00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Comedy Knights bataramira i Burundi, Arthur yiganye Perezida waho

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 25 April 2013 saa 12:40
Yasuwe :

Mu mashusho mashya bashyize kuri Youtube, abanyarwenya bamenyerewe mu Rwanda, Comedy Knighty, bagaragaje ko bakunzwe cyane mu Burundi, aho Arthur Nkusi agaragara yigana imwe mu mico y’abarundi kugeza no kuri Perezida wa Repubulika y’u Burundi ’Pierre Nkurunziza’.
Uyu munyarwenyausanzwe ari n’umunyamakuru kuri KFM, aganira na IGIHE yavuze ko muri uyu mukino yashatse kwerekana imwe mu mico iranga Abarundi. Aha agaragara avuga uko Abarundi bagenda mu mihanda basa n’abihishahisha akanabiganira (…)

Mu mashusho mashya bashyize kuri Youtube, abanyarwenya bamenyerewe mu Rwanda, Comedy Knighty, bagaragaje ko bakunzwe cyane mu Burundi, aho Arthur Nkusi agaragara yigana imwe mu mico y’abarundi kugeza no kuri Perezida wa Repubulika y’u Burundi ’Pierre Nkurunziza’.

Uyu munyarwenyausanzwe ari n’umunyamakuru kuri KFM, aganira na IGIHE yavuze ko muri uyu mukino yashatse kwerekana imwe mu mico iranga Abarundi. Aha agaragara avuga uko Abarundi bagenda mu mihanda basa n’abihishahisha akanabiganira uko Perezida wabo avuga ijambo.

Reba amwe mu mashusho y’uko ibyo bitaramo byagenze:

1.

2.

Arthur yavuze ko yasanze mu Burundi abantu baho bakeneye ababasetsa cyane, kuko yabonye bishimiwe kurusha uko basanzwe bishimirwa mu Rwanda.

Yagize ati: “Batunguwe no kubona dukunzwe cyane mu Burundi kurusha mu Rwanda. Abantu baho bakunda ababasetsa kandi barabakeneye cyane, Tuzajya tujyayo buri nyuma y’amezi abiri. ”

Yongeyeho ko ubu bafite gahunda yo kujya bakora ibitaramo byinshi kandi bakazajya banazenguruka ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, bagataramira mu Burundi, Uganda no mu Rwanda”.

Abagize itsinda 'Comedy Knights' ry'abanyarwenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages