IGIHE.com > Politiki > Amakuru

Icyo Andrew Mwenda avuga kuri Kagame n’amatora ya 2017


Yanditswe kuya 10-01-2012 - Saa 11:11'

Si rimwe, si kabiri ndetse si gatatu abanyamakuru batandukanye babaza Perezida Paul Kagame niba aziyamamariza manda ya gatatu mu mwaka w’2017.

Igisubizo atanga nacyo gihora ari kimwe avuga ko atabona impamvu yo guhindura Itegeko Nshinga ngo akunde yongere yiyamamaze ndetse akabishimangira agira ati : “Mutegereze muzarebe !”.

Mu nyandiko ye ifite umutwe ugira uti “When Kagame disproves critics”, Andrew Mwenda uyobora ikinyamakuru ‘The Independent’, yibajije ikibazo kijya kibazwa na benshi, agira ati : “Ese Kagame azakuraho manda zigenwe kugirango akomeze abe Umukuru w’Igihugu nyuma ya 2017 ?”.

Inyandiko ye y’umwimerere iri mu Cyongereza, ikaba yahinduwe mu Kinyarwanda n’Umunyamakuru Igihozo Fiacre wa IGIHE.com :

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari i Kampala, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagiye abazwa ibibazo byinshi by’abamushinja kutavuga mu buryo busobanutse ibyerekeye gahunda yo kurekura ubuyobozi mu 2017, ubwo azaba asoje manda ebyiri agenerwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Perezida Kagame yagiye abivugaho kenshi ko atazishimira kungukira mu guhindura itegeko nshinga, nyamara benshi ntibabyemera cyangwa ngo babyizere.

Kagame yashyize ubuyobozi bwe mu buryo butandukanye n’uko byagiye bigenda henshi mu bindi bihugu by’Afurika. Byinshi mu bikorwa yagiye akora byagiye bimutandukanya na benshi mu bategetsi bo mu gihe kimwe nawe ; ibi ahanini bishingiye ku kuntu yagiye abasha kugaragaza uburyo ibyo abamurwanya baba bamushinja nta shingiro bifite. Ku bw’ibyo nta cyahesha agaciro ibyiyumviro by’abamurwanya bavuga ko ari umwe mu basonzeye ubutegetsi, nk’aho yananiwe guhagarara ku byo yivugiye ku kijyanye na manda z’ubutegetsi zigenwe.

Uyu munyamakuru wo mu gihugu cya Uganda akomeza agira ati : “Iyo dufatiye ingero ku bategetsi bo hambere h’Afurika ndetse n’ibindi bihugu byose aho abaperezida bagiye bagera ku butegetsi biciye mu ntambara, nko muri Angola, Mozambique, Koreya y’Amajyaruguru, ndetse n’u Bushinwa kugera muri Vietnam, usanga bene abo bayobozi baragiye bapfira ku butegetsi, bityo benshi bakibwira ko na Kagame azakurikiza uyu muco.

Icya kabiri, iyo umuntu arebye uko imibereho n’ubutegetsi biteye mu Rwanda, aho ishyaka riri ku butegetsi rikomeye, igice kinini cyane cy’abaturage bo mu cyaro hasi bakennye kandi batize, abo mu mijyi bake bize, sosiyete sivile itaratera imbere kandi igihuzagurika, ndetse no kuba nta batavuga rumwe na leta bafite ingufu byatuma gukuraho manda zagenwe byoroha nko kwitemberera. Ibi ni bimwe mu bishobora gutuma benshi bakemanga ko Kagame atazarekura ubutegetsi mu 2017. Gusa igikwiye gushingirwaho hashakwa ubusobanuro niba Kagame azemera guhara ubutegetsi ni imiterere ye. Aha nashimangira ko mu mwaka wa 2017 Kagame ataziyamamariza kuba perezida.

Kagame ntiyigeze agaragaza inyota y’ubutegetsi nk’uko abafite ububasha nk’ubwe babikora. Nk’urugero mu gihe RPF yafataga ubutegetsi mu 1994, umuntu wese yari gutekereza ko ariwe wagombaga guhita aba perezida. Niwe wari umuyobozi w’ikirenga w’ingabo zafashe igihugu. RPF nayo yamushyiragaho igitutu ngo abe perezida ariko aranga. N’uwari Minisitiri w’intebe Faustin Twagiramungu wanayoboye ihuriro ry’andi mashyaka ya politiki mu masezerano ya Arusha yasaba Kagame kuba perezida nabwo aranangira.

Sinzi umujenerari warwaniye ubutegetsi hanyuma abantu bose babumushyira mu biganza akanga kubufata, niba anahari ntiwashyiramo Napoleon Bonaparte, Fidel Castro, Samora Machel, George Washington, Hoh Chi Minh, Yoweri Museveni cyangwa Mao Tse Tung. Mu bifatika Kagame ntiyanitaye kubyo kuba Visi perezida, umwanya washyizweho nawe akawemera atanawushaka ; byari ukugirango hashyirweho guverinoma. U Rwanda rwamaze hafi icyumweru nta guverinoma rufite ahanini ari ukubera ko Kagame yangaga kuba perezida. Niba yarashoboye kurangiza imyaka itandatu adashaka kuba perezida, yashoboraga no kuva ku butegetsi mu 2017.

Ikintu giteye inkeke Abanyarwanda benshi n’abaruzi si ukuba Kagame yazaguma ubutegetsi, ahubwo ikibazo ni iki : “ese naramuka avuyeho, ni ibiki mubyo yakoze bizabasha kugumaho, hatitawe ku makosa ye nk’umuntu cyangwa se umuyobozi wari uhagarariye u Rwanda nk’inkingi y’ubunyangamugayo n’ubupfura, waharaniye ko guverinoma itakorera gusa abifite, ahubwo igakorera mu buryo buhwanye n’aboroheje, ndetse akarwanya ruswa atajenjetse ? Ni ikintu kitazoroha ku gikomeza atagihari.

Mu gihe nta bushobozi n’ubushishozi bwite bwa Kagame bwaba bugihari, ntibyoroshye kumenya niba ibyakozwe mu Rwanda mu gihe cye bishobora gukomera. Kuko abayobozi bashobora gutuma ibintu bikorwa ndetse bagatuma biramba. Kandi guha inzego ubushobozi n’amahame azigenga bitwara igihe kitari gito, kuko n’iyo zashyizweho ziba zishobora kongera zikagwa zitabungabunzwe neza.

Kagame yafashije gushyiraho inzego za Leta n’izabikorera mu Rwanda, yazifashije kugira ubushobozi ari nabyo byatumye u Rwanda ruzamuka bihambaye. Nyamara n’ubwo ateganya kuva ku butegetsi mu w’2017, nta kimenyeto gihagije, haba muri RPF, cyangwa no mu yandi ma shyaka cyerekana ko ubu bushobozi yabashije kubaka mu Banyarwanda buzagumaho. Buri gihe aterwa impagarara n’ukuntu abayobozi baba aba leta cyangwa abikorera,badakora ibyo bagomba gukora ahubwo ugasanga bamutinya.

Kagame ntakwiye kumvwa nabi ku kuba ariwe ugaragara nk’ukora byiza mu Rwanda, ahubwo ikibazo ni uko yaba yarageze kuri bike ; iyo aza kuba atarubatse ikipe ikomeye ngo ayitoze imyitwarire myiza no kugira intego usanga mu buzima bwa buri munyarwanda.

Ariko rero ntawabona ko Kagame naba atagihari ibintu bizakomeza gutya, bitewe ahanini n’uko murwanda hari ababa bifuza imyitwarire idohotse, bamwe mu rwego rwo kugirango babone uko bibonera indonke abandi babone uko bikuza.

Iyo Kagame aba ari umuntu usonzeye ubutegetsi, yari guhitamo kubikora mu buryo bwinshi mu rwego rwo kubungabunga uko yagumana ubutegetsi bwe, nko gushakisha gushyigikirwa, kwemera ruswa, guha ibiguzi n’ubutoni abo akekaho amaboko n’ubufasha, kugira imibano idafite ishingiro ndetse no kwihakirizwa ku banyamahanga, nyamara mu byemezo bye byinshi ndetse n’ibikorwa yagiye agaragaza urugero rwo gushaka gushyira inyungu z’igihugu cye mbere y’ize bwite.

Henshi muri Afurika no ku isi, abayobozi bashingira ububasha bwabo ku kwigura ku bakomeye (ibyo wakwita nka ruswa). Ariko Kagame we yifuje gushingira imbaraga ze hafi ya zose ku mikorere myiza ya guverinoma ye ateza imbere imibereho myiza y’abaturage be, anabaha ububasha ku mutungo wa leta na serivise. Ibi byose si ibimenyetso by’umuyobozi wifuza kugundira ubutegetsi, kuko nta nyungu nyinshi afite mu butegetsi, kandi ntabwo yibona nk’aho ariwe mucunguzi, Kagame yarekura byoroshye ubutegetsi.

IBITEKEREZO
Kuki abanyamahaga bafite matsiko yo kumenya niba Kagame aziyamamaza ? ese aho ni impuhwe bafitiye igihugu cyacu ? cyangwa se ni hari ikindi bagendereye kibateye amatsiko. Igisubizo abaha kuki kitabanyura bifuza ko ababwiza iki ? yahagaritse intambara ntiyamena amaraso.
Musubize22.06.2012 saa 06:09
Munyaneza eric (ulk)
UMUKURU W'IGI HUGU NYIR'ICYUBAHIRO KAGAME azadufashe rwose ntidushaka ko avaho ese ko IMANA YAMUDUHAYE AHUBWO ITEGEKO NSHINGA NIRIHINDUKE HAKIRI KARE KUKO PEREZIDA WACU TURAMUKUNDACYANEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE.
Musubize4.05.2012 saa 09:16
MWEREKANDE
Dusenge : Nyagasani Mana, tegura umuyobozi ukwiriye iki gihugu nyuma y'iyi manda !
Musubize24.04.2012 saa 09:42
Mahoro
byagenze gute ko ntabona inyandiko yange ?
Musubize24.03.2012 saa 07:39
######
ariko jyewe ntagonemeranya nabanyamahanga bashaka gutekerereza abanyarwanda kuko nta bwo batusha kumenya ibyiza H.E yatugejejeho ikindi kandi murwanda tubayeho neza, dufite umutekano, nikimenyimenyi abanyamahanga bari murwanda batubera abahamya , naho abavuga ibyo batazi ntampanvuyo guta umwanya wacu tubatega amatwi,tusonge mbele ,kandi abanyarwanda nitubikererako yongera aktuyobora tuzabimusaba hanyuma nawe azabidukorera ,kuko nitwe bifitiye akamaro nkabanyarwanda naho ibyo kumugereranya nabandi bahindura itegeko nshinga, invugoye niyongiro kandi akora ibifitiye abanyarwanda akamaro kurihindura ntacyo byababitwaye abanyarwanda baramutse babimusabye , hanyuma abanyarwanda tukaba mumahoro azira imihoro MURAKOZE.
Musubize24.03.2012 saa 07:31
kamaliza
Igihugu cyacu aho tugeze ubu harashimishije kandi ibi byose turabikesha imiyoborere myiza ikomeje kugaragara. Abanyarwanda tuzi aho tuvuye, tuzi aho tujya, tuzi icyo dushaka kandi icyizere kirahari cyo gukomeza kujya mbere. Imana yaduhaye abatuyobora ngo tubigereho ntabwo yahindutse, gusa turasabwa gukomeza gukora cyane kuko ahari ubushobozi byose birashoboka. Muzehe wacu may u be blessed ku bw'ibyiza uhora utugezaho every day.
Musubize29.02.2012 saa 16:37
Eric
He is my role model.i will always follow his steps, hoping to lead like the way he led us !!!!!!!!!
Musubize29.02.2012 saa 10:33
mudaheranwa emmanuel
Mureke Mbabwire !!! Kagame ateganya kuvaho gute ?, kuko nta mpungenge afite afite zo kuba yakurikiranwa nk'abandi ba Perzuda bagiye bavaho. Dukurikije itegeko nshinga, ryemera ko Perezida akurikirana akiri kubutegetsi gusa. Rwanda bisa n'ibikomeye. Ibyo byose bisa n'ibimenyetso biitegura imigendere ye. Abenshi bagiye bavumbura uburyo agenda ategura abantu batandukanye cyane cyane mu rubyiruko, areba kandi abantu bafite ubwenge n'ubuhanga akabatoza kuyobora ubwe. Habaho abo yohereza kwiga hanze, muburyo bw'ibanga rikomeye kuburyo unababonye utabakeka habe namba, gusa iyo ushishoje mumiterere yabo ushobora kubabonamo, abandi bantu. Abikora mu ibanga rikomeye cyane. Akunze kwemera ko abenshi biga hanze bakareba uko ahandi bakora, iyo akubonye niyo waba ugiye kurangiza kaminuza, ahita akohereza hanze kwiga, (Amerika, Aziya, na Uburayi, na bimwe mubihungu bya Afurika) kugirango ukerebuke mu bwenge, ubundi akagutoza muburyo buhagije. Muri abo rero niho hazavamo umuyobozi nyawe, kandi twizeye ko azaboneka. Turabizi ko igihe cyose atekereza ubuzima bwe buzaza kandi akabutegaya. Ubwo rero Imana itubaye bugufi yadufasha ikaduha indi kipe izabasha kuyobora igihugu. Ibi ndabibabwira nk'ubizi neza muri system ahubwo dusabe rurema aduhe amahoro. MUGIRE AMAHORO
Musubize2.02.2012 saa 00:35
KAGENI
Icyo mwemerera ni uko ntamarangamutima wamuzanaho mugihe wakoze amakosa witwaje ko mwasangiye. Ikindi ni uko icyo yiyemeje gukora aragikora atitaye ku rusaku rwabamurwanya. Nakomereze aho !
Musubize31.01.2012 saa 11:19
Blue
This is a very good analysis, iyaba abantu bose ari uko babibonaga. in a very positive way......
Musubize26.01.2012 saa 04:16
Jimmy
Ntitwavuga ko nta wuhari wamusimbura.kuko bigaragara gityo ejo hazaza h'igihugu cyacu haba hameze nabi cyane. twizere ko hari abandi bafite umutima wo kureberera igihugu n'abanyarwanda bose kimwe nka we !
Musubize26.01.2012 saa 02:40
Jean Damascène
H.E. Paul Kagame has got all that it takes to be our Nyerere or our Mandela. He is a corner stone of our stability. His succession will be a genuine key either to heaven or to hell.In this respect, patriotic people must do their job and make sure that our dear country is stable and democratic. Intagondwa, ibisahiranda n'abicanyi bahinduke kandi bamenye ko u Rwanda rwejo ruzaba ruzira amacakubiri aterwa n'inda nini. GOD bless Rwanda.
Musubize26.01.2012 saa 01:27
Sam Sibo
Uyu H.E ndabasaba ngo amagambo muyagire make kuko IMANA yamutwiherereye izi uko bizaba muri cyo gihe .Ntihagire abamutesha umtwe bazana inzozi zitagira ishingiro.Nkambibarize Ni nde wamuremye Ni nde wamwimitse nanshimye ko n' ubwo butegetsi muvuga yari yabwanze.RERO MUTEGEREZE UMUGANI WE . KOKO NAMWE MURAKABYA NTIMURAMENYERA IMVUGO H.E.IMANA IMUDUKOMEREZE KUGEZA AHO IZABONA YAMURUHURA KU MUTWARO YAMWIKOREJE.
Musubize25.01.2012 saa 15:02
kabeja Desire
NTABYO MUZI NIYO MPAMVU MUVUGA NGO KAGAME NAMERICA HARI UWAYIYOBOYE 3 NITUBURA UNDI TUZAMUSUBIZAHO KANDI NTITWAMUBURA
Musubize23.01.2012 saa 07:44
SVFV
