo kurambika intwaro no gusubiza abarwanyi bayo mu buzima busanzwe. Kinshasa iherutse gukwirakwiza iyi nyandiko mu bihugu byo muri Afurika n’i Burayi, isaba ko iyi gahunda nshya ishyigikirwa.
Leta y’u Rwanda yamaganye amasezerano ya FDLR, igaragaza ko atigeze ateganywa mu masezerano y’amahoro ya Washington, yibutsa Leta ya RDC ko hari umushinga wo gusenya uyu mutwe uzwi nka CONOPS wumvikanyweho n’impande zombi, ushyigikirwa na Amerika, bityo ko ari wo ukwiye gushyirwa mu bikorwa.
Mu kiganiro na Royal FM cyabaye kuri uyu wa 6 Kanama 2026, Makolo yatangaje ko mu gihe havugwa amasezerano y’i Kinshasa, icyo u Rwanda rubona muri iki gihe ari uko abarwanyi ba FDLR bakiri mu ngabo za RDC, kandi ko bahinduranya ibirindiro kenshi.
Yagize ati “Icyo u Rwanda tubona, kubera ko tubikurikiranira hafi kandi dufite amakuru menshi ku byo uyu mutwe w’abajenosideri, FDLR, uri gukora muri RDC, tubikurikiranira hafi, turabizi ko nta tandukana ryigeze ribaho hagati ya FDLR n’ingabo za RDC, baracyari mu ngabo za Congo kandi FDLR ni umutwe uhinduranya ibirindiro cyane.”
Makolo yasobanuye kandi ko Leta ya RDC ikomeje guha abarwanyi ba FDLR ubufasha burimo amafaranga, ubwa politiki kandi ko impande zombi zinifatanya mu ntambara iri kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Yavuze ko hari umugambi wo kweza FDLR kugira ngo ifatwe nk’umutwe wa politiki, kandi ko uri gutegurwa binyuze mu bufatanye hagati ya Leta ya RDC n’abarimo umuhungu wa Habyarimana Juvénal witwa Habyarimana Jean-Luc ndetse n’abandi bahoze muri Leta ya Habyarimana.
Ati “Turabizi ko bakomeje guhabwa ubufasha bw’amafaranga, ubwa politiki n’ubundi bufasha bw’igisirikare cya RDC, harimo no kwifatanya ku rugamba. Turanabizi ko bayobora indi mitwe yo muri RDC iri mu ntambara.”
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko kubera ko nta gifatika kiri mu masezerano ya Leta ya RDC na FDLR, abayobozi b’uyu mutwe badahangayitse, kuko bizeye ko Kinshasa idashobora kubohereza mu Rwanda kuko ibashyigikiye.
Ati “Ntabwo tubyizeye kuko tubona ibiri kuba. Kandi turabizi ko ubuyobozi bwa FDLR budahangayitse ko izasenywa. Ntabwo bufite ubwoba bw’uko bwakoherezwa mu Rwanda kubera ko burabizi ko bushyigikiwe na RDC.”
Makolo yavuze FDLR yagabye ibitero kenshi mu Rwanda, inakorera ubugizi bwa nabi mu burasirazuba bwa RDC mu bihe bitandukanye, bityo ko nta kwinginga gukwiye kubaho kugira ngo urambike intwaro.
Yasobanuye ko u Rwanda rwakiriye ababarirwa mu bihumbi bemeye gutaha bava muri FDLR, babanza guhugurirwa mu kigo cya Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ari abarwanyi (RDRC) kandi ko ubu babaye mu mahoro n’Abanyarwanda basanze.
Umuvugizi wa Guverinoma yagaragaje ko n’ubu gahunda yo kwakira abahoze mu mitwe irimo FDLR bacyakirwa mu Rwanda, bakigishwa, bagasubizwa mu buzima busanzwe kandi bagatera imbere nk’abandi Banyarwanda, bityo ko abakiri mu mashyamba ya RDC ari abinangiye.
Yagize ati “Uyu si umutwe wo guhendahenda. Niba tuvuze kuwusenya, ni cyo gikwiye kuba. Twabwiye umuhuza, tunabiganiraho na RDC, ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukorana na RDC kugira ngo uyu mutwe usenywe burundu.”
Makolo yasobanuye ko u Rwanda rwatanze igitekerezo cyo gufasha RDC gusenya FDLR nk’uko byagenze mu bikorwa bitandukanye birimo Umoja Wetu byarangiye bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe bafashwe, ariko ko Kinshasa yabyanze.
Ati “Mbere twarabikoze. Umoja Wetu, ibi bikorwa bihuriweho twakoze mu myaka yashize. Twiteguye gukora ibikorwa bihuriweho ariko niba batabishaka, kuko bagaragaje ko batabishaka, twakora igikwiye. Igikwiye giteganywa n’amasezerano, CONOPS, ni cyo twiteze ko gikwiye gukorwa.”
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko amasezerano ya Washington ari meza kuko asubiza ibibazo bya buri ruhande kugira ngo umutekano n’iterambere biboneke mu karere, bityo ko akwiye kubahiriza uko yakabaye, nta na kimwe gihinduwe.
Makolo yagaragaje ko abarwanyi ba FDLR atari impunzi, ahubwo ko ari abitwaje intwaro bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bamaranye imyaka myinshi, kuko abashinze uyu mutwe ari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Aba ntabwo ari impunzi. FDLR si impunzi. Ni abarwanyi bitwaje intwaro bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yolande Makolo yatangaje ko kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington bisaba ubushake bwa politiki; ahamya ko icyo ari cyo Leta ya RDC yabuze kugira ngo isenye FDLR nk’uko yabyemeye mu mwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!