00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’agatotsi n’u Bufaransa, Perezida Kagame yahuye na Minisitiri Fabius

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 23 May 2014 saa 09:04
Yasuwe :

Nyuma y’aho hashize iminsi umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa utameze neza, mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Gabon yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Laurent Fabius.
Umukuru w’Igihugu yabonanye na Fabius i Libreville, aho yari yitabiriye inama ya gatatu ya "New York forum Africa", ihuza abayobozi benshi batandukanye mu by’ubukungu, abaturutse muri za kaminuza, no mu by’ubugeni biga ku hazaza h’Afurika.
Perezida Kagame yahuye na Fabius bahana (…)

Nyuma y’aho hashize iminsi umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa utameze neza, mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Gabon yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Laurent Fabius.

Umukuru w’Igihugu yabonanye na Fabius i Libreville, aho yari yitabiriye inama ya gatatu ya "New York forum Africa", ihuza abayobozi benshi batandukanye mu by’ubukungu, abaturutse muri za kaminuza, no mu by’ubugeni biga ku hazaza h’Afurika.

Perezida Kagame yahuye na Fabius bahana ibiganza, kandi bagirana ibiganiro. Fabius yabwiye abanyamakuru bari aho ko mu byo bavuganye ari ingirakamaro.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ryavuze ko mu biganiro hagati ya Perezida Kagame na Fabius baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi, hanemezwa ko hatezwa imbere ibiganiro bihoraho bya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande z’ibihugu byombi.

Umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wongeye kuzamo agatotsi nyuma y’aho Perezida Kagame atunze urutoki u Bufaransa ko hari uruhare bwagize muri Jenoside. Akimara kubitangaza itsinda ry’abagombaga guhagararira u Bufaransa i Kigali mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ryasubitse urugendo.

Iryo tsinda rikimara gusubika urwo rugendo n’Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda nawe ntiyemerewe n’u Rwanda kwitabira Kwibuka20.

Mu byateye kwivumbura k’u Bufaransa kutifatanya n’u Rwanda mu mihango yo kwibuka ni ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique cyasohotse ku Cyumweru tariki ya 6 Mata 2014, aho yakibwiye ko uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurenze kure ibyo Abafaransa bo bashaka kwemera n’ibyo bakomeje kuvuga ko bemera. Ndetse ngo haba u Bufaransa n’ibindi bihugu by’ibihangange ku Isi biba byifuza ko u Rwanda rwahita rumera nk’ibindi bihugu bisanzwe nk’aho ntacyabaye rukicecekera.

Icyo gihe yagize ati“Ibihugu by’ibihangange by’iburengerazuba biba byifuza ko u Rwanda rwaba igihugu gisanzwe nk’ibindi nk’aho nta cyabaye, ibyabihesha uburyo bwo kwihanaguraho uruhare rwabyo bwite, ariko ntibishoboka. Mufate urugero nk’urw ;u Bufaransa. Nyuma y’imyaka 20, icyo bishinja kimwe cyonyine ni ukuba batarakoze ibihagije ngo barokore ubuzima bw’abantu muri Jenoside. Ni ibyabayeho, ariko ibyo bihishira icy’ingenzi ; uruhare rutaziguye rw’u Bubiligi n’u Bufaransa mu mitegurirwe ya politike ya Jenoside ndetse no kuyishyira mu bikorwa ubwayo.”

Amafoto/ Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages