Umukinnyikazi wa filimi nyarwanda ‘Shyaka Diane’ wamenyekanye ku izina rya ‘Samantha’ kubera ko ariko yakinnye yitwa, ari mu gihirahiro gikomeye bitewe no kuba yaratswe umubano n’abasore babiri bakinana filimi muri kampani imwe, bikaza gutera ikibazo kikanagera ku wari usanzwe ari umukunzi ubarizwa mu gihugu cya Canada, ndetse n’umuyobozi we akaza kwitambikamo.
Ubwo abakinnyi ba “Sister T First Quality Company” bari mu myitozo itegura filimi nshya mu mpera z’icyumweru gishize, Diane yatunguwe no kubona umwe mu basore bakinana witwa ‘Kwizera David Preston’ usanzwe ari n’umuririmbyi wa Karaoké azana gitari, maze yiyemeza kumuririmbira indirimbo ziganjemo amagambo y’urukundo, ndetse agisoza ahita amwerurira ko ibyo yaririmbaga ari ukuri kumuvuye ku mutima yari afite kumubwira.
Nk’uko abari aho babitangarije IGIHE, Diane yananiwe kwihangana, amarangamutima aramusaga maze araturika ararira cyane, gusa ntibyaje koroha dore ko ubwo bari bategereje igisubizo ari butange, undi musore witwa ‘Berwa Ephrem’ bari gukinana ari abakinnyi b’imena muri filimi bari gutegura, yahise ahagurukana umujinya n’igihunga, ahita atangariza abandi ko urukundo afitiye Diane ari na rwo rwatumye yinjira mu mwuga wa sinema ndetse akanakora ibishoka byose ngo abe mu bakinnyi ba ‘Sister T First Quality Company’ kuko yari amaze kumenya neza ko ariho n’uwo mukobwa akinira, ndetse bikaba nyuma yo gutandukana n’umukunzi we yari afite mbere amujijije ko yagaragaza amarangamutima iyo babaga bari kureba filimi Diane yakinnyemo.
Aya makuru akigera ku usanzwe ari umukunzi we witwa ‘Dobbie Claude’ ubarizwa mu gihugu cya Canada aho akora akazi k’ubuvuzi bw’abana (Pediatrie), yahise amuhamagara amusaba ko bategura imihango yo gusaba no gukwa igitaraganya, kubera impungenge atewe n’ibyo yumvise abantu bamubwira, aho yahise atekereza ko bagiye kumumutwara, gusa haza kwitambikamo ‘Johnson Sungura Sulaiman Rachid’ umuyobozi we mu bya filimi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, amusaba kudahungabanya abakinnyi be ku bw’umuntu uri i bwotamasimbi.
Aganira na IGIHE, Johnson Sungura Sulaiman Rachid yagize ati: “Nk’umukinnyi wanjye nubaha kandi mbona ankorera ibyo nkeneye muri filimi, sinshaka ko ateza umwiryane muri kampani yanjye, ahungabanya bagenzi be. Niba bamukunda se, yahisemo umwe ko uwo wo muri Canada Atari yaranamutubwiye mbere? Aba basore biragaragara ko bishobora no kubagiraho ingaruka, aho buri wese avuga ko natabona urukundo rwa Diane azahita yigendera ndetse akaba yanatakaza n’ubuzima! Ndifuza ko areka uwo Claude, agahitamo umwe mu bari hafi ye maze n’akazi kacu kagakomeza kakagenda neza.”
Ku ruhande rwe, Diane si ko abyumva, akaba yagize ati: “Ibyo umuyobozi wacu afite ndabyumva, ariko ibyo biri mu nyungu ze na kampani, jyewe nkaba nabihomberamo. Urukundo sinshobora kurugurana ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Nibandeke mfite uwo nahisemo, bo bareke dukomeze dukorane nk’uko ari byo byaduhuje, nibatabyemera babyihorere nzajya mu yandi matsinda tube ari yo dukinana.”
Ibi byose byatumye uyu mukinnyikazi wa filimi ahera hagati nk’ururimi.



















TANGA IGITEKEREZO