Nyuma y’aho Christopher, Knowless, Tom Close na Dream Boyz bakorera umuziki mu nzu itunganya muzika izwi nka Kina Music basubiyemo indirimbo “Rubanda” yo myaka ishize y’umuhanzi Makanyaga Abdoul, ngo noneho indirimbo ze bagiye kuzisubiramo bazikorere album yihariye.
Umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clément yagize ati “Kuba twarahisemo gusubiramo indirimbo zose z’umuhanzi Makanyaga Abdul ni uko ari we muhanzi indirimbo ze zitunyura cyane.”
Yakomeje ati “Twifuje kuba twasubiramo indirimbo zose za Makanyaga nawe aratwemerera, kandi zose zizaba zigize album (Umuzingo) imwe duteganya kuzamurika igihe izo twifuza zose zizaba zimaze gusubirwamo kandi tukazaziririmbana zose na Makanyaga nk’uko byagenze ku ndirimbo ya mbere (Rubanda)”.
Clément akomeza avuga ko n’ubwo bazasubiramo indirimbo zose bitavuze ko izo basanzwe bahimba zitazahagarara ahubwo ko bazajya basimburanya kugeza igihe album yose y’indirimbo za Makanyaga irangiriye.
Avuga ko hari indi ndirimbo nshya ya Makanyaga Abdoul igiye kujya ahagaragara mu minsi iri imbere ariko bataratangariza izina.
Indirimbo “Rubanda (Isubiwemo)” yasohotse mu munsi ishize yarakunzwe cyane, ku buryo bishoboka kuba hari icyizere cy’uko izi ndirimbo zizarushaho gukundwa igihe zimaze kujya hanze nk’uyu muyobozi akomeza abivuga.
Ku ruhande rwa Makanyaga, we agira ati “Umuntu ntiyagusaba ikintu ugifite ngo ukimwime. Nabo bansabye ko dukorana indirimbo tuzisubiyemo numva nta kibazo ndabibemerera ahubwo izo bazansaba gusubiramo zose nzabemerera nta kibazo , kuko nanjye mbifitemo inyungu”.
Umuhanzi Makanyaga ubusanzwe afite indirimbo zikabakaba 40, abakorera umuziki muri Kina Music bo ngo bazahitamo izo bifuza ko zasubirwamo babe ari zo basubiramo .
Zimwe mu ndirimbo zamenyekanishije umusaza Makanyaga zirimo nka “Hashize iminsi”, “Ngwino mukunzi nkurutishe bose”, “Gikundiro”, “Ibitekerezo”, “Urabeho Mariyana “ yasohoye bwa mbere mu mwaka wa 1972 n’izindi nyinshi.


















TANGA IGITEKEREZO