Abinyujije ku rubuga rwa Facebook ya konti ye (William Muhire), umuraperi K8 Kavuyo yagaragaje amafoto ye mashya ari kumwe na Bahati n’umuhungu babyaranye Ethan Jedidiah Muhire, aho agaragara nk’uri kumwerekera amukundisha ib’umuziki.
Uyu mwana wa K8 Kavuyo yavutse mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga) uwmwaka ushize wa 2012. Yatangiye kuvugwaho cyane no kwamamara ubwo hatangazwaga inkuru y’uko nyina Bahati atwite.
Yaje kurushaho kwandikwaho no kuvugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ubwo nyina yamwibarukaga, inkuru ziza kurushaho gushyuha ubwo hatangazwaga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yamusomye mu gahanga ubwo yajyaga kwiyamamaza mu Mujyi wa Marshalltown.
Urebye kuri iyi foto nshya bari muri studio K8 Kavuyo yasangije abafana be, ubonaho bose uko ari batatu bahanze amaso mudasobwa. Bahati arasa n’uwari uhagaze ariko yunamye asa n’uri kwereka K8 Kavuyo ikintu kuri mudasobwa, bose baseka. Kuir iyi foto, uyu musore wabo Muhire ari kwitegerezanya ubushishozi ibyo ababyeyi be barimo.
Uyu musore ufite igikinisho mu ntoki aragaragara nk’utuje kandi uri kurushaho gukura neza.
Kuri iyi foto, K8 Kavuyo yanditseho ati “Ndi muri Studio ya PressOne hamwe n’umuryango wanjye, habanza umuryango”.
Ku rubuga rwa facebook ya K8 Kavuyo kandi hanagaragara amafoto menshi y’uyu muhungu wabo Muhire, bari mu ngendo, yambaye ibendera ry’u Rwanda n’andi menshi.
Kuri amwe muri aya mafoto, K8 Kavuyo yanditseho ati "Ndi Uw’i Kigali".



















TANGA IGITEKEREZO