00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikaze i Gahanga ku ‘butaka butagatifu’, agace kitezweho kuba igicumbi cy’ubucuruzi no guhanga ibishya (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Uwizeyimana Rosette
Kuya 6 June 2026 saa 08:35
Yasuwe :

Iyo urebye uko imyaka igenda ihita indi igataha, ubona ko ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bigenda bihinduka haba mu guturwa n’abantu benshi, ibikorwaremezo byiyongera n’ibindi bigaragaza impinduka mu iterambere.

Gahanga nayo ni hamwe mu hantu hagaragaza impinduka mu iterambere ry’imiturire. Mbere ya 2010 wasangaga Gahanga hatuwe n’abantu bake biganjemo abahavukiye ariko uko imyaka yagiye ihita, hasa naho habaye umujyi mwiza wo guturwa n’abifite.

I Gahanga hari agace kitwa “Ku butaka butagatifu” kari kuzamukaho inyubako nyinshi mu buryo budasanzwe. Abantu benshi batahaherutse biragoye ko bakeka ko ahahoze ari ibihuru, ubu hari inyubako zigezweho.

Ibyo byatumye utugari tumwe tw’uyu murenge uyoborwa na Rwikangura Jean, dutangira kuyobokwa na benshi ndetse imiturire yatwo itangira guhinduka bigaragarira buri wese.

Umurenge wa Gahanga ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, ugizwe n’utugari dutandatu ari two Rwabutenge, Murinja, Kagasa, Nunga, Gahanga na Karembure.

Ukirenga kuri gare ya Nyanza ya Kicukiro werekeza i Gahanga, usanganirwa n’akayaga keza k’amahumbezi kava ku biti bikihagaragara, inyubako ziri kuzamurwa umunsi ku wundi ndetse n’ibibanza byiza bikeneye kubakwamo.

Uyu murenge uri guturwamo mu buryo buteye imbere kandi bwihuse, ku buryo nawe uhabonye ushobora kumva waracikanwe.

Ukibaza ibijyanye n’imituririre bakubwira batazuyaza ko ikibanza cy’aho kibona umugabo kigasiba undi, bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka yashize.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko ikibanza ubu kiri kugurwa hagati ya miliyoni 35 Frw na Miliyoni 120 Frw.

Mbarubukeye Joseph ati “Ikibanza cya metero kare 300 wakibona kuri miliyoni 50 Frw na miliyoni 52 Frw hano hafi y’inganda muri Nunga.”

Ibi bitandukanye n’uko byari bimeze mu 2000 aho isambu nini yashoboraga kugurwa 30.000 Frw, mu 2010 igenda izamura agaciro, kugera kuri ubu bimaze gutumbagira. Mu myaka itanu ishize, ahagura miliyoni 50 Frw, hari munsi ya miliyoni 30 Frw.

Ibi kandi binajyana no kuba haramaze gushyirwaho site, aho kuri ubu ahenshi usanga ari ukubaka inzu zigeretse guhera kuri rimwe kugera kuri kane bitewe n’aho iherereye.

Birumvikana uko hagenda hatera imbere, ab’amikoro make bagenda babererekera abifite, binyuze mu kubagurisha ibibanza bagahitamo kwimukira ahandi.

Uko Gahanga igenda itera imbere kandi n’abakodesha nabo bigenda bihinduka kuko inzu yakodeshwaga ibihumbi 20 Frw mu myaka itanu ishize kuri ubu iri hagati ya 50.000 Frw na 70.000 Frw mu gihe inzu y’ibyumba bibiri iri hagati ya 100.000 Frw na 150.000 Frw.

Nubwo ibikorwa by’iterambere bikomeje kwiyongera uko bwije n’uko bukeye muri uyu murenge, abahatuye bavuga ko ibyo ibikorwa byagakwiye kugendana no gukemura ikibazo by’ingutu bibabangamiye birimo n’ibura ry’amazi.

Munyamashara Michel yakomeje ati “ WASAC nishyiremo imbaraga mu gutanga amazi nk’uko iterambere rigenda. Dukeneye gutera imbere ariko tunakaraba. Dore nk’ubu turi kubaka imisarane yo mu nzu kandi ntiwayikoresha udafite amazi.”

Yakomeje ati “Amazi hari n’aho amara icyumweru ataraza. Yanaza akaza mu ijoro umuntu aryamye. Udafite ikigega kimufatira ayo amazi biba bimuruhije.”

Yakomeje agaragaza ko ibijyanye n’ibikorwaremezo bigomba kugendana n’uko iterambere rya Gahanga riri gutera imbere.

Isoko rya Gahanga ribonekamo ibyangombwa by’ibanze bikenewe, ariko abaturage bagaragaza ko ritajyanye n’icyerekezo cyaho umujyi uri kujya, bagasaba ko na ryo ryatekerezwaho.

Hari ibigo by’amashuri birimo n’igitanga uburezi hifashishijwe porogaramu mpuzamahanga ya Cambridge cya Happy Kids n’ibindi bitandukanye, Ikigo nderabuzima kigezweho, n’ibindi bifasha abaturage.

Abaturage berekana ko mu gihe icyanya cyahariwe ibikorwa bya siporo kizaba cyamaze gutunganywa, stade Mpuzamahanga ya Gahanga yubatswe, ikibuga mpuzamahanga cya Cricket n’ibindi bizatuma Gahanga ihinduka.

Kugeza ubu mu cyanya cy’inganda cya Gahanga, harimo inganda zitandukanye zirimo Mastel steel rukora ibyuma, Ineza African Mining Ltd, Aflink label packaging, Eprocomi Ltd, Milimani Enterprise, SilverBack Glass processing factory, Qilan Spring Mattress, Orchid rukora bodaboda, AADesh water Tank, Uzzuri K&Y bakora inkweto n’ibikoze mu mpu, Lin’s Food n’izindi nganda.

Muri icyo gice kandi cyagenewe inganda kandi hari n’agakiriro kagezweho. Abaturage basaba kandi ko hakubakwa umuhanda ugana mu nganda kuko wanafasha n’abandi kubaka imihanda yo muri Quartier zabo bishyize hamwe.

Minisiteri ya Siporo inagaragaza ko igihanze amaso umushinga wo kubaka Stade Mpuzamahanga y’umupira w’amaguru ishobora kubakwa i Gahanga nayo ikazagira uruhare mu iterambere ry’ako gace.

Abubaka nabo abenshi bahitamo kubaka inzu zigeretse bitewe n’aho iterambere riri kugana, mbese nyine gutura muri Gahanga ni ukuba hari uko umeze ku mufuka.

Ibyo kandi bijyana no ku bakodesha kuko uko Umujyi utera imbere ari na ko inzu zo kubamo zizamura ibiciro bigendanye n’imiterere yazo.

Uretse abantu ku giti cyabo ariko hari n’imishinga y’ubwubatsi bw’inzu zihendutse yerekeje i Gahanga nka Girinzu, umushinga watangijwe n’Umunyarwandakazi Me Jacqueline Wibabara n’Umufaransa Eng. Stéphane Monceaux wabengutse u Rwanda.

Nyuma yo kubaka Umudugudu wiswe Village Umutuzo, ugizwe n’inzu 90 zose zigahita zigurwa, batangiye kubaka undi wiswe Aheza Urban Village.

Uwo mudugudu uzubakwamo inzu 104 ariko 52 muri zo zamaze kugurwa imirimo y’ubwubatsi igitangira.

Inzu zizubakwa mu mudugudu wa Aheza Urban Village iya make izaba igura ibihumbi 50$, ikurikiyeho igure ibihumbi 70$, indi igure ibihumbi 102$ mu gihe iya menshi izaba igura ibihumbi 180$.

Leta nayo yari yahabengutse kuko ari ho hari hubatswe inzu zashoboraga kwifashishwa n’abimukira bari koherezwa n’u Bwongereza.

Abafite agatubutse bakomeje kuyoboka i Gahanga. Inzu ziri muri aka gace ka Nunga, abahatuye bahita ku butaka butagafu bitewe n'uburyo inyubako zizamuka umunsi ku wundi

Igishushanyo mbonera kivuga iki kuri Gahanga

Igishushanyo mbonera kigaragaza ko Gahanga izaba icyanya cy’ubucuruzi no guhanga udushya, kizakurura ishoramari ry’imbere mu gihugu no mu mahanga. Ibizakorwa bizajyanishwa n’urwego ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba kiriho kugira ngo abazajya bagikoresha batazagira icyuho cya serivisi.

Gahanga izaba icyanya cy’iterambere rishingiye ku muco, kuko izajya iberamo ibitaramo by’abahanzi, amaserukiramuco, kandi izubakwamo inzu ndangamurage, igire n’igice cyahariwe imiturire.

Santere ya Gahanga izaba igice gikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi, imyidagaduro, kandi hazibandwa ku kubungabunga ibidukikije.

Hazatunganywa igice kiri ku buso bwa hegitari 4,6 kizaharirwa ibigo by’ikoranabuhanga, aho abaturage bazajya bahurira, bahavome ibitekerezo bishya bishingiye ku ikoranabuhanga.

Inyubako zizahubakwa zikikijwe n’ibiti kandi zizubakwa mu buryo burengera ibidukikije. Hazaba hari inzira y’abanyamaguru ihuza iki gice n’igishanga cya Gahanga.

Igice kizaharirwa ubucuruzi ni cyo kizaba izingiro rya Gahanga.

Biteganyijwe ko kizaba cyiganjemo inyubako zikorerwamo ubucuruzi, zikanatangirwamo serivisi zitandukanye cyane ko zizaba zirimo n’ibiro.

Muri santere hagati, hafi y’imbuga ya Gahanga, hazaba harimo parikingi z’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, zikoreshwa by’akanya gato.

Imbuga ya Gahanga izaba ikikijwe n’amaduka, restaurant n’inzu zikorerwamo ubucuruzi bwagutse. Izaba igizwe n’ibice birimo igitangirwamo amakuru, cafes, inzu y’ubugeni n’igice cy’ubusitani. Kizaba cyitegeye ubusitani n’ahazaharirwa imyidagaduro.

