00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FDLR irishyuza Leta ya Congo Kinshasa amadolari 150,000

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 16 May 2013 saa 03:34
Yasuwe :

Inyeshyamba z’umutwe wa FDLR zirishyuza Leta ya Congo Kinshasa umwenda ugera ku madolari ya Amerika 150,000 (agera kuri miliyoni 96 z’amafaranga y’u Rwanda). Uyu akaba ari umwenda Leta ya Congo ibereyemo ziriya nyeshyamba ku mirimo zayifashije mu bya gisirikare n’ubufatanye buri hagati yabo, kugira ngo abe ingurane y’abarwanyi ba FDLR bapfuye ubwo bafashaga Congo mu ntambara zabaye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu guhera mu 2000.
Imyaka ibaye myinshi hasohoka amaraporo ashinja Guverinoma (…)

Inyeshyamba z’umutwe wa FDLR zirishyuza Leta ya Congo Kinshasa umwenda ugera ku madolari ya Amerika 150,000 (agera kuri miliyoni 96 z’amafaranga y’u Rwanda). Uyu akaba ari umwenda Leta ya Congo ibereyemo ziriya nyeshyamba ku mirimo zayifashije mu bya gisirikare n’ubufatanye buri hagati yabo, kugira ngo abe ingurane y’abarwanyi ba FDLR bapfuye ubwo bafashaga Congo mu ntambara zabaye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu guhera mu 2000.

Imyaka ibaye myinshi hasohoka amaraporo ashinja Guverinoma ya Kinshasa guha inkunga zidasubirwaho umutwe wa FDLR, ukorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo urwanya Leta y’u Rwanda.

Amakuru yashyizwe ahagaragara yerekana uburyo hari imikoranire ya hafi hagati y’inyeshyamba za FDLR na Guverinoma ya Kinshasa. Uwo mubano washinze imizi guhera mu mwaka wa 2000.

Abagize umutwe wa FDLR bashakishwa na Leta y’u Rwanda kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mutwe ukaba waratangiye kugira imbaraga mu mwaka wa 2,000 ufashijwe na Guverinoma iyobowe na Laurent Desire Kabila wari Perezida wa Congo Kinshasa.

Nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) dukesha iyi nkuru, FDLR yatangiye kurwana ihawe ikiraka na Perezida Laurent Desire Kabila kumufasha intambara na we akabishyura amafaranga.

Yabahaye kandi igice kinini bakoreragamo akabaha n’ibikoresho kugeza ubwo yaraswaga. Joseph Kabila amaze gusimbura se ku butegetsi yahise ahagarika ayo masezerano mu rwego rwo gushaka ko yavugururwa agashyiraho aye, ariko ibikorwa byo byarakomeje.

RNA ikomeza igaragaza ko hari impuruza yo ku wa 31 Mutarama 2013, aho ubuyobozi bwa FDLR bwandikiye Guverinoma ya Kinshasa bwibutsa Perezida Kabila umwenda Leya ya Congo ifitiye FDLR. Iyo mpuruza yateguwe kandi ishyirwaho umukono na Gen. Stanislas Nzeyimana uzwi ku izina rya Gen Deogratias Bigaruka Izabayo, yanditse mu rurimi rw’Igifaransa.

Iyo mpuruza igaragaza ingingo esheshatu zitubahirijwe , ariko iy’ingenzi ikaba kwishyuza amafaranga y’umwenda Leta ya Kinshasa ibarimo. Uwo mwenda ugera ku madolari ya Amerika 150,000 yo kwishyura abarwanyi ba FDLR bafashije ingabo za Congo (FARDC) mu ntambara zarwanaga. Iyo ntambara ni iyo mu 2001 mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Bijya gutangira byahereye ku rupfu rwa Perezida Laurent Desire Kabila muri Mutarama 2001 agahita asimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila. Joseph Kabila yakomeje kurwana ahanganye n’abarwanyi ba MLC (Mouvement de Liberation du Congo) atewe ingabo mu bitugu na FDLR.

Mu kwezi k’Ukuboza 2002 byabaye ngombwa ko Kabila agirana ibiganiro na FDLR. Izo ntambara FDLR ivuga ko zatwaye ubuzima bw’abantu bayo benshi bagera ku 2,000, ishaka ko indishyi y’akababaro y’amafaranga irimo kwishyuza, ngo akazafasha imiryango yabo.

Gen Deogratias yibutsa Perezida Kabila ko uwo mwenda kugera muri Werurwe 2011nk’uko byemeranyijweho mu nama yabahuje mu cyiswe “Ntoto Accord”. Ntoto ni agace kagenzurwa na FDLR mu Burasirazuba bwa Congo, aho abahagariye abarwanyi ba FDLR bahuriye n’abayobozi ba Congo.

Kugira ngo uwo mubano utamenyekana, Kinshasa yohereje intumwa zayo mu gace izo nyeshyamba zibamo, kandi iziha n’aho gutemberera igihe zibishatse n’aho gukorera imyitozo bacungiwe umutekano n’ingabo za Congo.

Hakozwe inama zikomeye kuri icyo kibazo hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Nyakanga 2012 abayobozi ba Kinshasa n’aba FDLR ku buryo bahuye inshuro zigera kuri 17 ahantu hatandukanye.

Ikindi kandi Kinshasa yahaye FDLR urubuga rwo gukoreramo imyitozo ku barwanyi 6,000 bari Interahamwe bashaka gutera u Rwanda. Icyo gice cyarakoreshejwe nk’uko byagaragaye muri Raporo ya Loni (CLA-MP-94/12-12 yo kuwa 17 Ukuboza 2012). Igaragaza kandi ko abarwanyi ba FDLR 4,000 ku wa 16 Ukuboza 2012 bari bamaze kwishyira mu maboko ya MONUSCO i Kazibake, batashye mu Rwanda.

Abarwanyi ba FDLR basigaye mu mashyamba ya Congo babarirwa ku 2,000 baba i Nganga (ku birindiro bikuru bya FDLR), Mumo, Hembe, Nyagisozi, Macubi n’ahandi.
Rene Anthere Rwanyange


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages