Kuri iki gicamunsi cy’itariki ya 16 Gicurasi 2013 ahagana saa kumi nimwe nibwo Knowless na King James bafashe rutemikirere berekeza mu Bwongereza aho bagiye gutaramira abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo bazitabira Rwanda Day i London.
King James na Knowless, bazahurirayo na Massamba Intore we wahagutse ku munsi w’ejo. Mu buryo bwo kwagura muzika yabo abo hanze y’U Rwanda umuhanzi King James akaba yajyanye CD 400 ziriho indirimbo ze zitandukanye, ndetse na Album ye ya gatatu aherutse kumurika yise “Biracyaza”.
Mu kiganiro na King James yagize ati: “ Mbishyiriye abakunzi ba muzika nyarwanda n’abanjye by’umwihariko baba i Burayi bazaba baje i Londres. Nzi neza ko bazazikunda ku batari bazizi cyangwa batari bazifite.”
King James yakomeje avuga ko we ubwe yumva yiteguye cyane kwereka abanyarwanda baba hanze ndetse n’abanyamahanga bazaba bari muri uriya muhango ko mu Rwanda hari muzika ikomeye.
Knowless nk’umuhanzi w’umukobwa ukunzwe cyane muri iki gihe akaba ari nawe mukobwa rukumbi uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatatu, ntiyagiye gutyo gusa, kuko yajyanye CD ziriho indirimbo ze bityo ngo bibe byatuma muzika ye igera hirya no hino ku isi, Knowless ntiyatangaje umubare wa CD yajyanye, gusa ibyagaragaraga ni uko zari nyinshi.
Mu kiganiro na Knowless yirinze kugira amagambo menshi atangaza kuri iki gitaramo yitabiriye, mu magambo make yagize ati “ Tuzabataramira tubereke ko mu Rwanda hari muzika nziza kandi bazishima.”
Aba bahanzi bombi bahagurutse na Rwandair igenda saaa kumi n’imwe yerekeza Nairobi aho bagera bahafata indege ya British Airways iberekeza i Londres aho bazagera ku munsi w’ejo nimugoroba.



















TANGA IGITEKEREZO