00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere ya ‘Sahara Residence’, inyubako y’amagorofa 12 iri kubakwa i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 April 2026 saa 09:00
Yasuwe :

Uko bwije n’uko bukeye Umujyi wa Kigali ukomeza gutera imbere, byagera ku nyubako ndende bikaba akarusho, kuko usibye imishinga yazo ivuka amanywa n’ijoro.

Nubwo bimeze bityo ariko, inyubako ndende zubakwa mu Mujyi wa Kigali, inyinshi ni iz’abakuze bamaze gusobanukirwa neza icyo ishoramari ari cyo.

Gusa nk’uko gahunda za leta zishishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakorana imbara nyinshi mu guteza imbere igihugu, bamwe babyumvise kare biyemeza gushora imari mu miturire.

Bamwe muri abo ni ‘Prime Gate Developers’. Iyi sosiyete ihagarariwe na Eng. Delphin Tuyishime, umuhanga mu by’ubwubatsi wiyemeje guhuriza hamwe urubyiruko bakubaka umuturirwa uzaba uri mu miremire i Kigali.

Iyi nyubako y’amaforofa 12 yubatse ku muhanda uri hafi ya Lemigo Hotel, ushobora kuyigeraho mu minota itanu uvuye kuri Stade Amahoro n’iminota 10 uvuye mu Mujyi rwagati.

Tuyishime uhagarariye Inama y’Ubutegetsi ya ‘Prime Gate Developers’, yafatanyije na Kabandana Augustin na Gerard Mpyisi umenyereye ishoramari, biyemeza kwinjira mu ry’imiturire.

Umushinga wa mbere bahuriyeho ni inyubako yiswe ‘Sahara Residence’. Umuhango wo gutangira kuyubaka wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2026. Tuyishime Delphin yasobanuye uko igitekerezo cyaje.

Ati “Nararebye nsanga abanyamahanga baza hano iwacu bagashora imari hanyuma akaba ari twe dushyira mu bikorwa iyo mishinga yabo, nsanga bifashisha ibitekerezo byacu mu kubibyazamo inyungu.”

“Kuko nabaye mu Mujyi wa Dubai aho ibijyanye n’imiturire byateye imbere, icyo gihe rero nahise mvuga ngo twajya kubikorera iwacu, negera abafatanyabikorwa twiga uko umushinga washyirwa mu bikorwa.”

Gerard Mpyisi uri mu batangiye umushinga, yagaragaje ko yabanje kunanirwa kumva ibitekerezo by’abakiri bato, ariko arebye imbaraga urubyiruko rufite yiyemeza kurushyigikira nta gusubira inyuma.

Ati “Mbabwije ukuri baza kumbwira umushinga nabanje kumva bidashoboka, mbaha ikizamini cyo kujya gushaka ibyangombwa byo gutangira kubaka, ariko nyuma y’igihe gito mbona barabizanye.”

“Aha hantu hazubakwa iyi nyubako nari narahageneye umuryango, ariko naje kuwubwira ko hagiye gusenywa babanza kutabyumva, mberetse ibikorwa bizahakorerwa bemera nta kuzuyaza. Mu myaka ibiri muzabona inyubako y’agatangaza hano.”

Kugeza ubu ‘Prime Gate Developers’ ni sosiyete ikoramo urubyiruko rurenga 40 ruri munsi y’imyaka 30, harimo abashinzwe gushushanya imbata z’inzu, abashinzwe kuzishakira amasoko, abashinzwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Aba bose bahagarariwe na Dr. Igabe Egide nk’Umuyobozi Mukuru wa ‘Prime Gate Developers’, akaba umwe mu batangije gahunda y’ingendo rusange mu modoka zifashisha amashanyarazi ubwo yari Umuyobozi Mukuru wa Volcano Express.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), Alphonse Rukaburandekwe, yashimiye ’Prime Gate Developers’ anayizeza ubufatanye muri uyu mushinga ushyira itafari kuri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

Ati "Ducyeneye abashoramari benshi nka Prime Gate Developers, bubaka inzu nyinshi ziganjemo izo guturamo kuko nibura muri NST2 dusabwa kubaka inzu zirenga ibihumbi 500."

"Rero twe nka RHA turahari ngo dufatanye n’abashoramari batandukanye barimo namwe mu kubona inzu nziza Abanyarwanda baturamo, zikomeye kandi zubatswe hakurikijwe amategeko y’imiturire."

Uzaba ari muri Sahara Residence azajya aba yitegeye ibice itandukanye bya Kigali

Imiterere ya ‘Sahara Residence’

Umushinga wa mbere ‘Prime Gate Developers’ igiye gushyira mu bikorwa ni inyubako yiswe ‘Sahara Residence’, ikaba ari inzu izaba igeretse inshuro 12, utabariyemo inzu ibanza hasi.

Inzu ibanza hasi n’indi igeretseho bwa mbere zagenewe abifuza gushyiramo restaurant, ibiro, amaduka atandukanye n’ibindi byose bifite aho bihuriye n’ubucuruzi.

Iyi nzu izubakwa ku Kimihurura muri metero nke hafi ya Kigali Convention Centre.

Igice cyo hasi cyagenewe ahajya restaurant, nibura imwe muri metero kare 236.

Kuva ku igorofa rya kabiri kugeza ku rya 12 zo guturamo birimo n’ibintu byose nkenerwa yaba uruganiriro rwisanzuye, igikoni cy’imbere mu nzu, icyumba ubwiherero buri kumwe n’ubwogero n’ibindi byose nkenerwa mu nzu kandi bigezweho.

Iyi nyubako izaba ifite piscine ifasha abari muri izi nzu kuruhuka neza, ‘Gym’ irimo ibikoresho byose, parikingi ihagije ku bafite ibinyabiziga n’ibindi nkenerwa.

Izi nzu zose zari 111 zigomba kugurishwamo 101, ndetse kugeza ubu zimaze kugurwa ku kigero cya 70% binyuze kuri primegatedevelopers.com, izindi 30% zigomba gutangwa bitarenze ukwezi kumwe kugira ngo hatangire indi mishinga ya ‘Prime Gate Developers’.

Kugura imari muri iyi nyubako bisaba kwishyura guhera ku bihumbi 126$, ariko umuntu ashobora kwishyura kuva kuri 20% kugeza kuri 30%, ahasigaye akajya agenda yishyura 1%.

‘Prime Gate Developers’ igaragaza ko uzashora imari muri iyi nyubako, azajya ahawa inyungu ya 18 ayo yatanze ku kigero kiri hagati ya 12% na 18% buri mwaka. Abakozi bayo bahora biteguye gutanga ubufasha ndetse no gutanga amakuru ahagije binyuze kuri primegatedevelopers.rw.

Sosiyete ya Prime Gate Developers igiye kuzamura inyubako izongera ubwiza bwa Kigali
Sahara Residence izaba ifite amagorofa 12
Sahara Residence izaba iri mu nzu ndende i Kigali
Igice cyo hasi cyahariwe restaurant n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi
Harimo umwanya wahariwe ubucuruzi butandukanye
Sahara Residence izaba ifite umwanya wa Gym irimo ibikoresho byose
Inzu y'icyumba kimwe izaba irimo ibitanda bigezweho
Umwanya wo hasi muri Sahara Residence wahariwe restaurant
Abishyura mbere bemererwa ko bagena uburyo inzu zabo zizaba zitatse
Inzu zo guturamo zizaba zifite ibikoresho byose nkenerwa
Buri nzu muri Sahara Residence izaba ifite uruganiriro rwisanzuye
Izi nzu zifitemo umwanya wo gufatiramo amafunguro
Umuyobozi wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, Umuyobozi Mukuru wa Prime Gate Developers, Dr. Igabe Egide na Gerard Mpyisi uri mu bafatanyabikorwa bazubaka iyi nzu bazafatanya muri uyu mushinga
Ikibanza kizubakwamo 'Sahara Residence' cyamaze gutunganywa
Dr. Igabe Egide yijeje abafatanyabikorwa imikorere inyuze mu mucyo
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yijeje ubufasha Prime Gate Developers
Abashoramari muri 'Sahara Residence' bijejwe ko ayo bazatanga bazayagauruza vuba
Flavia Bwiza ni we ushinzwe Ubucuruzi n'Imenyekanishabikorwa muri Prime Gate Developers
Gerard Mpyisi na Alphonse Rukaburandekwe batangiza ibikorwa byo kubaka Sahara Residence
Eng. Delphin Tuyishime yagejeje igitekerezo cyo kubaka kuri Gerard Mpyisi
Sahara Residence yitezweho gutanga umusanzu muri Gahunda ya NST2
Imirimo yo kubaka Sahara Residence izamara imyaka ibiri
Alphonse Rukaburandekwe ari gusobanura uko imiterere y'inyubako zigezweho uko ikwiriye kuba imeze
Prime Gate Developers ifite intego zo kubaka inzu yo guturamo mu bice bitandukanye bya Kigali
Chairman wa Prime Gate Developers, Eng. Delphin Tuyishime n'Umuyobozi Mukuru wayo, Dr. Igabe Egide
Kabandana Augustin ni umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Prime Gate Developers
Gerard Mpyisi yavuze ko umushinga wizwe neza ku buryo mu gihe gito inzu izaba yuzuye
Eng. Delphin Tuyishime yasanze Abanyarwanda bakwiriye kwigira mu kubaka inzu zo guturamo kandi zihagije
Prime Gate Developers ifite imishinga myinshi izahindura uburyo bw'imiturire muri Kigali
Eng. Delphin Tuyishime yijeje abafatanyabikorwa ko iyi nyubako izaherekezwa n'izindi nyinshi
Gerard Mpyisi yagaragaje ko imbaraga urubyiruko rwamweretse zatumye arushyigikira
Gerard Mpyisi ni umwe mu bazagira uruhare mu kubaka 'Sahara Residence' n'izindi nyubako za Prime Gate Developers

Amafoto: Munyaneza Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages