Uwahoze ari umunyamabanga w’Ikigega cy’u Bwongereza gishinzwe iterambere (DFID), Andrew Mitchell, avuga ko ubwisanzure bwa politiki n’itangazamakuru mu Rwanda buri mu nzira ishimishije kandi hari icyizere ko buzakomeza kuba bwiza uko ibihe bizaza.
Nk’uko ikinyamakuru The Guardian kibitangaza Andrew Mitchell yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo kumara iminota itari mike asobanurira ihuriro ry’Abadepite b’i Burayi bashinzwe iterambere ry’abaturage uko amafaranga ya DFID yakoreshejwe, n’uburyo yakuwemo inkunga u Bwongereza bugenera amahanga arimo u Rwanda.
Nubwo hari imiryango mpuzamahanga itandukanye ifata u Rwanda nk’igihugu kibangamira uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure bw’itangazamakuru na Politiki, Andrew Mitchell si ko we abibona.
Mitchell agira ati "Imibanire y’u Bwongereza n’u Rwanda iduha amahirwe yo kuganira ku bibazo bitandukanye bifasha Abanyarwanda. Iyo urebye ku bwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwa Politiki, buri gihe tuba dufasha Guverinoma kujya mu murongo wa nyawo. Hari ibimenyetso bigaragaza impinduka zishimishije kuri ibyo bibazo bibiri kandi byose bishimangira inyungu z’abaturage b’u Rwanda n’umubano w’u Bwongereza n’u Rwanda.”
Akomeza avuga ko umuntu agomba kugira uburyo atwaramo ibintu kandi yihanganye ntatekereze ko Sosiyete ihinduka umunsi umwe nk’uko abishaka. Ati “Bisaba igihe. Icyibanze ni icyerekezo u Rwanda rurimo.”
Andrew Mitchell yanabajijwe niba ataratewe isoni n’umwanzuro yigeze gufata muri Nzeri 2012 wo kurekurira u Rwanda inkunga y’amayero miliyoni 16 u Bwongereza bwari bwarahagaritse, rugendeye kuri raporo yakozwe n’impuguke za Loni irushinja gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yasubije ko nta cyo yishinja kuko kurekurira inkunga u Rwanda byakozwe hagamijwe gukomeza gushyigikira inyungu z’Abanyarwanda ndetse n’iterambere ry’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO