Perezida Paul Kagame witabiriye inama ya 7 ya Commonwealth y’Ubutegetsi bw’Igihugu i Kampala muri Uganda ihuje abayobozi batandukanye bagera kuri 600 barimo abanyapolitiki bo mu nzego zo hejuru, abashyiraho za politiki n’abakora ibikorwa bitandukanye baturutse muri Afurika, mu Burayi, mu nyanja ya Pacific no mu birwa bya CaraÏbe, yagaragaje mu ijambo rye ko ubuyobozi bw’inzego zose kuva hasi kugera hejuru bukwiye kuba ububasha guha uruhare abaturage kandi biakabahindurira imibereho.
Mu nama y’abo bayobozi mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyongereza (Commonwealth), Perezida Kagame yabwiye abari mu nama ko u Rwanda rwizera ko akamaro kanini k’ubuyobozi, ubwo hejuru cyangwa ubwo hasi, ari ubuhindura, bukazamura imibereho myiza y’abaturage no kandi bikabaha ububasha bwuzuye bwo kugira uruhare mu iterambere ryabo.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda bufite ubunararibonye n’ibimenyetso ko inyungu z’imiyoborere myiza n’iterambere bigira ingaruka ku rwego rwo hasi mu gihe politike na gahunda byahujwe n’ibyifuzo by’abaturage, bakabigiramo uruhare nyarwo.
Yabahaye urugero rw’uko u Rwanda mu myaka icumi ishize, rwageze ku miyoborere myiza runyuze mu kwegereza ubuyobozi abaturage.
Ati ’’Kwegereza ubuyobozi abaturage byemeje ko Abanyarwanda bahawe ubushobozi mu kugira uruhare rwuzuye mu igenamigambi, ishyirwa mu bikorwa n’imicungire y’iterambere ryabo’’.
Perezida Kagame avuga ko kubera ko demokarasi yo mu nzego zo hasi ari cyo kiri ku mwanya wa mbere ku Banyarwanda, ishyigikiwe n’itegekonshinga, Abanyarwanda bashoboye kugera ku musaruro uhagije muri uru rwego, bagera no ku iterambere.
Yagaragaje ko icy’ingenzi cyane ari uko Abanyarwanda bashoboye kwishakira ingamba zigamije kuzana imiyoborere myiza kurushaho, iterambere ry’ubukungu no kurengera abafite ibibazo mu muryango.
Imwe muri iyo migambi yahimbiwe mu Rwanda irimo “Imihigo” mu guteza imbere kurushanwa mu gukora neza, gahunda ya Girinka, Vision Umurenge Programme (VUP), Urwego rw’Abunzi rukemura impaka mu baturage; umuganda; inteko z’abaturage n’ubufatanye bw’abagira uruhare ku iterambere ry’uturere.
Muri iryo jambo rye kandi, Perezida Kagame yavuze ko kwegereza ubuyobozi abaturage bidasaba ubundi bwigenge bw’inzego zo hasi, ahubwo icy’ingenzi ari ubushobozi bwo gukorera ku gihe bahawe, gufashwa no guhuza n’inzego zo hejuru za guverinoma.
Ikindi yavuze ni uko hashyirwa Uturere ku rutonde rw’hagendewe ku byo bakeneye cyane kurusha ibindi, byatumye barushaho gupigana bituma abafatanyabikorwa bahuriza hamwe kuzamura imiryango yabo. Ibi bigakorwa muri gahunda y’imihigo.
Perezida Kagame agaragaza ko ingaruka ibi byose byagize, zageze ku Munyarwanda wo hasi kandi ko mu myaka 13 ishize imiyoborere mu Rwanda yegerejwe abaturage byagize uruhare mu kugira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.
Perezida Kagame yanavuze ko kwegereza ubuyobozi abaturage byanatumye bigirira icyizere bumva ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, nk’aho bifatira umwanzuro wo gutera inkunga Ikigega Agaciro(Agaciro Development Fund).
yagarutse kandi no ku cyizere cyatumye habaho ubushobozi bwo kwemeza no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, aho aba bishobora kugaragarira mu mbaraga nk’ishyirwaho ry’Agaciro Development Fund.
Usibye ibyo kwegereza ubuyobozi abaturage, Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa ko guhuza inzego zose, ati ’’Hanyuma rero hagomba kubaho guhuza bihambaye Guverinoma, abikorera n’inzego zitegamiye kuri Leta kugira ngo hazamurwe serivise nziza.’’
Yasoje ashimira abahagarariye ibihugu bitandukanye bitabiriye iyo nama ababwira ko kwifuza ubuzima bwiza bitegurwa bigaharanirwa kugira ngo bigerweho. Akavuga ko ari inshingano z’abayobozi bo hasi gufatanya intumbero zabo n’imbaraga gushaka ibisubizo by’uburyo byagerwaho, ati ’’Nidukora gutyo, tuzaba twanditse igitabo gikomeye mu mateka y’ibihugu byacu n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth)’’.
Inama ya Commonwealth ku Butegetsi bw’igihugu ni ku nshuro ya mbere ibereye mu Burasirazuba bw’Afurika. Iyi nama kandi iba kabiri mu mwaka. Inama ziheruka zari zabereye mu Bwongereza, Afurika y’Epfo, Ecosse na Nouvelle Zelande, Bahamas na Wales.
Ibizava muri iyi nama bizashyikirizwa abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza Commonwealth nibahurira muri Sri Lanka muri uyu mwaka.
,



















TANGA IGITEKEREZO