I Kibuga cya Cricket ni kimwe mu bikorwaremezo wabona i Gahanga
Iki kibuga cya Cricket cyatumye isura ya Gahanga ihinduka
Abaturage batuye i Gahanga basaba ko isoko ryabo ryazavugururwa rikajyana n’igihe
Simba Supermarket yamaze gushinga amatako i Gahanga nyuma yo kubona iterambere ry’aka gace
I Gahanga ni ho hubatswe inzu zigezweho zagombaga gutuzwamo abimukira baturutse mu Bwongereza
Izi nyubako zifite ibikorwaremezo byose bikenewe
Mu Gakiriro k'i Gahanga, abasore baba bari mu kazi umunsi ku wundi
Ibikorwa by'ububaji n'ibindi bikenewe wabibona mu gakiriro ka Gahanga
Inganda zikora ibikoresho bitandukanye zikora amanywa n'ijoro mu cyanya cya Gahanga
Santere ya Gahanga ifatwa nk'amarembo y'Umujyi wa Kigali
Bitewe n'imiterere myiza ya Gahanga, ni hamwe mu hafite imihanda yahawe ibyapa by'umuvuduko wa kilometero 80 ku isaha
Umuhanda mugari werekeza mu Bugesera ni umurambi
Gahanga nayo ni hamwe mu hantu hagaragaza impinduka mu iterambere ry’imiturire
Abatuye i Gahanga bafite n'Ikigo Nderabuzima cyubatse mu buryo bugezweho, iyi ni imbagukiragutabara yifashishwa mu gutwara abarwayi
Iyo uri ahirenge, uba ureba uduce twa Karembure, ahandi hari kuzamuka cyane mu myubakire mu Mujyi wa Kigali
Kuri ubu Gahanga imaze kwihagararaho ugereranyije n’imyaka yashize aho umuntu yabaga afite miliyoni 6 Frw akabona ikibanza cyiza
Imiturire n'imyubakire igezweho ni bimwe mu biraga agace kari gutera imbere
Santere ya Gahanga yitezweho gufungurira abashoramari amahirwe akomeye
Imiturire yamaze guhinduka muri Gahanga, iri kwihuta mu iterambere
Ikibanza cy'i Gahanga kibona umugabo kigasiba undi
Ibikorwa by'imyidagaduro n'ahabera ubukwe na ho haratunganyijwe
Mu myaka 10 ishize ntiwari gupfa kubona inzu nk'izi i Gahanga
Kugura inzu i Gahanga na byo biba byihagazeho bigendanye n'iyo ari yo
Abubaka inzu ziciriritse nabo bamaze kubenguka Gahanga
Gahanga yitezweho gutunganywa bijyanye n'icyerekezo cy'Igihugu
Umuntu uheruka i Gahanga muri 2015 bishobora kumugora kwiyumvisha ko ari aho
Inzu zizamurwa buri munsi, ku buryo ushobora kuhagera ukahayoberwa
Imiturire muri Kigali ikomeje gutera imbere mu bice bitandukanye
Santere y'ubucuruzi ya Gahanga nayo izavugururwa
Gahanga iri kuba umujyi mwiza wo guturwamo
Hari ababanza kubaka urupangu mbere yo kuzamura inyubako yose
Inzu z'ubucuruzi na zo ziri kubakwa ku bwinshi
Aka gace ni kamwe mu twateye imbere mu myaka mike itageze no ku icumi
Inyubako ziri muri aka gace zimeze nk'izo wabona mu tundi duce duteye imbere muri Kigali
Muri iki gihe kubona ikibanza muri Nunga bisaba umugabo bigasiba undi
Inyubako nyinshi ziri kubakwa i Gahanga ni ama-etage
Imyubakire igezweho igaragara ku nyubako nshya ziri kuzamurwa i Gahanga
Uri muri Gahanga aba yitegeye mu Bugesera
Abafite agatubutse bakomeje kuyoboka i Gahanga. Inzu ziri muri aka gace ka Nunga, abahatuye bahita ku butaka butagafu bitewe n'uburyo inyubako zizamuka umunsi ku wundi
Gahanga yitezweho kuba irembo ry'Umujyi wa Kigali
Kubaka muri Gahanga kuri ubu bisaba kuba wihagazeho
Ugiye kwinjira mu cyanya cyahariwe inganda cya Gahanga
Abaturage batuye muri Gahanga mu nzira igana ku nganda bamaze igihe basaba ko bubakirwa umuhanda
Ibiro by'Akagari ka Nunga ni uku biteye
Muri Nunga ni hamwe hari kuzamuka cyane mu nzu zo guturamo
Ibikorwaremezo bikomeje kuzamuka muri Gahanga ku bwinshi
Abenshi bubaka inzu zigeretse binajyanye n'ibiteganywa n'igishushanyo mbonera
Ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura isura ya Gahanga
Hari icyanya cyahariwe ibikorwa bya Siporo kizatunganywa ku rwego mpuzamahanga
Umuhanda mugari wa Gahanga-Bugesera
Inzu ziba zubakwa buri munsi
I Gahanga haracyari ibibanza byo kubakwamo

Amafoto: Salomon Nezerwa na Herve Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages