Urwenya : ibaruwa umukozi yandikiye umushahara we


Yanditswe kuya 10-08-2011 - Saa 09:45'

Mushahara nkunda kandi nkumbuye,

Uraho neza ! Uraho wo gahoraho we ! Uraho nshuti nkumbuye ! Uraho wowe unturiza imyenda, ugatuma mfata agatama ! Uraho wowe undinda kuburara !

Ni ukuri ndagukumbuye pe ! Nawe rwose ntunsura kenshi ! Gutegereza ko ukwezi gushira koko ubona ntaragukumbuye cyane ? Reba nawe ukuntu ukwezi gushize waje, mfite ibintu by’iminsi mikuru myinshi, amakwe menshi ntwerera, minerval z’abana, … ariko ntiwamaze kabiri uba uragiye. Rwose wagiye unsura ukamara akanya ! Ariko buriya uzi ko wagiye ntaranakubwira imishinga mfite ?

Icyakora nanjye nabigizemo uruhare. Naragiye nigira mu nzoga cyane, ngurira abana ibintu byinshi, nsohokera ahantu henshi, ngura imyenda ihenze, nishyura amadeni, sinakwitaho cyane uba urigendeye. Sha ubimbabariremo pe ! Sinzabyongera !

Nkusezeranije ko noneho ubutaha nuza , nzagukunda nkukundwakaze, mbese ku buryo ukwezi kuzajya kurangira ugihari. Ni ukuri iyo wigendeye birambabaza pe ! Uzi ko na madamu wanjye asigaye antonganya ngo kuki ntuma wigendera utamaze kabiri ?

Shhhhhhh ! Nkwibire akabanga ariko ntuzagire uwo ubibwira : uzi ko KCB, BK, ECOBANK, FINA BANK , BCR na Banque Populaire nazo zakubuze ! Hahaha ! Ejo nagerageje kujya ku byuma byabo dushyiramo ikarita tukakuzana bitagombye kujya ku murongo, bihita byandikaho ngo “indufficient funds” bivuze ko udahari ! Ziriya banki nazo zabuze cash ! Ngwino uzitabare !

Yari ugukunda ufite amadeni menshi cyane,

..........