ubutwari bwe ntibushidikanwa ho,icyonzi nuko,adaterwa ubwoba,nuwo igihugu azagisigira kuko Imana niyo muyobozi wacu,ninayo yamwimitse,nubundi rero irimo irategura undi uzagera ikirenge muke.ntabwoba rero dukwiye kugira,Imana iratuzi kandi iradukunda ntiyifuza ko twasubira inyuma yibyo tumaze kugeraho,n'ibona bipfapfana izamusubizaho kandi itegeko nshinga ridahinduwe.
Musubize21.01.2012 saa 01:12
Egide Ka
H.E PAUL KAGAME,NEMEZA KO ARI INDASHYIKIRWA MUBIKORWA ,NO MUMITEKEREREZE.IYO UMWALIMU ARI UMUHANGA BURYA ABYIRURA ABANYESHULI BABAHANGA,PRESIDENT WACU RERO NAWE YATOJE NEZA ABO BAYOBORANA KUBURYO HATABA IMPUNGENGE ZUZAMUKURIKIRA KD ATANABONETSE NTITWARINDIRA KO URWANDA RUSUBIRA AHO RUVUYE KD INSHUTI YARWO IHARI,ABATORA ITEGEKONSHINGA BANARIVUGURURA.MUZEE WACU KOMEZA IMIHIGO ABANYARWANDA TUKURI INYUMA.
Musubize20.01.2012 saa 13:41
KW
Urwanda rurinzwe nimana nibona yakomeza izabimufashemo nibona yavaho nsabiye ubuzimabwe kuzarindirwa mumaboko yayo ikisazira nkaba Mandera katumusengere.
Musubize20.01.2012 saa 07:49
bn
Ubutegetsi mu Rwanda butangwa nande ? ndabona hari abiyibagiza ko turi muri demokrasi, aho ubutegetsi butangwa n'abaturage biciye mu matora ataziguye cg bagashyirwaho n'intumwa za rubanda ! Ariko amateka ya vuba yerekanye ko mumyaka 40 ishize abatuyoboye bagiye babufata kuburyo budasanzwe hanyuma bakiyamamaza bagahundagazwaho amajwi y'urufayo ( hafi 100%). Imisimburire ya Kagame izaduha igipimo cyiyo " demokrasi nyarwanda" !
Musubize19.01.2012 saa 18:14
miheto
Nyakubahwa Paul Kagame yarwaniye ubusugire bw'u Rwanda kandi ahora arwifuriza kugira agaciro mu ruhando rw'amahanga njyewe nkunda gukurikira speechs ze akunda kubigarukaho urugero kuri SNN n'ahandi henshi yakunze kuvuga ko atavukiye kuba perezida , yigeze gutanga urugero ati : nakora na business .Perezida wacu turamukunda niyo manda ze zizarangira azakomeza kutubera intwari nka ba Nyakubahwa Mandera , Mwarimu Julius Nyerere , ba Thomas Sankara n'abandi all rwandese we love him and we are proud to be their people.
Musubize19.01.2012 saa 11:23
Fils
uyu munyamakuru azi ubushakashatsi buhagije cyane none se koko abanyamakuru bacu babarusha kumenya ubushakatsatsi mu Gihugu cyacu gute ? igihe yabivugiye akanabasaba ko mutazongera ku bimubaza koko ubu mubyemejwe na Ougandan journalist ? birababaje ahubwo mureke dushake undi ushoboye nkawe gusa ni intwari kandi kandi ni Intore idatenguha ariko ubundi nti mwumva kudatenguha ? gusa ntihazagire uwongera ku bimubaza aho kukimubaza mu zakimbaze kuko igisubizo yabaha nanjye nicyo nabaha son excellence a dit:c'est dernier fois qu'il vous dit, il n'a pu changer. ubwo rero ntimuzongere kubimubazaho narimwe ukeneye ibihdi bisobanuro. you can call me for phone number 7571385078. mugire ikizere ntabwo ajya yivuguruza narimwe kandi agira intsinzi burigihe murakoze kubwo gushira impungenge
Musubize19.01.2012 saa 11:11
niyonsenga protegene
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!