Umudipolomati w’umunyarwandakazi wungirije uhagarariye u Rwanda muri Loni ku buryo buhoraho, Jeanne d’Arc Byaje, yasabye Loni ko yakongera imbaraga mu kurwanya icuruzwa ry’abantu rikomeje kwiyongera ku isi ku buryo butakomeza kwihanganirwa.
Jeanne d’Arc Byaje yabitangarije mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yasuzumaga ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu yaberaga i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye kuwa Gatutu w’iki Cyumweru.
Mu ijambo rye rigaragara ku rubuga rw’Ibiro bihoraho by’u Rwanda muri Loni, Byaje avuga ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’ibindi bihugu mu guhashya icyo kibazo; anongeraho ko u Rwanda rwamaze gushyira itsinda rifite abakozi babifitiye ubushobozi bagenzura ibyaha ndengamipaka birimo n’icuruzwa ry’abantu.
Byaje agira ati “Mu Rwanda icyaha cyo gucuruza abantu ni gishya mu butabera bw’u Rwanda. Cyatangiye gukomera mu mwaka wa 2009 ubwo hari bimwe muri bene ibi byaha byatangiye kugezwa kuri Polisi y’u Rwanda”
Yongeraho ko kuva mu mwaka wa 2009, Abanyarwanda bacurujwe bagera ku 130; barimo ababonetse n’abandi bataraboneka.
Iperereza ryakozwe mu Rwanda rigaragaza ko abibasirwa n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ni abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16na 22, cyane bakomoka mu miryango ikennye n’abana b’imfubyi.
Avuga ko muri Werurwe 2013, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umunyamahanga wari umaze kwandika abana b’abakobwa b’imfubyi bagera kuri 12 abizeza ko agiye kubashakira akazi hanze, abandi abizeza kubajyana kwiga hanze.
Jeanne d’Arc Byaje yasoje yizeza ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu mu guhangana n’icuruzwa ry’abantu.
























TANGA IGITEKEREZO