IBITEKEREZO
Nibyo umushahara ni inshuti ya twese ariko kandi twibuke ko amafaranga ariyo nkuruzi y'ibibi n,ingorane, ntitwayareka ariko uko tuyafashe abe ari nako dufata n,ingamba zo kuyakoresha mu mutekeno
Musubize15.06.2012 saa 05:12
SAFARI
nukuri uwampa umushahara utubutse rwose ndavuga nkibihumbi magana atanu 500. 000 sinakwongera kwifuza rwose imana izayampa sinihebye rwose.
Musubize11.01.2012 saa 10:24
pat
umusazi yanyaye mumazi maze ati nubwo ariduke ndongeye
nshimye nyiri iyi nkuru ariko by'umwihariko uriya utubwiye ibya poor dadi na richdadi !1 arakoze cyane ! mubitekerezeho ibyo avuze !!!1
Musubize27.08.2011 saa 13:56
######
jyenda mushahara urakanga pee hagwowe abashomere ryose
Musubize12.08.2011 saa 04:36
balinda garald
AYOYOSE Ni AYINDA
Musubize11.08.2011 saa 02:10
TOTO
Nubwo dukunda umushahara, tubikomora kuri Poor Dad, iyo tuza kwigishwa na Rioch Dad, twari kumenya Gukoresha casha aho gukorera cash. Please, muri ako kazi urimo igiremo uko abandi bakoresha cash maze uhindure nawe csh zigukorere ah gukorera cash. Poor Dad ati : Mwan wa uzige neza ube umuhanga maze uzabone akazi keza Rich Dad ati : mwana wa maze uzige neza ube umuhanga maze uzamenye gukoresha cash, cash zigukorere. Poor Dad ati : mwana wa maze ujye ushaka akazi keza nugwiza experience ushake akandi keza kurutaho Rich Dad ati : Nuba udafite igishoro, uzajye gushaka akazi wige uko bakoresha cash, maze ufate credit (umwenda ) maze nawe ukoresshe cash, aho gukorera cash, ahubwo cash Zigukorere. NGAHO RERO , nimwumve iby'abo babyeyi bombi. Muhitemo.
Musubize11.08.2011 saa 02:06
sa
Wowe uravuga agashahara uwakubwira i KAYONZA icyo bita purime kuva 2010 yo wagira ngo yarahakubitiwe urebye ukuntu ihatinya ?ahaa ubwo njye nivugiraga ku barezi babandi twita abarimu mubasabire kuri Nygasani bihangane umunsi umusaza wacu yabimenye ntekereza ko aribwo bizakemuka tu.
Musubize10.08.2011 saa 14:57
######
ko tubabaje ariko reka twihangane
Musubize10.08.2011 saa 14:03
nana
Munyemerere nange nandikire akazi kange nakundaga,kakanyura mumyanya y'amano.Kazi kange nakundaga,ukijendera utansezeye nk'abagesera,nkagenda kubera ko wakuweho, nkwandikiye ngusaba ibisobanuro,kubera guhora ugenda utambwiye,no kwemera gukurwaho bagushuka kugira ngo abandi baze bakwijanire.Ubusekandi nibari level sinyijigararanye,ese ubwo uzi ko na zamperekeza ntazo twatwabona !ariko se ni iki wari waramburanye mbe mwa ?cote naruzuzaga,attendance ndi nomber one,ikinyabupfura reka sinakubwira,costomer care abaturage mbaryohereza,nikintagukoreye koko ?ese wibuka yamarira nariraga imbere ya boss ko ugiye,urumva utarahemutse ?Ubuse ko wagiye ari wowe waruntunze nge n'abange uziko ndiho gute ?rero numva ngo za nshoreke zawe nizo ziri ku ibere !hu,hu,hu, ujye uzirikana ko twabanye,kandi n'babandi ari abantu man mbabajwe n'uko uzankoyorera za sida yewe nagirante ko nabaye za makecuru Kubera izo mpamvu zo kwitwara nabi nogupfa kugenda utavuze usabwe gupanga ibisobanuro.Perezida w'Urukiko ngeneye kopi y'iyi baruwa ntazatungurwe n'ikirego cy'ubutane kubera guta urugo. Gira bwangu.
Musubize10.08.2011 saa 13:24
sabato
iyibaruwa niyambere !!! uwajya ayoherereza abakoresha birengagiza ibibazo bya bakozi babo ;bagashyira umushahara kuri banqw nyuma yi cyumweru ukwezi kuragiye.MURAKOZE !!
Musubize10.08.2011 saa 12:24
miss Eric
Umva men ibi byose ni nyakatsi,ni ib'isi bizashira nka nyakatsi.
Musubize10.08.2011 saa 09:54
Umwanditsi.com
Yayayaaa !aka gashahara rwose uyu mugenzi wacu yaragakumbuyepe !ariko ashobora kuba ahembwa agatubutse !biriya byose yavuze umushaharawe urabikemura ?abarimu n'abandi bahembwa nkabo mwihangane !Abashomeri namwe pole sana !
Musubize10.08.2011 saa 08:25
Mugene
Uru mwarukuye ku murimo.com (http://www.umurimo.com/spip.php?article97)
Musubize10.08.2011 saa 08:10
soso
hahahahahaaaaaaaaa....noneho uru rwenya rwo runkuyeho..ugirango uyu wanditse uru rwandiko yaribeshyaga ? nawe reba amakwe ari hano hanze, urebe abana baba bakeneye minerval usibye ko mugayiya kujyana umushahara mu nzoga..naho ubundi umuntu aba akwiye gukundwakaza uriya mukunzi ukundwa nabose nuko aza gusa buri kwezi aho kuza buri munsi.murakoze
Musubize10.08.2011 saa 06:50
hello
Nonese nk'abashomeri uru rwenya uribwira ko rudushekeje ? Ahubwo uduteye ibikwasi pe utumye inkovu z'ubushomeri zibyuka ubonye niba waruteraga uturangira akazi ? Jye sinsetse ahubwo ndababaye.
Musubize10.08.2011 saa 05:50
Mwenedata
Hahaha. Murakoze aka kantu ni keza kandi gateye gutekereza.
Musubize10.08.2011 saa 05:29
Kagwa
Eeeeeh konunva ayo mabank yose aribibazo se turahungirahe Imana yajye ehhh ariko mbonye COGEBANQUE itarikurutonde rwashiriwe ndunva aribwo buhungiro dusigaranye.
Musubize10.08.2011 saa 05:05
king
Eeeeeh konunva ayo mabank yose aribibazo se turahungirahe Imana yajye ehhh ariko mbonye COGEBANQUE itarikurutonde rwashiriwe ndunva aribwo buhungiro dusigaranye.
Musubize10.08.2011 saa 05:05
king
Genda mushahara uri inshuti ya twese.....!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize10.08.2011 saa 05:04
bobi
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!